21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Amaherezo icyifuzo gikomeye cyo kubaturwa mu cyaha no kubana amahoro n’Imana

cyamuteye kujya kuba mu kigo cy’abihaye Imana maze ubuzima bwe abwegurira kuba muri

ibyo bigo. Muri icyo kigo yasabwe kujya akora imirimo mibi iruhije cyane ndetse no kujya

asabiriza ava mu rugo rumwe ajya ku rundi. Yari ageze mu kigero umuntu yumva ashaka

cyane kubahwa no kwitabwaho, bityo iyo mirimo imucisha bugufi yumvaga imukoza isoni

ariko arabyihanganira, yiringira ko ari byo bimukwiriye kubera ibyaha bye.

Umwanya wose washoboraga gusaguka amaze gukora inshingano ze za buri munsi

yawukoreshaga yiga, akigomwa ibitotsi, ndetse akagabanya no ku gihe cye cyo kurya.

Yishimiraga cyane gusoma Ijambo ry’Imana kuruta ibindi byose. Yari yarabonye Bibiliya

imanikishijwe umunyururu ku rusika rw’inzu babagamo, bityo akajya ajya aho iri kenshi

kugira ngo ayisome. Uko umutima we warushagaho kumwemeza ibyaha bye, yashakaga uko

yagirirwa imbabazi kandi akabona amahoro kubw’imirimo ye. Niko kwiyegurira imibereho

iruhije cyane agaharanira gutsinda ibibi byo muri kamere ye, imibereho yo mu kigo

cy’abihaye Imana itari yaramuruhuye. Yakoreshaga kwiyiriza ubusa, kudasinzira no

kwibabaza. Ntiyabuze gukora icyo ari cyo cyose cyamugeza kuri kwa kubonera k’umutima

kwari kumubashisha guhagarara imbere y’Imana yemewe. Nyuma y’aho yaje kuvuga ati:

“Nari uwihaye Imana wamaramaje kandi nakurikizaga amategeko y’ibyo nemera bikomeye

cyane birenze uko nabasha gusobanura. Haramutse habayeho uwihaye Imana ubasha

guheshwa ijuru n’ibikorwa bye, nagombye kuba ari njye urikwiriye ...Iyo iyo mibereho iza

gukomeza igihe kirekire, mba narakomeje kwibabaza ndetse nkageza n’ubwo mpfa.” 76

Ingaruka z’iyo mibereho yo kwibabaza yabaye gutakaza imbaraga z’umubiri maze arwara

indwara yo kujya agwa amarabira bityo bimugiraho ingaruka atigeze akira burundu mu

buzima bwe. Nyamara muri uwo muhati we wose umutima we wari uremerewe ntiwabashije

kugira ihumure. Amaherezo yaje kugera aho abura ibyiringiro.

Ubwo byagaragaraga ko Luteri yatakaje ibyiringiro byose nibwo Imana yamwoherereje

incuti yo kumufasha. Staupitz (Sitopitsi) wari waramaramaje niwe wafunguriye intekerezo za

Luteri Ijambo ry’Imana, maze amusaba kureka kwirebaho ubwe, akareka gukomeza kugira

inkeke y’igihano kidashira kizaterwa no kwica amategeko y’Imana, ahubwo agahanga amaso

Yesu, Umukiza we ubabarira ibyaha. Yaramubwiye ati: “Aho kwibabaza wiziza ibyaha

byawe, ishyire mu maboko y’Umucunguzi. Mwiringire, wiringire ubutungane bw’imibereho

ye ndetse n’urupfu rwe rukuraho ibyaha. Tegera amatwi Umwana w’Imana. Yahindutse

umuntu kubwo kuguhesha ubwishingizi bw’ijuru.” “Mukunde kuko ari we wabanje

kugukunda.” 77

Uko niko intumwa yuje imbabazi yavuze. Amagambo ya Staupitz yakabakabye umutima

n’ibitekerezo bya Luteri. Nyuma y’igihe arwana n’amakosa yari yaragundiriye, igihe kirekire,

Luteri yabashije kwakira ukuri kandi amahoro ataha mu mutima we wari wihebye.

Luteri yerejwe kuba umupadiri maze ahamagarirwa kuva muri icyo kigo cy’abihaye Imana

akajya kwigisha muri Kaminuza ya Wittenberg. Muri iyo kaminuza yahigiye Ibyanditswe

86

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!