21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Kristo itazigera ihanagurwa na mba. Bifuje kuyirimbura ariko izongera ishushanywe bundi

bushya mu mitima yose n’ababwiriza bandusha.” 54

Ku nshuro ya nyuma, Huse yazanwe imbere y’inama nkuru. Ryari ikoraniro rinini kandi

ry’abakomeye: umwami w’abami, ibikomangoma, abajyanama ibwami, abakaridinali,

abepisikopi, abapadiri n’imbaga y’abantu batabarika bari baje gushungera ibyari kuba uwo

munsi. Mu turere twose twarangwagamo Ubukristo hari haturutse abahamya baje kureba

iby’uyu muntu wari ugiye kuba igitambo gikomeye cya mbere mu rugamba rurerure rwabaye

intandaro y’umudendezo wo kuyoborwa n’umutimanama.

Ubwo yahamagarirwaga kuvuga umwanzuro we uheruka, Huse yaberuriye rwose ko

adashobora kwivuguruza maze ahanga ijisho rye umutware mukuru wari watanze indahiro

ariko ikarengwaho bikojeje isoni, maze aravuga ati, “Ku bushake bwanjye niyemeje kuza

imbere y’iyi nama nshyigikiwe na rubanda no kwizera k’umwami w’abami wicaye aha.” 55

Mu maso h’Umwami w’abami Sigismond hahise hijima maze abari bateraniye aho bose

bamuhanga amaso.

Huse amaze gucirwa urwo gupfa, umuhango wo kumwambura icyubahiro waratangiye.

Abayobozi bakuru b’itorero bambitse imfungwa yabo imyambaro y’abepisikopi, maze ubwo

Huse yambikwaga ikanzu y’abapadiri, yaravuze ati: “Umwami wacu Yesu Kristo yambitswe

ikanzu yera, igihe Herode yamwoherezaga kwa Pilato kugira ngo babone uko bamukoza isoni

bamutuka.” 56

Ubwo bongeraga kumwingingira kwisubiraho, yarahindukiye areba rubanda maze

aravuga ati: “None se nabasha nte gukomeza kwerekeza amaso yanjye mu ijuru? Nahangara

nte kurebana n’imbaga y’abantu nabwirije ubutumwa bwiza butunganye? Oya rwose, agakiza

k’abo bantu karuta kure uyu mutindi w’umubiri ugiye gupfa.” Batangira kumwambura

imyambaro bamukuramo umwe umwe, maze buri mwepisikopi akamuvugiraho imivumo uko

arangije umugabane w’uyu muhango. Ibyo birangiye, bamwambika ikamba ku mutwe rifite

agasongero rishushanyijweho abadayimoni bateye ubwoba kandi imbere ryanditsweho n’aya

magambo ngo, “Umuyobe ruharwa.” Huse yaravuze ati: “Mfite umunezero mwinshi wo

kwambikwa iri kamba ry’urukozasoni ku bwawe Yesu wambitswe ikamba ry’amahwa ku

bwanjye.”

Igihe yari amaze kwambikwa iryo kamba, abo bayobozi bakuru b’idini baravuze bati:

“Ubu ubugingo bwawe tubweguriye Satani.” Yohana Huse yubura amaso ye ayerekeza mu

ijuru maze aravuga ati: ” Nshyize umwuka wanjye mu biganza byawe, Mwami Yesu, kuko

ari wowe wancunguye. ” 57

Noneho yashyikirijwe abayobozi ba Leta maze bamujyana aho yagombaga kwicirwa.

Abantu benshi baramukurikira, abantu amagana bafite intwaro, abapadiri n’abayobozi bakuru

b’idini bambaye amakanzu y’igiciro cyinshi n’abaturage b’i Constance. Ubwo yari amaze

guhambirwa ku rumambo, ibintu byose byarangiye bategereje gukongeza umuriro, Huse

75

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!