21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

urupfu rwanjye rugomba kugira uruhare ku ikuzo Rye, munsabire kugira ngo rubanguke kandi

ngo anshoboze kwihanganira imibabaro yanjye yose nshikamye. Ariko ni biba ngombwa ko

mbagarukamo, nimutyo dusabe Imana nzagaruke ntafite ikinegu. Ni ukuvuga ngo sinzabashe

kugira inyuguti n’imwe y’ukuri k’ubutumwa bwiza nkuraho kugira ngo mbashe gusigira

abavandimwe banjye urugero rutunganye bakwiriye gukurikiza. Ahari birashoboka ko

mutazongera kunca iryera i Prague; ariko biramutse bibaye kubw’ubushake bw’Imana

ishoborabyose ko ingarura muri mwe, mureke tujye mbere dufite umutima ushikamye mu

gukunda no gusobanukirwa amategeko yayo.” 49

Mu rundi rwandiko yandikiye umupadiri wari warahindutse umwigishwa w’ubutumwa

bwiza, Huse yavuze iby’amakosa ye bwite afite kwicisha bugufi yishinja “kuba yarishimiye

kwambara imyenda y’igiciro cyinshi no kuba yarapfushije igihe kinini ubusa mu bidafite

akamaro.” Yongeyeho iyi miburo ikora ku mutima agira ati, “Ndasaba ngo ikuzo ry’Imana

n’agakiza k’abantu byuzure ubwenge bwawe aho kuzura kugwiza inyungu n’ubutunzi.

Witondere kurimbisha inzu yawe kuruta uko urimbisha umutima wawe, kandi ikiruta byose

wite ku nyubako y’ibya Mwuka. Jya uba inyangamugayo kandi wicishe bugufi ubane

n’abakene, wirinde kwaya umutungo wawe mu byo kwinezeza. Uramutse utisubiyeho ngo

ureke gukabya, ndatinya ko utazabura kubihanirwa cyane nk’uko nanjye byambaho. . .

Usobanukiwe n’ibyo nigisha kuko wakiriye inyigisho zanjye kuva mu bwana bwawe ni yo

mpamvu kukwandikira ibirenze ibi ntacyo bimariye. Ariko ndakwinginze kubw’imbabazi

z’Imana, ngo we kunyigana mu bupfapfa wabonye ngwamo.” Inyuma ku ibahasha yongeyeho

ati, “Ndakwinginze ncuti yanjye, ntuzigere ufungura iyi baruwa utaramenya neza ko

napfuye.” 50

Mu rugendo rwe aho yanyuraga hose, Huse yagiye abona ibimenyetso byo kwamamara

kw’inyigisho ze ndetse n’ubwuzu abantu bazakiranye. Imbaga y’abantu benshi bazaga

kumusanganira kandi mu mijyi imwe abacamanza bamuherekezaga mu tuyira tw’iwabo.

Ageze i Constance, Huse yahawe umudendezo wuzuye. Ku rwandiko rw’inzira yari

yarahawe n’umwami w’abami hiyongereyeho ubwishingizi bwo kurindwa yahawe na Papa.

Ariko, kubwo kurenga kuri ayo mabwiriza yari yarakomeje guhabwa yihanangirizwa,

bidatinze uwo Mugorozi yaje gufatwa biturutse ku itegeko rya Papa n’ibyegera bye

(abakaridinari), maze ajugunywa mu kazu k’imbohe kabi cyane. Hanyuma yaje kujyanwa

muri gereza ikomeye iri hakurya y’umugezi wa Rhine maze arahafungirwa. Icyo gikorwa kibi

Papa yakoze ntacyo cyamumariye cyane kuko nyuma y’igihe gito nawe yafashwe

agafungirwa muri iyo gereza.” 51 Uwo mupapa yahamirijwe imbere y’inama nkuru ko

ahamwa n’ibyaha ndengakamere bigeretse ku bwicanyi, guca abantu amafaranga ngo

hakorwe imihango yera, ubusambanyi, n’ibindi “byaha bidakwiriye kuvugwa mu mazina”.

Uko ni ko abagize inama ubwabo bavuze maze amaherezo uwo mupapa yamburwa ikamba

ry’ubupapa ajugunywa muri gereza. Abamurwanyaga nabo bakuweho maze hatorwa Papa

mushya.

73

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!