30.01.2013 Views

amabwiriza ku miyoborere y'ibitaro n'kigo nderabuzima

amabwiriza ku miyoborere y'ibitaro n'kigo nderabuzima

amabwiriza ku miyoborere y'ibitaro n'kigo nderabuzima

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

AMABWIRIZA YA MINISTIRI W’UBUZIMA N° 20/32 YO KU WA 21/01/2008 AGENA

IMITERERE Y’INZEGO Z’UBUYOBOZI N’IMIYOBORERE Y’IBITARO N’IKIGO

Minisitiri w’Ubuzima,

Ashingiye kuri politiki y’ubuzima muri rusange,

NDERABUZIMA

Ashingiye ku mahame y’ubwisanzure mu icungamutungo ry’amavuriro,

Agendeye ku mahame y’uko buri vuriro rigomba gukora nk’ikigo, bityo rikagira inzego

z’ubuyobozi buyakurikirana kandi bukayaha icyerekezo gituma atera imbere,

Mu rwego rwo kuvugurura amabwiriza n° 20/16 yo ku wa 10/04/2006 agena imikorere

n’imikoranire ya za serivisi z’ubuzima mu Karere, cyane cyane mu ngingo yayo ya 5, igika cya

gatatu,

Mu rwego kandi rwo kuvugurura amabwiriza n° 20/28 yo ku wa 24/08/2007 agena imikorere

y’ibitaro n’ibigo nderabuzima mu karere, cyane cyane mu ngingo yayo ya 11,

Ashyizeho amabwiriza akurikira:

UMUTWE WA MBERE: KU BIGO NDERABUZIMA.

Ingingo ya 1:

Ikigo nderabuzima ni ikigo gifite ubwisanzure mu icungamutungo.

Ingingo ya 2:

Komite y’ubuzima y’ikigo nderabuzima nirwo rwego rukuru mu igenzura, ikurikirana n’isuzuma

ry’ibikorwa by’ikigo nderabuzima.

Ingingo ya 3:

Buri Murenge ugomba gushyiraho Komite y’Ubuzima muri buri kigo nderabuzima kandi

abayigize bakamenyeshwa Minisitiri w’Ubuzima kimwe n’iyo hagize usimburwa ku mpamvu

zinyuranye.

Ingingo ya 4:

Abagize Komite y’ubuzima y’ikigo nderabuzima ni aba bakurikira:

- Umuyobozi w’ikigo nderabuzima

- Abantu babiri (2) mu batorewe ubuzima mu Kagari. (Aba bashyirwaho batowe na bagenzi

babo bashinzwe ubuzima mu tugari tugize umurenge ikigo nderabuzima kibarurirwamo).

- Abarimu babiri ( 2) batorwa na bagenzi babo bo ku bigo by’amashuri abanza ari mu

Murenge.

- Uhagarariye ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’umurenge,

- Uhagarariye amashyirahamwe adaharanira inyungu mu murenge

- Uhagarariye abikorera ku giti cyabo.

- Uhagarariye nyiri ikigo ku mavuriro yigenga afashwa na Leta.

Ingingo ya 5:

Njyanama y’Umurenge ishyiraho Perezida wa komite y’ubuzima y’ikigo nderabuzima,

umuyobozi w’ikigo nderabuzima akayibera umunyamabanga. Visi perezida atorwa n’abagize

komite y’ubuzima mu nama yabo ya mbere.

Ingingo ya 6:

Inshingano n’ububasha bya komite y’ubuzima y’ikigo nderabuzima ni ibi bikurikira:

- Kwemeza ingengabikorwa y’ikigo nderabuzima ya buri mwaka

- Ibishyikirijwe na Komite Nshungamutungo, gusuzuma no kwemeza ishyirwa mu myanya,

isezererwa ndetse n’itangwa ry’ibihano ku bakozi b’abaganga, abafasha b’abaganga

n’abakozi bo mu buyobozi hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ariho.

- Gutanga imirongo ngenderwaho n’icyerekezo by’ikigo nderabuzima

- Iyishyikirijwe na Komite Nshungamutungo, kwemeza ingengo y’imari ya buri mwaka

y’ikigo nderabuzima.

- Kwemeza no guha agaciro raporo y’ikoreshwa ry’umutungo w’ikigo nderabuzima.

- Guha agaciro isuzumamikorere y’abakozi

- Gushyiraho urutonde rw’imishahara kimwe n’utundi duhimbazamusyi tugenewe abakozi.

- Kwemeza no guha agaciro ishyirwa mu kazi no gusezerera abakozi bo mu rwego rwo

hasi, ibishyikirijwe na komite nshungamutungo.

- Gukemura ibibazo byose bitabashije gukemurwa n’ubuyobozi na Komite

Ingingo ya 7:

Nshungamutungo.

Komite y’ubuzima y’ikigo nderabuzima iterana rimwe mu gihembwe n’igihe cyose bibaye

ngombwa.

Ingingo ya 8:

Buri kigo nderabuzima kigomba kugira komite nshungamutungo igizwe n’aba bakurikira:

- Umuyobozi w’ikigo nderabuzima

- Ushinzwe umutungo

- Uhagarariye abakozi bavura

- Uhagarariye abakozi batavura

- Uhagarariye nyiri ikigo ku mavuriro yigenga afashwa na Leta. Uyu agomba kuba

atandukanye n’uri muri komite y’ubuzima.

Komite nshungamutungo iterana rimwe mu kwezi n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Ingingo ya 9:

Inshingano n’ububasha bya komite nshungamutungo y’ikigo nderabuzima ni ibi bikurikira:

- Gukurikira buri kwezi uko amafaranga yakoreshejwe n’uko amakonti y’ikigo

nderabuzima ahagaze.

