21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Umujyi wa Prague wuzuye umuvurungano. Abantu benshi barwanya Huse ko ari we

ntandaro y’ibyago byabo byose kandi basaba ko yashyikirizwa ubutegetsi bw’i Roma ngo

abiryozwe. Kugira ngo acubye uwo muvurungano, umugorozi Huse yaratorotse maze ajya

kumara igihe mu mudugugu avukamo. Ubwo yandikiraga incuti ze yari yarasize i Prague

yaravuze ati: ” Niba narabasize, nakurikije amabwiriza n’urugero bya Yesu Kristo.

Nabikoreye kugira ngo ne guha abagizi ba nabi urwaho rwo gukora ibibaciraho iteka, kandi

ngo ne guteza abubaha Imana umubabaro no gutotezwa. Nabaye mbavuyemo kandi mbitewe

no kumenya ko abapadiri bafite umutima mubisha ko bagomba kumara igihe kirekire

bakomeza kubuzanya kubwiriza ijambo ry’Imana muri mwe. Nyamara ntabwo nabasize

kubwo guhakana ukuri kw’Imana kuko ari ko niteguye kuzira mbifashijwemo n’Imana.” 46

Ntabwo Huse yahagaritse ibikorwa bye ahubwo yagendereraga uturere tumukikije,

akabwiriza imbaga y’abantu babaga bafite inyota yo kumwumva. Uko niko ibyemezo Papa

yafashe byo gukoma mu nkokora ubutumwa bwiza byatumaga burushaho kwamamara cyane.

“ Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira.” 47

“Muri ibyo bihe by’umurimo we, intekerezo za Huse zasaga n’isibaniro ry’intambara

ikomeye. Nubwo itorero ryashakaga kumukangisha rikoresheje imbaraga nyinshi, yari

acyemera ubushobozi bwaryo. Kuri we itorero ry’i Roma ryari rikiri umugeni wa Kristo kandi

Papa ari uhagarariye Imana n’umusimbura wa Yo. Icyo Huse yarwanyaga cyari ugukoresha

ubutware nabi kwa Papa. Ntabwo yarwanyaga ubupapa ubwabwo. Ibi byateye amakimbirane

akomeye hagati y’ibyo ubwenge bwe bwemeraga n’ibyo umutimanama we wamusabaga.

Niba ubutware bwa Papa ari ubw’ukuri kandi butibeshya nk’uko yizeraga ko ari ko buri, ni

mu buhe buryo yaje kumva ahatirwa kutabwumvira? Yabonaga ko kubwumvira ari ugukora

icyaha, ariko akibaza ati, “Ni mpamvu ki kumvira itorero ritibeshya byageza umuntu kuri iyo

ngorane?” Iki cyari ikibazo atashoboraga gukemura kandi kwari ugushidikanya

kwamubuzaga amahoro buri saha.

Umuti wegereye igisubizo Huse yashoboraga gutanga wari uko, nk’uko byari byarabaye

mu gihe Umukiza yari ku isi, abatambyi b’itorero bari barabaye abantu babi kandi

bakoreshaga ubushobozi bahabwa n’amategeko bashaka kugera ku ntego zitemewe nayo. Ibi

byamuteye kwihitiramo ubuyobozi, kandi yigisha n’abandi kwihitiramo ubwabo. Yahisemo

kugendera ku mvugo ivuga ko amahame y’Ibyanditswe, igihe yinjiye mu mutima w’umuntu

mu buryo busobanutse, ari yo agomba gutegeka umutimanama. Mu yandi magambo ni uko

Imana ivugira muri Bibiliya kandi ko ari yo muyobozi wenyine utayobya. Ntabwo rero ari

itorero rivuga rikoresheje abapadiri.

Nyuma y’igihe runaka ituze rimaze kugaruka i Purage, Huse yagarutse muri Kiliziya y’i

Betelehemu kugira ngo akomezanye umwete n’ubutwari kubwiriza Ijambo ry’Imana. Abanzi

be bakoraga cyane kandi bafite imbaraga, ariko umwamikazi na benshi mu bantu bakomeye

bari incuti ze bityo abantu benshi bajya ku ruhande rwe. Kubera kugereranya amahame

adafasha imitima abapadiri bashyizweho na Roma babwirizaga, ubugugu n’ubusambanyi

70

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!