21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 7 – Intangiriro ya Revolution

Mu bari barahamagariwe kuyobora itorero ngo rive mu mwijima w’inyigisho n’imigenzo

z’itorero ry’i Roma bityo rijye mu mucyo wo kwizera nyakuri, uw’ikubitiro yari Maritini

Luteri. Yari umunyamurava, akagira ishyaka no kwitanga, ntiyagiraga icyo atinya uretse

Imana kandi nta rundi rufatiro rwo kwizera yagiraga uretse Ibyanditswe Byera. Luteri yari

umuntu ukwiriye wo mu gihe cye. Imana yamukoresheje umurimo ukomeye wo kuvugurura

itorero ndetse no kumurikira abatuye isi.

Nk’uko byari biri ku nteguza z’ubutumwa bwiza za mbere, Luteri yakomotse mu

muryango w’abakene. Imyaka y’ubuto bwe yayimaze mu rugo rw’umuhinzi w’Umudage

wari woroheje. Kubw’umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro se yakoraga buri munsi,

byamubashishije kubona uburyo bwo kumurihira ishuri. Se yifuzaga ko umwana we yazaba

umunyamategeko uburanira abandi, ariko Imana yari imufitiye undi mugambi wo kuba

umwubatsi w’itorero rikomeye ryakuraga buhoro buhoro mu binyejana byinshi. Umurimo

uruhije no kubaho mu bukene, ndetse n’ikinyabupfura kidakebakeba ni byo byabaye ishuri

Nyir’ubwenge butagerwa yateguriyemo Luteri kuzakora umurimo w’ingenzi mu buzima bwe.

Se wa Luteri yari umugabo ufite ubwenge bwinshi kandi ubukoresha cyane, yari afite imico

itajegajega, inyangamugayo, umuntu wiyemeza kandi udakebakeba. Ibyo yemeraga

nk’inshingano ye yabigenderagamo atitaye ku ngaruka izo ari zo zose zamubaho. Kuba

yarashyiraga mu gaciro ku rwego rwo hejuru byamuteye kuzinukwa imikorere y’ibigo

abapadiri n’abandi bihaye Imana babamo. Ntiyashimishijwe no kubona Luteri yinjira muri

ibyo bigo atabimwemereye kandi baje kwiyunga hashize imyaka ibiri atari yahindura

igitekerezo cye.

Ababyeyi ba Luteri bitaga cyane ku burere bw’abana babo. Bihatiraga kubigisha

iby’Imana ndetse no kugira imikorere irangwa n’imico ya Gikristo. Luteri yagiye kenshi

yumva se asaba Imana ngo umwana azajye yibuka izina ry’Uhoraho kandi ngo umunsi umwe

azabashe gufasha mu iterambere ry’ukuri Kwe. Abo babyeyi bakoreshaga uburyo bwose

babonye maze bagateza imbere mu buryo bukomeye iby’imico mbonera cyangwa

iby’ubwenge bungukiraga mu mibereho yabo iruhije. Ntacyo batakoraga bihanganye kugira

ngo bategurire abana babo kugira imibereho itunganye n’ingirakamaro. Kubw’imico yabo

ishikamye kandi ifite imbaraga, rimwe na rimwe abo babyeyi bageraga ubwo bakoresha

ubukana, ariko nubwo Luteri ubwe yari azi neza ko abo babyeyi hari ingingo zimwe bari

barayobyeho, mu byo bamutozaga yabonagamo byinshi yemera biruta ibyo atemeraga.

Ku ishuri yoherejweho akiri umwana muto, Luteri yahafatiwe nabi ndetse

akanahohoterwa. Ubukene bw’ababyeyi be bwari bukabije cyane ku buryo ubwo yavaga

iwabo akajya ku ishuri mu wundi mujyi, hari igihe byabaye ngombwa ko kugira ngo abone

ibyo kurya yajyaga aririmbira abantu ava ku rugo ajya ku rundi, ndetse akenshi inzara

ikamumerera nabi. Imitekerereze mu by’iyobokamana yarangwaga n’umwijima

n’iby’ubupfumu yari yarabaye gikwira muri icyo gihe yamuteraga ubwoba. Nijoro

84

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!