- Gushyikiriza inama y’ubuyobozi, amadosiye ashyira abakozi mu mirimo, abasezerera

kimwe n’ibindi bihano byagenerwa abakozi bavura n’abakozi bo mu buyobozi bw’ikigo

nderabuzima.

- Gusuzuma no kwemeza raporo n’igenamigambi bya buri mwaka mbere y’uko

bishyikirizwa komite y’ubuzima.

- Gushyikiriza komite y’ubuzima ngo iyemeze, gahunda y’ishyirwa mu mirimo no

gusezerera abakozi badakora umurimo w’ubuvuzi cyangwa w’ubuyobozi mu kigo

nderabuzima nk’uko amategeko n’amabwiriza ariho abiteganya.

Ingingo ya 10:

Buri kigo nderabuzima kigomba kugira komisiyo y’itangwa ry’amasoko (Commission interne de

passation des marchés/ Internal Tender). Iyi komisiyo ikora ikurikije amabwiriza y’Ikigo

cy’Igihugu cy’Amasoko ya Leta (National Tender Board).

Ingingo ya 11 :

Abagize komisiyo y’itangwa ry’amasoko ku rwego rw’ikigo nderabuzima ni aba bakurikira :

- Uhagarariye abakozi bavura mu nama nshungamutungo ari nawe uyobora iyo komisiyo,

- Ushinzwe umutungo,

- Uhagarariye abakozi batavura mu nama nshungamutungo.

Ingingo ya 12 :

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima n’umucungamutungo nibo bashinzwe imicungire

n’imiyoborere y’ikigo nderabuzima ya buri munsi.

Ingingo ya 13 :

Abashinzwe gusinya ku ma konti y’ikigo nderabuzima ni aba bakurikira :

1. Umuyobozi w’ikigo nderabuzima

2. Uhagarariye abakozi bavura mu nama nshungamutungo

3. Uhagarariye abakozi batavura mu nama nshungamutungo(asimbura umwe muri aba

babiri iyo ataboneka)

Isinya ebyiri nizo zemewe mu kubikuza amafaranga. Uwa gatatu ntiyemerewe gusinya igihe

ababiri ba mbere bahari.

Ingingo ya 14 :

Igihe umuyobozi w’ikigo nderabuzima atabashije kuba ku mirimo ye mu gihe kirenze umunsi

umwe (1), asigarirwaho n’umukozi uhagarariye abavura mu nama nshungamutungo y’ikigo

nderabuzima. Icyo gihe, hakorwa inyandiko y’ihererekanyabubasha isinywe yerekana igihe iryo

simbura ritangiriye n’igihe rizarangirira.

UMUTWE WA KABIRI : KU BITARO BY’AKARERE

Ingingo ya 15 :

Abagize inama y’ubuyobozi y’ibitaro ni aba bakurikira :

- Uhagarariye njyanama y’Akarere

- Uhagarariye ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Akarere

- Uhagarariye amashyirahamwe adaharanira inyungu

- Uhagarariye abikorera ku giti cyabo

- Umuyobozi w’ibitaro

- Umwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima watowe na bagenzi be.

Ingingo ya 16:

Njyanama y’Akarere ishyiraho Perezida w’inama y’ubuyobozi y’ibitaro. Umuyobozi w’ibitaro

niwe uyibera umunyamabanga. Visi perezida atorwa n’abagize inama y’ubuyobozi y’ibitaro mu

nama yabo ya mbere.

UMUTWE WA GATATU: INGINGO RUSANGE

Ingingo ya 17:

Mu rwego rwo kutabangikanya imirimo y’ugukurikirana imikorere y’amavuriro no gushyira mu

bikorwa ibyemezo bifitanye isano n’ibihano byagenerwa zimwe mu nzego z’amavuriro,

Umuyobozi w’Akarere ntashobora kujya mu nama y’ubuyobozi bw’ibitaro.

Ingingo ya 18:

Mu rwego rwo gutuma imirimo yo gukurikirana ibikorwa mu mavuriro, za mitiweri na farumasi

igenda neza, nta muntu wemerewe kujya mu nama z’ubuyobozi zirenze imwe.

Ingingo ya 19:

Urutonde ruvuguruye rw’imirimo y’ibitaro n’urw’imirimo y’ikigo nderabuzima iri ku mugereka

w’aya mabwiriza.

Ingingo ya 20:

Uru rutonde ntirukuraho indi myanya iri mu rwego rwa tekinike ibarizwa mu mavuriro nk’uko

ibikorwa bigenewe buri vuriro (paquets minimum et complémentaire) bibiteganya.

Ingingo ya 21:

Abakozi bose bagomba guhemberwa ku ma konti.

Ibyishyurwa birengeje ibihumbi makumyabiri (20.000) byishyurwa hakoreshejwe sheki. Kubika

amasheki asinye ntibyemewe.

Ibintu byose byishyurwa birengeje agaciro k’ibihumbi ijana byishyurwa hakoreshejwe kohereza

amafaranga kuri konti y’uwishyurwa (virement bancaire).

Ingingo ya 22:

Amafaranga yose yinjiye agomba kujyanwa muri banki. Ntibyemewe kubika amafaranga

y’ingoboka (petite caisse) arenga ibihumbi ijana (100.000).

Ingingo ya 23:

Umukozi ushinzwe kwishyuza (recouvrement) agomba kuba afite impamyabumenyi yo mu

rwego rwa A1 cyangwa A2.

Ingingo ya 24:

Aya mabwiriza atangira gukurikizwa ku munsi ashyiriweho umukono.

Bikorewe i Kigali, ku wa 21/01/2008

Minisitiri w’Ubuzima

Dr. Jean Damascène NTAWUKULIRYAYO.

(Se)

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!