21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Inyigisho zishyigikiye ibyemezo biheshsa imbabazi (indurugensiya) zarwanyijwe mu

itorero ry’i Roma n’abantu bize kandi b’inyangamugayo; kandi harimo benshi batizeraga

ibyavugwaga byari bihabanye n’imitekerereze itunganye ndetse n’Ibyahishuwe. Nta n’umwe

mu bayobozi bakuru mu itorero watinyutse kwamagana ubwo bucuruzi bwanduye, ariko

intekerezo z’abantu zari zitangiye kunanirwa no kwivovota ndetse abenshi bibazaga cyane

niba Imana itagira abantu bamwe ikoreramo kugira ngo itorero ryayo ritunganywe.

Nubwo Luteri yari akiri umuyoboke wa papa wo mu rwego rukomeye, yababajwe cyane

n’ibyavugwaga bitukisha Imana by’abo bagurishaga imbabazi z’ibyaha. Abantu benshi bo mu

kiriziya yayoboraga bari baramaze kugura ibyo byemezo by’imbabazi, maze bidatinze

batangira kujya baza kwicuza ibyaha byabo bitari bimwe ku mushumba wabo bibwira ko bari

bubabarirwe bidatewe n’uko bihanaga kandi bakaba bifuza kwivugurura ahubwo bitewe

n’icyemezo kibahesha imbabazi (indurugensiya). Luteri yanze kubaha imbabazi ndetse

anababurira ababwira ko bazarimbukira mu byaha byabo nibatihana ngo bahindure imibereho

yabo. Bagize guhangayika gukomeye maze bahindukirira Tetzel bivovota bavuga ko

umupadiri wabo bicuzaho ibyaha yanze ibyemezo bihesha imbabazi yabahaye; bityo bamwe

bashira amanga basaba ko basubizwa amafaranga yabo. Tetzel yazabiranyijwe n’uburakari.

Yavuze imivumo iteye ubwoba, ategeka ko imiriro icanwa ku karubanda, kandi avuga ko

“yahawe uburenganzira na Papa bwo gutwika abazahakana bose bakarwanya inzandiko zera

zihesha imbabazi z’ibyaha.” 89

Noneho Luteri yinjira mu murimo ashize amanga nk’umuntu urwanirira ukuri. Ijwi rye

ryumvikaniye ku ruhimbi mu muburo ukomeye. Yagaragarije abantu imiterere mibi y’icyaha,

kandi abigisha ko umuntu atashobora koroshya igishinja giterwa n’icyaha cyangwa ngo acike

igihano cy’ibyaha binyuze mu bikorwa bye. Nta kindi kintu icyo ari cyo cyose cyabasha

gukiza umunyabyaha uretse kwihana imbere y’Imana no kwizera Yesu Kristo. Ntabwo

ubuntu bwa Kristo bubasha kugurwa. Ni impano itangirwa ubuntu. Luteri yagiriye abantu

inama ngo be kugura ibyemezo bihesha imbabazi z’ibyaha (indurugensiya), ahubwo

yababwiye guhanga amaso Umukiza wabambwe bafite kwizera. Yabatekerereje

ibyamubayeho bibabaje ubwo yashakaga kugera ku gakiza akoresheje kwicisha bugufi no

kwibabaza ariko bikaba iby’ubusa. Yahamirije ababaga bamuteze amatwi ko icyamuhesheje

amahoro n’ibyishimo ari ukureka kwitegaho amakiriro ahubwo akizera Kristo.

Uko Tetzel yakomezaga ubucuruzi bwe n’imigambi ye mibi, Luteri nawe yiyemeje

kurwanya ashikamye ibyo bikorwa bibi. Bidatinze hari icyabayeho. Kiriziya nini y’i

Wittemberg yabagamo imibiri y’abatagatifu n’abazize kwizera kwabo ndetse n’ibindi

bikoresho bijyana nabyo byabikwaga kandi bikubahwa nk’urwibutso. Ibyo byerekwaga

abantu ku minsi mikuru mitagatifu imwe, maze abantu bose bazaga gusura iyo kiriziya muri

icyo gihe bakicuza bagahabwa imbabazi z’ibyaha mu buryo bwuzuye. Kubera iyo minsi kandi

abantu bazaga aho ari benshi cyane bavuye imihanda yose. Umunsi umwe ukomeye cyane

muri iyo ari wo wari umunsi mukuru w’abatagatifu bose wari wegereje. Ku munsi

wawubanjirije Luteri yajyanye n’imbaga y’abantu bari batangiye kuza kuri iyo kiriziya maze

90

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!