Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Abayoboke ba Papa bari barananiwe kugenza Wycliffe uko bashaka igihe yari akiriho. Bityo urwango rwabo ntirwashoboraga kunyurwa igihe cyose umubiri we uruhukiye mu gituro. Kubw’iteka ryaciriwe mu nama y’Abepisikopi yabereye i Constance (Konsitanse), nyuma y’imyaka isaga mirongo ine Wycliffe apfuye, hemejwe ko amagufwa ye akurwa mu gituro, agatwikirwa ku karubanda maze ivu ryayo rikajugunywa mu kagezi kari hafi aho. Hari umwanditsi wa kera wavuze ati, “Aka kagezi kajyanye iryo vu mu mugezi witwa Avon, na wo urijyane muri Savern, Savern nayo irijyane mu nyanja ifunganye, nyuma rigere mu nyanja ngari. Bityo none iryo vu ry’amagufwa ya Wycliffe ribe ikimenyetso cy’amahame ye yakwiriye ku isi yose muri iki gihe.” Abo banzi be ntibasobanukiwe bihagije n’ubusobanuro bw’igikorwa cy’ubugome bakoze. 42 Inyigisho za Wycliffe, zatumye John Huss (Yohana Huse) w’i Boheme, agera ubwo yamagana amakosa menshi yakorwaga n’itorero ry’i Roma kandi yinjira mu murimo w’ubugorozi. Uko ni ko muri ibyo bihugu bibiri bitegeranye habibwe imbuto y’ukuri. Umurimo waturutse i Boheme usakara no mu tundi turere. Ibitekerezo by’abantu byongera kwerekezwa ku Ijambo ry’Imana ryari rimaze igihe kirekire ryaribagiranye. Ukuboko kw’Imana kwateguraga ubundi Bugorozi bukomeye. 66
Ibintu By'Ukuri Igice Cya 6 - Intwari Ebyiri Ubutumwa bwiza bwari bumaze gushinga imizi i Boheme kuva mu itangira ry’ikinyejana cya cyenda. Bibiliya yari isobanuwe kandi ibiterane rusange by’amasengesho byakorwaga mu rurimi rwumvwa noneho n’abantu bose. Nyamara uko ububasha bwa Papa bwarushagaho kwiyongera, niko Ijambo ry’Imana ryibagiranaga. Gregori wa VII, wari wariyemeje gucisha bugufi ubwibone bw’abami, yari anagendereye kugira abantu inkoreragahato ze. Ni cyo cyatumye hasohoka urwandiko rubuzanya ko kuramya mu ruhame byakorwa mu rurimi rwa ab’i Boheme. Papa yavuze ko “Imana ishimishwa n’uko kuyiramya byakorwa mu rurimi rutazwi kandi ko ibibi byose n’ubuyobe byakomotse ku kudakurikiza iryo tegeko.” 43 Nguko uko Roma yategetse ko umucyo w’Ijambo ry’Imana wazima kandi abantu bakarindagirira mu mwijima. Nyamara Imana yari yarateganyije ubundi buryo buzatuma itorero ryayo ridahungabana. Benshi mu Bawalidensi n’Abalibijensi bari barameneshejwe mu ngo zabo mu Bufaransa n’Ubutaliyani baje i Boheme. Nubwo batatinyukaga kwigisha ku mugaragaro, bakoranaga umwete rwihishwa. Nguko uko kwizera nyakuri kwagiye kurindwa uko ibihe byagiye biha ibindi. Mbere y’igihe cya Huse, i Boheme hadutse abantu bahagurukiye kwamagana ku mugaragaro amakosa y’itorero n’ibyaha byakorwaga n’abantu b’icyo gihe. Ibyo bakoraga byakanguye abantu ba hafi na kure. Abatware bakuru ba Roma bagize ubwoba maze baherako bahagurukira abigishwa b’ubutumwa bwiza barabatoteza. Byabaye ngombwa ko bajya bagirira ibiterane by’amasengesho mu mashyamba no mu misozi maze abasirikare bakabahiga kandi benshi baricwaga. Hashize igihe, hatanzwe itegeko ko abantu bose bitandukanyije n’imisengere y’itorero ry’i Roma bakwiriye gutwikwa. Ariko mu kwemera kubura ubuzima bwabo, abo Bakristo bari bategereje intsinzi y’umurimo biyemeje. Ubwo umwe mu bigishaga ko “agakiza kabonerwa mu kwizera Umukiza wabambwe” yapfaga, yaravuze ati: “Ubu umujinya w’abanzi b’ukuri waduhagurukiye nyamara ntuzahoraho iteka; hazaduka umuntu uvuye muri rubanda rugufi, adafite inkota cyangwa ubutware, kandi ntibazashobora kumuhangara.” 44 Igihe cyo kuza kwa Luteri cyari kitaragera, nyamara hari uwari yatangiye guhaguruka kandi ubuhamya bwe burwanya Roma bwari kunyeganyeza amahanga. Yohana Huse yavukiye mu muryango woroheje, kandi se yapfuye Huse akiri muto cyane amusiga ari impfubyi. Nyina yari umubyeyi w’imico myiza wabonaga ko uburere bwiza no kubaha Imana ari byo butunzi bukomeye kuruta ubundi, bityo yashatse gusigira uyu murage uwo mwana we. Huse yize mu ishuri ryo mu cyaro, aza kuzashobora kwinjira muri Kaminuza y’i Prague yamwakiriye akajya yiga afashwa n’ishuri. Mu rugendo rwe ajya i Prague yaherekejwe na nyina wari umupfakazi kandi akennye. Nta mpano zo mu butunzi bw’isi nyina yari afite ngo azihe uwo muhungu we, ariko ubwo bari bageze hafi y’umujyi munini, yapfukamye iruhande rw’umwana we w’impfubyi maze amusabira imigisha kuri Se wo mu ijuru. Uwo mubyeyi ntiyasobanukirwaga neza n’uburyo isengesho rye ryajyaga kuzasubizwa. 67
- Page 23 and 24: Ibintu By'Ukuri gusubiranamo zikica
- Page 25 and 26: Ibintu By'Ukuri benshi bafatwaga ba
- Page 27 and 28: Ibintu By'Ukuri umusubizo kandi mu
- Page 29 and 30: Ibintu By'Ukuri Ariko nk’uko byag
- Page 31 and 32: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 2 - Umuri
- Page 33 and 34: Ibintu By'Ukuri kuducira urubanza,.
- Page 35 and 36: Ibintu By'Ukuri n’akarengane byag
- Page 37 and 38: Ibintu By'Ukuri cy’akarengane n
- Page 39 and 40: Ibintu By'Ukuri Imwe mu nyigisho zi
- Page 41 and 42: Ibintu By'Ukuri Icyakora uwo mushuk
- Page 43 and 44: Ibintu By'Ukuri igahoshwa n’amatu
- Page 45 and 46: Ibintu By'Ukuri Nguko uko amakosa a
- Page 47 and 48: Ibintu By'Ukuri 39
- Page 49 and 50: Ibintu By'Ukuri Igihe aba Saxons bi
- Page 51 and 52: Ibintu By'Ukuri b’Imana by’ukur
- Page 53 and 54: Ibintu By'Ukuri Ubwo burere bwari i
- Page 55 and 56: Ibintu By'Ukuri Barazigendanaga maz
- Page 57 and 58: Ibintu By'Ukuri Abawalidense (Abavo
- Page 59 and 60: Ibintu By'Ukuri Igihe cyinshi ntibo
- Page 61 and 62: Ibintu By'Ukuri 53
- Page 63 and 64: Ibintu By'Ukuri gihugu; kandi abanz
- Page 65 and 66: Ibintu By'Ukuri gihugu. Nyamara nub
- Page 67 and 68: Ibintu By'Ukuri ni jye ngabo igukin
- Page 69 and 70: Ibintu By'Ukuri murimo wo kuyanduku
- Page 71 and 72: Ibintu By'Ukuri “Nta muntu w’in
- Page 73: Ibintu By'Ukuri Ibyanditswe ubishim
- Page 77 and 78: Ibintu By'Ukuri by’igiciro, abanj
- Page 79 and 80: Ibintu By'Ukuri bwabo hamwe n’iny
- Page 81 and 82: Ibintu By'Ukuri urupfu rwanjye rugo
- Page 83 and 84: Ibintu By'Ukuri Kristo itazigera ih
- Page 85 and 86: Ibintu By'Ukuri bwashegeshe ubuzima
- Page 87 and 88: Ibintu By'Ukuri baranyeganyeje inyi
- Page 89 and 90: Ibintu By'Ukuri kigabwa. Mu bihugu
- Page 91 and 92: Ibintu By'Ukuri Nk’uko byagendeke
- Page 93 and 94: Ibintu By'Ukuri yashoboraga kujya k
- Page 95 and 96: Ibintu By'Ukuri ashyizeho umwete, I
- Page 97 and 98: Ibintu By'Ukuri Itorero ry’i Roma
- Page 99 and 100: Ibintu By'Ukuri amanika ku rugi rwa
- Page 101 and 102: Ibintu By'Ukuri icyigisho cy’inge
- Page 103 and 104: Ibintu By'Ukuri maboko. Umugorozi L
- Page 105 and 106: Ibintu By'Ukuri igikomangoma cy’i
- Page 107 and 108: Ibintu By'Ukuri kubishimangira mu m
- Page 109 and 110: Ibintu By'Ukuri Kurwanywa niwo muga
- Page 111 and 112: Ibintu By'Ukuri Ubwo inkuru yakwira
- Page 113 and 114: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 115 and 116: Ibintu By'Ukuri Imbaga y’abantu y
- Page 117 and 118: Ibintu By'Ukuri twarwanye. Ariko ni
- Page 119 and 120: Ibintu By'Ukuri amasomo amwe muri B
- Page 121 and 122: Ibintu By'Ukuri Abari bateraniye ah
- Page 123 and 124: Ibintu By'Ukuri gusukwamo ivu rye n
Ibintu By'Ukuri

