21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Muri Kaminuza, Huse yahise yigaragaza bitewe n’umwete we udacogora ndetse no

kugwiza ubwenge mu buryo bwihuse, mu gihe kuba inziramakemwa kwe n’ubwitonzi,

igikundiro n’ubupfura byamurangaga byamuhesheje icyubahiro muri Kaminuza yose. Yari

umuyoboke w’umunyamwete w’itorero ry’i Roma kandi agahora aharanira kugera ku migisha

y’umwuka rivuga ko ritanga. Ubwo igihe cyo gusaba imbabazi cyageraga, Huse yagiye

kwicuza ibyaha bye atanga ituro ry’ibiceri yari asigaranye byonyine, aherako ajya mu

mutambagiro kugira ngo abe mu bagiriwe imbabazi zasezeranwe. Arangije amasomo yigaga

muri koleji yahise aba umupadiri maze ntiyatinda kugaragaza ubushobozi buhanitse mu byo

akora bituma agirwa icyegera cy’i bwami. Yanagizwe kandi umwigisha muri Kaminuza

yigiyemo maze nyuma yaho anagirwa umuyobozi wayo. Mu myaka mike wa munyeshuri

w’umukene wigiye ku mfashanyo yari yamaze guhinduka ishema ry’igihugu cye, maze izina

rye rimenyekana mu Burayi bwose.

Ariko ku rundi ruhande Huse yatangiye umurimo w’ubugorozi. Hashize imyaka myinshi

amaze guhabwa inshingano zo kuba umupadiri, yatorewe kuba umubwiriza wa Kiliziya y’i

Betelehemu. Uwatangije iyo Kiliziya yari yarashyigikiye ko kubwiriza Ibyanditswe mu

rurimi rwumvwa na rubanda rwose ari ingingo y’ingenzi. Nubwo abayobozi b’i Roma bari

bararwanyije iyo mikorere, ntabwo i Boheme yari yarahashize burundu. Ariko kandi abantu

bari bafite ubujiji bukomeye cyane mu bya Bibiliya, bityo ingeso mbi zikarangwa mu bantu

bo mu nzego zose. Huse, adaciye ku ruhande, yamaganye byimazeyo iyo myitwarire mibi

bikabije, yishingikirije ku Ijambo ry’Imana kugira ngo ashimangire amahame y’ukuri

n’ubutungane yacengezaga.

Umuturage w’i Purage witwaga Jerome waje kuba incuti ikomeye ya Huse, yari yaravanye

inyandiko za Wycliffe mu Bwongereza. Umwamikazi w’Ubwongereza yari yarayobotse

inyigisho za Wycliffe kandi yavukaga i Boheme. Bitewe n’ubushobozi yari afite, byatumye

ibikorwa bya Wycliffe bikwira hose mu gihugu avukamo. Yohana Huse yasomye ibyo

Wyclife yanditse abishishikariye; yizeraga ko uwabyanditse yari Umukristo wamaramaje,

maze bimutera kwemera nta shiti ko iby’ubugorozi yaharaniraga bifite ishingiro. Nubwo atari

abizi, Huse yari yamaze kwinjira mu nzira izamutandukanya na Roma.

Muri ibyo bihe, i Prague hageze abagabo babiri baturutse mu Bwongereza, bari abahanga

bize kandi bari barakiriye umucyo, bityo bari baje kuwukwirakwiza muri iki gihugu cya kure.

Batangiye kurwanya ubutware bwa papa ku mugaragaro maze bidatinze bahita bacecekeshwa

n’abategetsi. Babonye badashobora gutezuka ku ntego yabo, bashakishije ubundi buryo.

Kubera ko bari abanyabukorikori bakaba n’ababwiriza, bahisemo gukoresha ubuhanga

bwabo. Bashatse ahantu ku karubanda maze bahashushanya amashusho abiri. Ishusho imwe

yerekanaga Kristo yinjira muri Yerusalemu “afite ubugwaneza kandi ahetswe n’indogobe,”

45ndetse akurikiwe n’abigishwa be bambaye imyambaro yasazishijwe n’urugendo kandi nta

nkweto bambaye. Ikindi gishushanyo cyerekanaga Papa ashagawe, yambaye imyambaro ye

y’igiciro cyinshi, umutwe utamirijwe ikamba kandi agendera ku ifarashi irimbishijwe ibintu

68

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!