Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri udafite igihunga, kongereza umuriro imbere yanjye. Iyaba nagize ubwoba ntabwo mba ndi aha.” Amagambo aheruka yavuze ubwo ibirimi by’umuriro byazamukaga bimutwika yari isengesho. Yatatse agira ati: “Mwami, Data Ushoborabyose, ngirira impuhwe kandi umbabarire ibyaha byanjye; kuko uzi neza ko nakunze ukuri kwawe ibihe byose.” 67 Ijwi rye ryaracwekereye, ariko iminwa ye ikomeza kunyeganyega asenga. Ubwo umuriro wari umaze kumukongora, ivu ry’uwo muziranenge n’ubutaka ryari ririho byararundanyijwe, maze rijugunywa mu ruzi rwa Rhine nk’uko irya Huse ryagenjwe. Uko ni ko abatwaramucyo b’indahemuka ku Mana bapfuye. Ariko umucyo w’ukuri babwirije (umucyo w’urugero rw’ubutwari bwabo) ntiwashoboraga kuzimywa. Nk’uko abantu batashoboraga kubuza izuba gukomeza urugendo rwaryo, ni nako batashoboraga guhagarika umuseke wari utambitse ku isi uwo munsi. Iyicwa rya Huse ryari ryarakongeje uburakari no gukangarana mu mujyi wa Boheme. Abatuye igihugu bose bari barabonye ko yazize ubugambanyi bw’abapadiri ndetse n’uburiganya bw’umwami w’abami. Yari azwi ho kuba yarabaye umwigisha w’ukuri w’indahemuka, kandi inama yari yaramuciriye urwo gupfa yashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi. Noneho inyigisho ze zarushijeho gukundwa kuruta mbere. Papa yari yarategetse ko inyandiko za Wycliffe zitwikwa. Nyamara izari zararokotse iryo twikwa noneho zakuwe aho zari zarahishwe maze zigirwa hamwe na Bibiliya cyangwa ibice bimwe byayo, bitewe n’uko abantu babashaga kubibona. Muri ubwo buryo, abantu benshi bayobowe mu kwemera ukuri kuvuguruwe. Abishe Huse ntibumvaga bafite amahoro kuko batifuzaga ko umurimo we ugera ku nsinzi. Papa n’umwami w’abami bunze ubumwe ngo barimbure itsinda ry’abayoboke be. Ingabo za Sigismond zoherejwe gutera i Boheme. Ariko umurengezi yarahagurutse. Ziska wategekaga i Boheme kandi akaba yari umwe mu basirikari bakuru b’intwali mu gihe cye, yaje kuba impumyi nyuma y’igihe gito intambara itangiye. Kubwo kwiringira gufashwa n’Imana no kuzirikana ubutungane bw’inzira bari barayobotse, abo baturage b’i Boheme bashoboye kwihagararaho batsinda ingabo zikomeye cyane zabateraga. Incuro nyinshi Umwami w’abami yagiye agerageza kohereza izindi ngabo i Boheme ariko zigatsindwa ku buryo bukojeje isoni. Abayoboke ba Huse ntibatinyaga urupfu kandi nta cyajyaga kubahangara. Hashize imyaka mike intambara itangiye, intwari Ziska yarapfuye ariko aza gusimburwa na Procopius wari umusirikari mukuru w’umuhanga kandi w’intwari nka Ziska, ndetse hari bimwe yamurushaga. Abanzi b’abaturage b’i Boheme bamenye ko wa musirikare w’intwari wari warabaye impumyi yapfuye, bibwira ko babonye akito ko gukora ibyari byarabananiye. Noneho Papa yatangije urugamba rwo kurimbura abayoboke ba Huse, maze nanone ingabo nyinshi zongera gutera i Boheme; ariko zigezeyo ziratsindwa bikomeye. Hongeye gutegekwa ko ikindi gitero 80
