21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

bwashegeshe ubuzima bwe, maze abanzi be batangira gutinya ko yabacika, bityo bagerageza

kumworohereza umubabaro nubwo yamaze mu nzu y’imbohe umwaka.

Ntabwo urupfu rwa Huse rwarangiye nk’uko abayoboke ba papa bari babyiteze. Kurenga

ku rwandiko rwo kumushingana yari afite byabyukije kwivumbagatanya kw’abantu, bityo

nk’uburyo bwo gukemura ikibazo neza, aho gutwika Jerome, urukiko rwiyemeje kumuhatira

kwisubiraho biramutse bishobotse. Bamuzanye imbere y’iteraniro maze bamuhitishamo

kwisubiraho cyangwa gupfa atwitswe. Iyo aza gupfa mu itangira ry’ifungwa rye biba

byaramubereye umugisha ubigereranyije n’imibabaro ikomeye yanyuzemo. Ariko noneho

ubu ubwo yari atentebutse kubera uburwayi, imibabaro yaterwaga n’aho yari afungiwe,

kubabara bitewe no guhangayika no kwibaza ibizakurikiraho, kuba yari yatandukanyijwe

n’incuti ze kandi atewe ubwoba n’urupfu rwa Huse, byatumye ubutwari bwa Jerome butezuka

maze yemera kumvira abagize urukiko. Yarahiriye ko yemeye kuyoboka ukwemera

kw’itorero Gatolika, kandi yemera icyo urukiko rwakoze rucira Wycliffe na Huse urubanza,

uretse ibyerekeranye “n’ukuri kuzira inenge” bari barigishije. 61

Mu gukora ibyo, Jerome yakoze ibishoboka byose kugira ngo acecekeshe ijwi

ry’umutimanama kandi akize amagara ye. Ariko ubwo yari mu bwigunge mu kumba yari

afungiwemo, yaje gusobanukirwa neza n’ibyo yari yakoze. Yatekereje ku by’ubutwari

n’ubudahemuka bwa Huse, maze asanga bihabanye n’uko we ubwe yihakanye ukuri.

Yatekereje ku Mwami we wo mu ijuru yari yararahiriye kuzakorera kandi wihanganiye urupfu

rwo ku musaraba ku bwe. Mbere y’uko yisubiraho, ubwo yari mu mibabaro ye, yari

yaraboneye guhumurizwa mu byiringiro by’ubuntu bw’Imana; ariko ubu kwicuza no

gushidikanya byabuzaga amahoro umutima we. Nuko aza kumenya ko azongera kubazwa na

none ibyo kwisubiraho kwe mbere yo kwiyunga n’abayobozi ba Roma. Intambwe yari

atangiye gutera yari kuzamugeza ku buhakanyi bwa burundu. Yafashe umwanzuro ko:

Atazihakana Umwami we ngo akunde akire imibabaro y’igihe gito.

Ntibyatinze aza kongera guhamagarwa imbere y’urukiko. Imvugo ye yo kwisubiraho

ntabwo yari yanyuze abacamanza. Inyota yabo yo kumena amaraso yari yakanguwe n’urupfu

rwa Huse, bityo bashakaga kubona n’abandi bica. Jerome ntiyajyaga kurokora ubuzima bwe

keretse gusa ahakanye ukuri agatsemba. Nyamara ubu bwo yari yamaze kwiyemeza

gushikama ku kwizera kwe maze agatwikwa, bityo akagera ikirenge mu cya mugenzi we

wazize kwizera kwe.

Yahakanye ibyo kwisubiraho yari yavuze mbere, bityo nk’umuntu witeguye gupfa, niko

gusaba abacamanza akanya ko kwiregura. Kubera gutinya ingaruka z’amagambo ye,

abayobozi bakuru b’idini batsimbaraye ku cyifuzo cy’uko yakwemeza cyangwa agahakana

ukuri kw’ibyo yaregwaga gusa. Jerome yarwanyije ubwo bugome bukomeye n’akarengane

bamugiriye avuga ati: “Mwamfungiye muri gereza iteye ubwoba iminsi magana atatu na

mirongo ine, mu myanda ahantu hanuka kandi munyima ibya ngombwa byose nari nkeneye,

none munzanye imbere yanyu maze mutega amatwi abanzi banjye bashaka kunyica, njye

77

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!