21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

kigabwa. Mu bihugu byose by’i Burayi aho ubupapa bwategekega, bakoranyije abantu,

bateranya amafaranga n’intwaro z’intambara. Imbaga y’abantu benshi bitabiriye itegeko rya

Papa bizeye ko amaherezo iby’abahakanyi bayobotse Huse bigiye kurangira. Ingabo nyinshi

zinjiye i Boheme zifite ibyiringiro byo kuhatsinda. Abaturage bishyiriye hamwe kuzirwanya.

Iyo mitwe ibiri y’ingabo yarasatiranye kugeza ubwo hagati yayo hasigaye umugezi

uzitandukanya. “Izo ngabo zije kurimbura abayoboke ba Huse zari nyinshi cyane kandi zifite

ibikoresho bikomeye, ariko aho kugira ngo zirohe mu mugezi maze zambuke zijye kurwanya

abayoboke ba Huse, zahagaze hakurya zibatumbira zicecetse.” 68

Uwo mwanya ubwoba budasanzwe bwatashye izo ngabo za papa. Zidashoboye no gukura

inkota, izo ngabo zikomeye zatatanye nk’izirukanwe n’imbaraga itagaragara. Abenshi muri

bo bicishijwe inkota n’ingabo zo mu bayoboke ba Huse zakurikiye abo bahungaga, ndetse

zibanyaga iminyago myinshi ku buryo aho kugira ngo iyo ntambara ikeneshe ab’i Boheme,

yarabakungahaje.

Nyuma y’imyaka mike, himye umupapa mushya, maze hongera kugabwa ikindi gitero.

Nk’uko byari byaragenze mbere, abantu, amafaranga n’intwaro byakusanyijwe bikuwe mu

bihugu by’i Burayi biyoboka Papa. Abantu biyemezaga kujya muri uru rugamba rukaze

basezeranirwaga agahimbazamusyi. Umuntu wese ugiye muri iyo ntambara yasezeranirwaga

imbabazi z’ibyaha by’indengakamere yabashaga kuzakora. Abagwaga ku rugamba bose

basezeranirwaga ingororano ikomeye mu ijuru, kandi abarokokaga bagombaga guhabwa

icyubahiro n’ubukungu bakuye ku rugamba. Umutwe munini w’ingabo wongeye kuremwa

maze abasirikire bambuka umupaka binjira i Boheme. Ingabo z’abayoboke ba Huse zisubira

inyuma kugira ngo zibareke bose binjire mu gihugu, kandi kugira ngo bizere ko batsinze

urugamba. Amaherezo ingabo za Procopius zarahagaze zihindukirira abanzi babo zitegura

kubarwanya. Noneho izo ngabo zibona ko zakoze ikosa, maze zisubira mu nkambi zazo

zitegereje kongera gusubira kuri gahunda. Ubwo bumvaga urusaku rw’ingabo zibasatiriye,

ndetse bataranabona ingabo z’abayoboke ba Huse, bongeye gutahwa n’ubwoba bwinshi.

Ibikomangoma, abasirikare bakuru ndetse n’abato bose bajugunya intwaro zabo maze

bakwira imishwaro. Intumwa nkuru ya Papa yari iyoboye icyo gitero yagerageje kwegeranya

ingabo ze zatashywe n’ubwoba kandi zatatatanye, ariko biba iby’ubusa. Nubwo yagerageje

uko ashoboye, amaherezo nawe ubwe arahunga agenda mu ihururu ry’abahunga. Wa

muvurungano wararangiye maze iminyago myinshi yongera kugwa mu maboko y’ingabo

z’abayoboke ba Huse.

Uko ni ko ku ncuro ya kabiri, ingabo nyinshi zoherejwe n’ibihugu bikomeye by’i Burayi,

ingabo z’intwari, ingabo zimenyereye intambara, zatojwe kandi zari zambariye urugamba,

zaje guhunga zitarakura inkota mu rwubati imbere y’abarwaniraga ishyanga rito kandi ryari

ritaragwiza imbaraga. Aha ni ho imbaraga y’Imana yigaragarije. Abanzi b’abubahamana

batewe n’ubwoba budasanzwe. Uwatsinze ingabo za Farawo mu Nyanja Itukura, uwirukanye

ingabo z’Abamidiyani imbere ya Gidiyoni n’abagabo magana atatu bari kumwe nawe, wa

wundi watsembye ingabo z’Abasiriya mu ijoro rimwe gusa, niwe na none warambuye

81

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!