21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 6 - Intwari Ebyiri

Ubutumwa bwiza bwari bumaze gushinga imizi i Boheme kuva mu itangira ry’ikinyejana

cya cyenda. Bibiliya yari isobanuwe kandi ibiterane rusange by’amasengesho byakorwaga

mu rurimi rwumvwa noneho n’abantu bose. Nyamara uko ububasha bwa Papa bwarushagaho

kwiyongera, niko Ijambo ry’Imana ryibagiranaga. Gregori wa VII, wari wariyemeje gucisha

bugufi ubwibone bw’abami, yari anagendereye kugira abantu inkoreragahato ze. Ni cyo

cyatumye hasohoka urwandiko rubuzanya ko kuramya mu ruhame byakorwa mu rurimi rwa

ab’i Boheme. Papa yavuze ko “Imana ishimishwa n’uko kuyiramya byakorwa mu rurimi

rutazwi kandi ko ibibi byose n’ubuyobe byakomotse ku kudakurikiza iryo tegeko.” 43 Nguko

uko Roma yategetse ko umucyo w’Ijambo ry’Imana wazima kandi abantu bakarindagirira mu

mwijima. Nyamara Imana yari yarateganyije ubundi buryo buzatuma itorero ryayo

ridahungabana. Benshi mu Bawalidensi n’Abalibijensi bari barameneshejwe mu ngo zabo mu

Bufaransa n’Ubutaliyani baje i Boheme. Nubwo batatinyukaga kwigisha ku mugaragaro,

bakoranaga umwete rwihishwa. Nguko uko kwizera nyakuri kwagiye kurindwa uko ibihe

byagiye biha ibindi.

Mbere y’igihe cya Huse, i Boheme hadutse abantu bahagurukiye kwamagana ku

mugaragaro amakosa y’itorero n’ibyaha byakorwaga n’abantu b’icyo gihe. Ibyo bakoraga

byakanguye abantu ba hafi na kure. Abatware bakuru ba Roma bagize ubwoba maze baherako

bahagurukira abigishwa b’ubutumwa bwiza barabatoteza. Byabaye ngombwa ko bajya

bagirira ibiterane by’amasengesho mu mashyamba no mu misozi maze abasirikare

bakabahiga kandi benshi baricwaga. Hashize igihe, hatanzwe itegeko ko abantu bose

bitandukanyije n’imisengere y’itorero ry’i Roma bakwiriye gutwikwa. Ariko mu kwemera

kubura ubuzima bwabo, abo Bakristo bari bategereje intsinzi y’umurimo biyemeje. Ubwo

umwe mu bigishaga ko “agakiza kabonerwa mu kwizera Umukiza wabambwe” yapfaga,

yaravuze ati: “Ubu umujinya w’abanzi b’ukuri waduhagurukiye nyamara ntuzahoraho iteka;

hazaduka umuntu uvuye muri rubanda rugufi, adafite inkota cyangwa ubutware, kandi

ntibazashobora kumuhangara.” 44 Igihe cyo kuza kwa Luteri cyari kitaragera, nyamara hari

uwari yatangiye guhaguruka kandi ubuhamya bwe burwanya Roma bwari kunyeganyeza

amahanga.

Yohana Huse yavukiye mu muryango woroheje, kandi se yapfuye Huse akiri muto cyane

amusiga ari impfubyi. Nyina yari umubyeyi w’imico myiza wabonaga ko uburere bwiza no

kubaha Imana ari byo butunzi bukomeye kuruta ubundi, bityo yashatse gusigira uyu murage

uwo mwana we. Huse yize mu ishuri ryo mu cyaro, aza kuzashobora kwinjira muri Kaminuza

y’i Prague yamwakiriye akajya yiga afashwa n’ishuri. Mu rugendo rwe ajya i Prague

yaherekejwe na nyina wari umupfakazi kandi akennye. Nta mpano zo mu butunzi bw’isi nyina

yari afite ngo azihe uwo muhungu we, ariko ubwo bari bageze hafi y’umujyi munini,

yapfukamye iruhande rw’umwana we w’impfubyi maze amusabira imigisha kuri Se wo mu

ijuru. Uwo mubyeyi ntiyasobanukirwaga neza n’uburyo isengesho rye ryajyaga kuzasubizwa.

67

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!