21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Kugira ngo ibibi byamungaga Uburayi bishakirwe umuti, hatumijwe inama rusange ngo

iteranire i Constance . Iyo nama yatumijwe n’umwe mu bapapa batatu bari bahanganye

witwaga Yohani wa XXIII, biturutse ku cyifuzo cy’umwami w’abami Sigismond . Igitekerezo

cyo gutumiza iyo nama nticyari cyarashimishije Papa Yohana wari ufite imico n’imikorere

bitashobora kwihanganira gukurikirana abantu, nubwo byaba bikozwe n’abayobozi bakuru

mu idini batagiraga imico mbonera nk’uko abanyadini b’icyo gihe bari bameze. Nyamara

ntiyahangaye kurwanya icyifuzo cy’umwami w’abami Sigismond.

Intego z’ingenzi zagombaga kugerwaho n’iyo nama zari ugukura ibice mu itorero no

kurandura inyigisho z’ubuyobe. Bityo, ba bapapa babiri bari bahanganye baratumijwe ngo

bitabe iyo nama, ndetse hatumizwa na Yohana Huse wakwirakwije inyigisho nshya. Abo

bapapa bombi ntibizeye umutekano wabo, maze banga kwiyizira ubwabo, ahubwo bohereza

ababahagararira. Papa Yohani nubwo ari we byagaragaraga ko yatumiye inama, yayijemo

afite gushidikanya kwinshi akeka ko umwami w’abami afite umugambi uhishwe wo

kumukuraho, kandi atinya ko amuryoza ingeso mbi zatesheje agaciro ubupapa ndetse

n’ubwicanyi yakoze. Icyakora yinjiranye icyubahiro cyinshi mu mujyi wa Constance

ashagawe n’abayobozi bakuru mu by’idini bakurikiwe n’imbaga y’abantu benshi. Abayobozi

bose b’itorero n’abanyacyubahiro bo mu mujyi wa Constance ndetse n’imbaga y’aboroheje

n’abakomeye barahagurutse bajya kumusanganira. Ku mutwe we yari yambaye ikamba

ry’izahabu ryambarwaga gusa n’abacamanza bane bakuru. Imbere ye bagendanaga igitambo

cya ukarisitiya, kandi imyambaro ya gikungu abakaridinali n’abakomeye bari bambaye

yatangazaga abantu.

Muri icyo gihe undi mugenzi yari mu nzira ari hafi kugera i Constance. Huse yari azi neza

akaga kamutegereje. Yari yasize asezeye ku ncuti ze nk’aho batazongera kubonana ukundi,

bityo afata urugendo azi neza ko ruzamugeza ku gupfa atwitswe. Nubwo yari afite urwandiko

rw’inzira rwatanzwe n’umwami w’i Boheme kandi igihe yari ku rugendo agahabwa urundi

n’umwami w’abami Sigismond, yakoze imyiteguro ye yose abona ko ashobora gupfa.

Mu rwandiko yandikiye incuti ze z’i Prague yaravuze ati: “Bavandimwe banjye nkunda,...

ngiye mfite urwandiko rw’inzira rwatanzwe n’umwami kugira ngo njye guhangana n’abanzi

banjye batabarika kandi batanyifuriza kubaho. . . . Byose mbiragije Imana nyiri ububasha

bwose, niragije Umukiza wanjye. Niringira ko Imana izumva amasengesho yanyu adatezuka

kugira ngo izashyire ubushishozi n’ubwenge bwayo mu kanwa kanjye, bityo nzabashe

gutsinda abanzi banjye. Niringira kandi ko izampa Mwuka wayo Muziranenge kugira ngo

ankomereze mu kuri kwe ngo ngire ubutwari nzabashe guhangana n’ibigeragezo, inzu

y’imbohe, ndetse bibaye ngombwa, n’urupfu rw’agashinyaguro. Yesu Kristo yababarijwe

cyane abo yakunze; none se dukwiriye gutangazwa n’uko yadusigiye urugero rwe kugira ngo

natwe ubwacu tubashe kwihanganira ibitugeraho byose kubw’agakiza kacu? Ni Imana yacu,

natwe turi ibiremwa bye; ni Umwami twe turi abagaragu be; ni Umwami w’isi twe tukaba

indushyi z’ibiremwa bipfa nyamara yaratubabarijwe! None se kuki twe tutagomba kubabazwa

cyane cyane iyo uwo mubabaro ugendereye kudutunganya? Kubw’ibyo bakundwa, niba

72

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!