21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ashyizeho umwete, Ibyanditswe byari biri mu ndimi z’umwimerere. Yatangiye kwigisha kuri

Bibiliya bityo igitabo cya Zaburi, Ubutumwa bwiza bune ndetse n’Inzandiko bisobanurirwa

imbaga y’abantu babaga bishimiye kumutega amatwi. Incuti ye Staupitz wanamurutaga mu

myaka, yamusabye kuzamuka akajya ku ruhimbi maze akaba ariho abwiririza Ijambo

ry’Imana. Luteri yarashidikanyije abitewe no kumva adakwiriye kubwira abantu mu cyimbo

cya Kristo. Hashize igihe kirekire arwana n’icyo gitekerezo nibwo yaje kwemera ibyifuzo

by’incuti ze. Yari yaramaze kuba umuntu usobanukiwe Ibyanditswe cyane kandi ubuntu

bw’Imana bwabaga kuri we. Kuba intyoza kwe kwakururaga ababaga bamuteze amatwi,

kandi uko yigishanyaga ukuri imbaraga no mu buryo bwumvikana byemezaga intekerezo

kandi umurava we wakoraga ku mitima yabo.

Luteri yari umuntu ushimwa n’itorero ryayoborwaga na Papa kandi ntiyatekerezaga

kuzaba ikindi kitari icyo yari cyo muri icyo gihe. Kubw’ubuntu bw’Imana yaje kugambirira

gusura i Roma. Urwo rugendo rwe yarukoze n’amaguru, akagenda acumbika mu mu bigo

by’abapadiri byari aho yanyuraga. Ubwo yari mu kigo cy’abapadiri mu Butaliyani, yaje

gutangazwa n’ubukungu, ubwiza ndetse no kwaya umutungo yahabonye. Kubera guhabwa

ku butunzi bw’umwami, abihaye Imana baho babaga mu mazu arimbishijwe cyane,

bakambara imyenda ya gikire kandi ihenze cyane ndetse bakarya ibyokurya bihenze. Luteri

yagereranyije ibyo yabonaga n’imibereho ye yo kwitanga, umuruho n’agahinda, bimubera

urujijo.

Nyuma yaje kwitegereza uwo mujyi wubatswe ku dusozi turindwi agira ikiniga, nuko

apfukama hasi maze avuga n’ijwi rirenga ati: “Roma ntagatifu! Ndakuramutsa!” 78

Yinjiye muri uwo mujyi, asura za kiriziya, akajya ategera amatwi ibitekerezo bitangaje

byasubirwagamo n’abapadiri n’abandi bihaye Imana, kandi nawe agakora imihango yose

yasabwaga gukora. Aho yajyaga hose, ibyo yabonaga byaramutangazaga kandi

bikamubabaza. Yabonye ko inzego zose z’abihaye Imana zarangwagamo gukiranirwa.

Yumvise inzenya z’urukozasoni zavugwaga n’abayobozi bakuru mu by’idini maze aterwa

ubwoba no kutubaha ibyera kwabo ndetse bakabikora no mu misa. Yaranditse ati: “Ntawe

ubasha gutekereza ibyaha ndetse n’ibikorwa biteye isoni bikorerwa i Roma. Wabyemezwa

n’uko ubyiboneye kandi ubyiyumviye. Bakunze kuvuga ngo: ‘Niba koko gihenomu ibaho,

Roma iyubatse hejuru: Ni inyenga iturukamo ibyaha by’uburyo bwose.’” 79

Papa yari amaze igihe gito aciye iteka risezeranira imbabazi z’ibyaha abantu bose bajyaga

kugenza amavi bazamuka ingazi zitiriwe Pilato 80. Bavugaga ko ubwo Umukiza wacu yari

avuye gucirirwa urubanza mu cyumba cy’urukiko rw’Abanyaroma yamanutse izo ngazi kandi

ko mu buryo bw’igitangaza, izo ngazi zavuye i Yerusalemu zikazanwa i Roma. Umunsi umwe

ubwo Luteri yuriraga izo ngazi apfukamye abishishikariye, yatunguwe n’ijwi nk’iry’inkuba

ihinda rivuga riti: “Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.” (Abaroma 1:17).

Kubw’ikimwaro n’ubwoba, yahereyeko arahaguruka maze ava aho yihuta. Ntabwo yongeye

na gato kwibagirwa iryo somo. Kuva ubwo yasobanukiwe neza no kwishuka kuri ku

87

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!