Ibintu By'Ukuri kigabwa. Mu bihugu byose by’i Burayi aho ubupapa bwategekega, bakoranyije abantu, bateranya amafaranga n’intwaro z’intambara. Imbaga y’abantu benshi bitabiriye itegeko rya Papa bizeye ko amaherezo iby’abahakanyi bayobotse Huse bigiye kurangira. Ingabo nyinshi zinjiye i Boheme zifite ibyiringiro byo kuhatsinda. Abaturage bishyiriye hamwe kuzirwanya. Iyo mitwe ibiri y’ingabo yarasatiranye kugeza ubwo hagati yayo hasigaye umugezi uzitandukanya. “Izo ngabo zije kurimbura abayoboke ba Huse zari nyinshi cyane kandi zifite ibikoresho bikomeye, ariko aho kugira ngo zirohe mu mugezi maze zambuke zijye kurwanya abayoboke ba Huse, zahagaze hakurya zibatumbira zicecetse.” 68 Uwo mwanya ubwoba budasanzwe bwatashye izo ngabo za papa. Zidashoboye no gukura inkota, izo ngabo zikomeye zatatanye nk’izirukanwe n’imbaraga itagaragara. Abenshi muri bo bicishijwe inkota n’ingabo zo mu bayoboke ba Huse zakurikiye abo bahungaga, ndetse zibanyaga iminyago myinshi ku buryo aho kugira ngo iyo ntambara ikeneshe ab’i Boheme, yarabakungahaje. Nyuma y’imyaka mike, himye umupapa mushya, maze hongera kugabwa ikindi gitero. Nk’uko byari byaragenze mbere, abantu, amafaranga n’intwaro byakusanyijwe bikuwe mu bihugu by’i Burayi biyoboka Papa. Abantu biyemezaga kujya muri uru rugamba rukaze basezeranirwaga agahimbazamusyi. Umuntu wese ugiye muri iyo ntambara yasezeranirwaga imbabazi z’ibyaha by’indengakamere yabashaga kuzakora. Abagwaga ku rugamba bose basezeranirwaga ingororano ikomeye mu ijuru, kandi abarokokaga bagombaga guhabwa icyubahiro n’ubukungu bakuye ku rugamba. Umutwe munini w’ingabo wongeye kuremwa maze abasirikire bambuka umupaka binjira i Boheme. Ingabo z’abayoboke ba Huse zisubira inyuma kugira ngo zibareke bose binjire mu gihugu, kandi kugira ngo bizere ko batsinze urugamba. Amaherezo ingabo za Procopius zarahagaze zihindukirira abanzi babo zitegura kubarwanya. Noneho izo ngabo zibona ko zakoze ikosa, maze zisubira mu nkambi zazo zitegereje kongera gusubira kuri gahunda. Ubwo bumvaga urusaku rw’ingabo zibasatiriye, ndetse bataranabona ingabo z’abayoboke ba Huse, bongeye gutahwa n’ubwoba bwinshi. Ibikomangoma, abasirikare bakuru ndetse n’abato bose bajugunya intwaro zabo maze bakwira imishwaro. Intumwa nkuru ya Papa yari iyoboye icyo gitero yagerageje kwegeranya ingabo ze zatashywe n’ubwoba kandi zatatatanye, ariko biba iby’ubusa. Nubwo yagerageje uko ashoboye, amaherezo nawe ubwe arahunga agenda mu ihururu ry’abahunga. Wa muvurungano wararangiye maze iminyago myinshi yongera kugwa mu maboko y’ingabo z’abayoboke ba Huse. Uko ni ko ku ncuro ya kabiri, ingabo nyinshi zoherejwe n’ibihugu bikomeye by’i Burayi, ingabo z’intwari, ingabo zimenyereye intambara, zatojwe kandi zari zambariye urugamba, zaje guhunga zitarakura inkota mu rwubati imbere y’abarwaniraga ishyanga rito kandi ryari ritaragwiza imbaraga. Aha ni ho imbaraga y’Imana yigaragarije. Abanzi b’abubahamana batewe n’ubwoba budasanzwe. Uwatsinze ingabo za Farawo mu Nyanja Itukura, uwirukanye ingabo z’Abamidiyani imbere ya Gidiyoni n’abagabo magana atatu bari kumwe nawe, wa wundi watsembye ingabo z’Abasiriya mu ijoro rimwe gusa, niwe na none warambuye 81
