21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

kwishingikiriza ku mirimo y’umuntu ngo imuheshe agakiza, ndetse anasobanukirwa n’uburyo

ari ngombwa guhora umuntu yizeye ibyo Kristo yakoze. Amaso ye yari yahumutse

ubutazongera guhuma ngo ananirwe kubona ubuyobe buri mu nyigisho z’ubupapa. Ubwo

yarekaga guhanga amaso ye i Roma, yari yanahindukiye mu mutima, kandi kuva icyo gihe

kwitandukanya na Roma byarushijeho gukura kugeza ubwo yitandukanyije burundu n’Itorero

ry’ i Roma.

Nyuma yo kuva i Roma, Luteri yaherewe impamyabushobozi y’ikirenga mu byerekeye

Imana muri kaminuza ya Wittenberg. Ubu noneho mu buryo butandukanye na mbere, yari

afite umudendezo wo kwirundurira mu kwiga Ibyanditswe yakundaga. Yari yararahiriye ko

mu minsi y’ubuzima bwe bwose azajya yiga Ijambo ry’Imana yitonze kandi akaryigisha uko

riri, atari ukwigisha imigani n’inyigisho by’abapapa. Ntabwo yari akiri uwihaye Imana

cyangwa umwarimu usanzwe ahubwo yari umwigisha wa Bibiliya ubifitiye uburenganzira.

Yari yarahamagariwe kuba umushumba wo kuragira umukumbi w’Imana wari ufitiye ukuri

inzara n’inyota. Yavuze ashimikiriye ko Abakristo badakwiriye kwemera izindi nyigisho

uretse izishingiye ku Byanditswe Byera. Ayo magambo yahamyaga rwose ku rufatiro

rw’inyigisho z’ubutware bwa papa. Ayo magambo kandi yarimo ipfundo ry’Ubugorozi.

Luteri yabonaga akaga kazanwa no gufata inyigisho z’abantu ukazirutisha Ijambo

ry’Imana. Yajoraga ibitekerezo bidafite ishingiro by’abigisha kandi akarwanya

ubucurabwenge n’iby’iyobokamana byose byari bimaze igihe kirekire biyobora abantu.

Yarwanyije izo nyigisho avuga ko uretse no kuba zidafite agaciro ziranangiza. Yagerageje

gukura intekerezo z’abamutegaga amatwi ku mitekerereze iyobya y’abacurabwenge

n’abigisha iyobokamana maze azerekeza ku kuri guhoraho kwavuzwe n’abahanuzi

n’intumwa.

Ubutumwa yavugaga bwari bufite agaciro gakomeye ku mbaga y’ababaga bamuteze

amatwi bafite amatsiko menshi. Nti bari barigeze kumva inyigisho nk’izo mbere. Inkuru

ishimishije y’urukundo rw’Umukiza n’ubwishingizi bwo kubabarirwa no kugira amahoro

kubw’amaraso ye akuraho ibyaha, byanejeje imitima yabo kandi bibatera ibyiringiro

bihoraho. Umucyo wari umaze kumurika i Wittenberg kandi imirasire yawo yagombaga

gukwira mu turere tw’isi twa kure, ndetse kurabagirana kwawo kukiyongera kuzageza ku

iherezo ry’ibihe.

Nyamara umucyo n’umwijima ntibishobora kumvikana. Hagati y’ukuri n’ikinyoma hari

intambara idashobora guhagarikwa. Gukomera kuri kimwe no kugishyigikira ni ugushotora

ikindi no kugisenya. Umukiza wacu ubwe yaravuze ati: “Mwe gutekereza ko nazanywe no

kuzana amahoro mu isi: sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” 81 Nyuma

y’imyaka mike ubugorozi butangiye Luteri yaje kuvuga ati: “Ntabwo Imana inyobora gusa

ahubwo iranansunika ngo njye mbere. Iranjyana. Ntabwo nitegeka. Nifuza kwibera mu

mahoro ntuje ariko hari imbaraga injyana ikanshyira mu mivurungano hagati no mu

ihinduramatwara.” 82 Noneho Luteri yari hafi guhatirwa kujya mu ntambara.

88

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!