21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ukuboko agwabiza imbaraga z’abarenganyaga abayoboke ba Huse. “Aho ngaho bahagiriye

ubwoba bwinshi, ari nta mpamvu; kuko Imana yasandaje amagufwa y’uwagerereje ngo

agutere; wabakojeje isoni, kuko Imana yabasuzuguye.” Zaburi 53:5.

Abayobozi bagengwa na papa babonye ko badashobora gutsinda bakoresheje imbaraga,

amaherezo bifashishije inzira y’umubano mu bya politike. Habayeho ubwumvikane ku buryo

aho kugira ngo buheshe abaturage b’i Boheme umudendezo wo gukurikiza umutimana,

ahubwo mu by’ukuri byabaye uburyo bwo kubagusha mu mutego w’ubutegetsi bw’i Roma.

Abaturage b’i Boheme bari bavuze ingingo enye zikwiye kubahirizwa ngo bagirane amahoro

na Roma. Izo ngingo zari izi: kwigisha Bibiliya ku mudendezo, guha abagize itorero bose

uburenganzira bwo kurya ku mutsima no kunywa divayi mu gihe cyo guhazwa, gukoresha

ururimi kavukire mu gihe cyo kuramya, ndetse no gutandukanya abayobozi b’itorero

n’imirimo yose y’ubutegetsi bwa leta; kandi mu gihe habayeho icyaha cyo kwica, ubutabera

bukaba bumwe ku bayobozi b’itorero kimwe na rubanda. Amaherezo abayobozi b’ubutegetsi

bwa Papa baje “kwemera ko izo ngingo zose enye zisabwa n’abayoboke ba Huse

zakwemerwa ariko ko inama nkuru y’itorero ari yo ifite uburenganzira bwo kubisobanura (ni

ukuvuga uburenganzira bwo guhamya ubusobanuro bwabyo nyakuri). Mu yandi magambo

ubwo burenganzira bukagirwa na papa n’umwami w’abami.” 69

Amasezerano yabayeho ashingiye kuri izi ngingo, maze Roma ikoresheje ubuhendanyi

n’uburiganya iba igeze ku cyo itashoboye kugeraho ikoresheje intambara; kuko kubwo

gutanga ubusobanuro bw’inyandiko za Huse kimwe na Bibiliya, Roma yashoboraga kugoreka

ubusobanuro bwabyo kugira ngo buhuze n’imigambi yayo.

Umubare munini w’Abaturage b’i Boheme babonye ko ayo masezerano agendereye

kubangamira umudendezo wabo bityo ntibayemera. Kutumvikana n’amacakubiri byaradutse

maze bitera intambara no kumena amaraso hagati mu banyaboheme ubwabo. Muri iyo

mirwano igikomangoma Procopius ayigwamo maze umudendezo w’ab’i Boheme uba

urarangiye.

Noneho Sigismond wari waragambaniye Huse na Yoramu ni we wabaye umwami w’i

Boheme, bityo yirengagije indahiro yo kurengera uburenganzira bw’ab’i Boheme yari

yararahiye, maze yongera gushyigikira inyigisho n’imihango by’itorero ry’i Roma. Mu gihe

cy’imyaka makumyabiri ubuzima bwe bwabaye ubw’imiruho n’ibyago. Yatakaje ingabo ze

kandi umutungo we urayoyoka bitewe n’intambara y’igihe kirekire kandi itarageraga ku

nsinzi. Noneho amaze umwaka umwe gusa ku ngoma yarapfuye asiga ubwami bwe

bugererejwe n’intambara, abamusimbuye abaraga izina ribi.

Umuvurungano, intambara no kumena amaraso byakomezaga gukwira hose. Ingabo

z’abanyamahanga zongeye kwinjira muri Boheme, bityo amacakubiri yari abarimo yakomeje

kumunga imbaraga z’igihugu. Habayeho itotezwa rimena amaraso ryibasiye abantu bakomeje

kuba indahemuka ku butumwa bwiza.

82

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!