- Page 37 and 38: Ibintu By'Ukuri cy’akarengane n
- Page 39 and 40: Ibintu By'Ukuri Imwe mu nyigisho zi
- Page 41 and 42: Ibintu By'Ukuri Icyakora uwo mushuk
- Page 43 and 44: Ibintu By'Ukuri igahoshwa n’amatu
- Page 45 and 46: Ibintu By'Ukuri Nguko uko amakosa a
- Page 47 and 48: Ibintu By'Ukuri 39
- Page 49 and 50: Ibintu By'Ukuri Igihe aba Saxons bi
- Page 51 and 52: Ibintu By'Ukuri b’Imana by’ukur
- Page 53 and 54: Ibintu By'Ukuri Ubwo burere bwari i
- Page 55 and 56: Ibintu By'Ukuri Barazigendanaga maz
- Page 57 and 58: Ibintu By'Ukuri Abawalidense (Abavo
- Page 59 and 60: Ibintu By'Ukuri Igihe cyinshi ntibo
- Page 61 and 62: Ibintu By'Ukuri 53
- Page 63 and 64: Ibintu By'Ukuri gihugu; kandi abanz
- Page 65 and 66: Ibintu By'Ukuri gihugu. Nyamara nub
- Page 67 and 68: Ibintu By'Ukuri ni jye ngabo igukin
- Page 69 and 70: Ibintu By'Ukuri murimo wo kuyanduku
- Page 71 and 72: Ibintu By'Ukuri “Nta muntu w’in
- Page 73 and 74: Ibintu By'Ukuri Ibyanditswe ubishim
- Page 75 and 76: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 6 - Intwa
- Page 77 and 78: Ibintu By'Ukuri by’igiciro, abanj
- Page 79 and 80: Ibintu By'Ukuri bwabo hamwe n’iny
- Page 81 and 82: Ibintu By'Ukuri urupfu rwanjye rugo
- Page 83 and 84: Ibintu By'Ukuri Kristo itazigera ih
- Page 85 and 86: Ibintu By'Ukuri bwashegeshe ubuzima
- Page 87: Ibintu By'Ukuri baranyeganyeje inyi
- Page 91 and 92: Ibintu By'Ukuri Nk’uko byagendeke
- Page 93 and 94: Ibintu By'Ukuri yashoboraga kujya k
- Page 95 and 96: Ibintu By'Ukuri ashyizeho umwete, I
- Page 97 and 98: Ibintu By'Ukuri Itorero ry’i Roma
- Page 99 and 100: Ibintu By'Ukuri amanika ku rugi rwa
- Page 101 and 102: Ibintu By'Ukuri icyigisho cy’inge
- Page 103 and 104: Ibintu By'Ukuri maboko. Umugorozi L
- Page 105 and 106: Ibintu By'Ukuri igikomangoma cy’i
- Page 107 and 108: Ibintu By'Ukuri kubishimangira mu m
- Page 109 and 110: Ibintu By'Ukuri Kurwanywa niwo muga
- Page 111 and 112: Ibintu By'Ukuri Ubwo inkuru yakwira
- Page 113 and 114: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 115 and 116: Ibintu By'Ukuri Imbaga y’abantu y
- Page 117 and 118: Ibintu By'Ukuri twarwanye. Ariko ni
- Page 119 and 120: Ibintu By'Ukuri amasomo amwe muri B
- Page 121 and 122: Ibintu By'Ukuri Abari bateraniye ah
- Page 123 and 124: Ibintu By'Ukuri gusukwamo ivu rye n
- Page 125 and 126: Ibintu By'Ukuri Nta kintu abantu ba
- Page 127 and 128: Ibintu By'Ukuri Ubwo yari muri uwo
- Page 129 and 130: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 9 - Umugo
- Page 131 and 132: Ibintu By'Ukuri buryo butaziguye. Y
- Page 133 and 134: Ibintu By'Ukuri ugusimbura ariko by
- Page 135 and 136: Ibintu By'Ukuri I Zurich, Zwingli y
- Page 137 and 138: Ibintu By'Ukuri Insinzi ubugorozi b
Ibintu By'Ukuri

