21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

bwabo hamwe n’inyigisho zitunganye kandi zizahura za Huse, utibagiwe imibereho ye izira

inenge, byatumye abantu benshi babona ko kujya ku ruhande rwe bihesheje icyubahiro.

Kugeza icyo gihe, Huse yari wenyine mu murimo yakoraga, ariko ubu Yoramu wari

waremeye inyigisho za Wycliffe igihe yari mu Bwongereza, nawe yinjiye mu murimo

w’ubugorozi. Nyuma y’aho, bombi barafatanyije mu buzima bwabo kandi no mu rupfu

ntibashoboraga gutandukana. Ku rwego rukomeye, Yoramu yari umuhanga, akaba intyoza

n’intiti. Izo mpano zatumye rubanda rumukunda, ariko muri iyo miterere igize imbaraga

nyakuri z’imico, Huse yaramurutaga. Ubushishozi bwe no gutuza byacubyaga umutima wa

Jerome warangwaga no guhubuka bityo kubwo kwicisha bugufi, akemera gukurikiza inama

ze. Gukorera hamwe kwabo byatumye umurimo w’ubugorozi wihuta bwangu ukwira hose.

Imana yatumye umucyo ukomeye urasa mu ntekerezo z’abo bagabo batoranyijwe,

ibahishurira byinshi byo mu makosa y’ubuyobozi bw’i Roma, ariko ntibahawe umucyo wose

wagombaga guhabwa abatuye isi. Imana yakoresheje abo bagaragu bayo bombi kugira ngo

ikure abantu mu mwijima w’inyigisho z’i Roma, nyamara bari bafite inzitizi nyinshi kandi

zikomeye bagombaga guhura nazo ni cyo cyatumye Imana ibayobora buhoro buhoro ikurikije

imbaraga zabo. Ntabwo bari biteguye kwakira umucyo wose icyarimwe. Iyo bajya guhabwa

umucyo w’ukuri kose mu mwanya umwe, byari gutuma bayoba nk’uko umucyo w’ubwiza

w’izuba ry’amanywa ribera abantu bamaze igihe kirekire mu mwijima. Nicyo cyatumye

Imana ihishurira abayobozi uwo mucyo buhoro buhoro ikurikije uko abantu babashaga

kuwakira. Uko imyaka yahitaga indi igataha, niko abandi bakozi b’indahemuka bagombaga

kuzakurikiraho kugira ngo barusheho kuyobora abantu mu nzira y’ubugorozi.

Itorero ryakomeje gucikamo ibice. Noneho abapapa batatu barwaniraga ubutware

bw’ikirenga, kandi amakimbirane yabo agwiza ubwicanyi n’umwuka mubi mu Bakristo.

Batanyuzwe no guciriranaho iteka, biyemeje gukoresha intwaro zariho muri icyo gihe. Buri

wese yiyemeje kugura intwaro no kugira abasirikare. Birumvikana ko amafaranga yari

akenewe; bityo kugira ngo aboneke, impano, imirimo itorero ryakoraga, ndetse n’imigisha

ryatangaga bitangirwa ikiguzi. Abapadiri nabo biganye urugero rw’abayobozi babo, bityo

bayoboka kwaka ibiguzi ku byo bakorera abaza gusenga, kandi bagakoresha n’intambara

kugira ngo bacishe bugufi abo batumvikana ndetse bakomeze ubutegetsi bwabo. Buri munsi

Huse yakomeje kuvuga ashize amanga yamagana amarorerwa yakorwaga mu izina

ry’iyobokamana, bityo abantu bashinja ku mugaragaro abayobozi b’itorero ry’i Roma ko ari

bo ntandaro y’akaga n’ubukene byibasiye Abakristo.

Na none umudugudu w’i Prague wasaga n’ugiye kwinjira mu makimbirane avusha

amaraso. Nk’uko byabaye mu bihe bya kera, umugaragu w’Imana yashinjwe ko ari we

“wateje Isirayeli umuruho.” 48 Umujyi wa Prague wongeye gushyirwa mu kato maze Huse

asubizwa ku ivuko. Ubuhamya yatanganaga umutima mwiza mu kiriziya yakundaga cy’i

Betelehemu bwarahagaze. Yagombaga kubuvugira ahantu hagari kuruta aho; akabubwira

Abakristo bose mbere yuko apfa azize guhamya ukuri.

71

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!