udafite igihunga, kongereza umuriro imbere yanjye. Iyaba nagize ubwoba ntabwo mba ndi

aha.”

Amagambo aheruka yavuze ubwo ibirimi by’umuriro byazamukaga bimutwika yari

isengesho. Yatatse agira ati: “Mwami, Data Ushoborabyose, ngirira impuhwe kandi

umbabarire ibyaha byanjye; kuko uzi neza ko nakunze ukuri kwawe ibihe byose.” 67 Ijwi rye

ryaracwekereye, ariko iminwa ye ikomeza kunyeganyega asenga. Ubwo umuriro wari umaze

kumukongora, ivu ry’uwo muziranenge n’ubutaka ryari ririho byararundanyijwe, maze

rijugunywa mu ruzi rwa Rhine nk’uko irya Huse ryagenjwe.

Uko ni ko abatwaramucyo b’indahemuka ku Mana bapfuye. Ariko umucyo w’ukuri

babwirije (umucyo w’urugero rw’ubutwari bwabo) ntiwashoboraga kuzimywa. Nk’uko

abantu batashoboraga kubuza izuba gukomeza urugendo rwaryo, ni nako batashoboraga

guhagarika umuseke wari utambitse ku isi uwo munsi.

Iyicwa rya Huse ryari ryarakongeje uburakari no gukangarana mu mujyi wa Boheme.

Abatuye igihugu bose bari barabonye ko yazize ubugambanyi bw’abapadiri ndetse

n’uburiganya bw’umwami w’abami. Yari azwi ho kuba yarabaye umwigisha w’ukuri

w’indahemuka, kandi inama yari yaramuciriye urwo gupfa yashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi.

Noneho inyigisho ze zarushijeho gukundwa kuruta mbere.

Papa yari yarategetse ko inyandiko za Wycliffe zitwikwa. Nyamara izari zararokotse iryo

twikwa noneho zakuwe aho zari zarahishwe maze zigirwa hamwe na Bibiliya cyangwa ibice

bimwe byayo, bitewe n’uko abantu babashaga kubibona. Muri ubwo buryo, abantu benshi

bayobowe mu kwemera ukuri kuvuguruwe.

Abishe Huse ntibumvaga bafite amahoro kuko batifuzaga ko umurimo we ugera ku nsinzi.

Papa n’umwami w’abami bunze ubumwe ngo barimbure itsinda ry’abayoboke be. Ingabo za

Sigismond zoherejwe gutera i Boheme.

Ariko umurengezi yarahagurutse. Ziska wategekaga i Boheme kandi akaba yari umwe mu

basirikari bakuru b’intwali mu gihe cye, yaje kuba impumyi nyuma y’igihe gito intambara

itangiye. Kubwo kwiringira gufashwa n’Imana no kuzirikana ubutungane bw’inzira bari

barayobotse, abo baturage b’i Boheme bashoboye kwihagararaho batsinda ingabo zikomeye

cyane zabateraga. Incuro nyinshi Umwami w’abami yagiye agerageza kohereza izindi ngabo

i Boheme ariko zigatsindwa ku buryo bukojeje isoni. Abayoboke ba Huse ntibatinyaga urupfu

kandi nta cyajyaga kubahangara. Hashize imyaka mike intambara itangiye, intwari Ziska

yarapfuye ariko aza gusimburwa na Procopius wari umusirikari mukuru w’umuhanga kandi

w’intwari nka Ziska, ndetse hari bimwe yamurushaga.

Abanzi b’abaturage b’i Boheme bamenye ko wa musirikare w’intwari wari warabaye

impumyi yapfuye, bibwira ko babonye akito ko gukora ibyari byarabananiye. Noneho Papa

yatangije urugamba rwo kurimbura abayoboke ba Huse, maze nanone ingabo nyinshi zongera

gutera i Boheme; ariko zigezeyo ziratsindwa bikomeye. Hongeye gutegekwa ko ikindi gitero

80