Abayoboke ba Papa bari barananiwe kugenza Wycliffe uko bashaka igihe yari akiriho.

Bityo urwango rwabo ntirwashoboraga kunyurwa igihe cyose umubiri we uruhukiye mu

gituro. Kubw’iteka ryaciriwe mu nama y’Abepisikopi yabereye i Constance (Konsitanse),

nyuma y’imyaka isaga mirongo ine Wycliffe apfuye, hemejwe ko amagufwa ye akurwa mu

gituro, agatwikirwa ku karubanda maze ivu ryayo rikajugunywa mu kagezi kari hafi aho. Hari

umwanditsi wa kera wavuze ati, “Aka kagezi kajyanye iryo vu mu mugezi witwa Avon, na

wo urijyane muri Savern, Savern nayo irijyane mu nyanja ifunganye, nyuma rigere mu nyanja

ngari. Bityo none iryo vu ry’amagufwa ya Wycliffe ribe ikimenyetso cy’amahame ye

yakwiriye ku isi yose muri iki gihe.” Abo banzi be ntibasobanukiwe bihagije n’ubusobanuro

bw’igikorwa cy’ubugome bakoze. 42

Inyigisho za Wycliffe, zatumye John Huss (Yohana Huse) w’i Boheme, agera ubwo

yamagana amakosa menshi yakorwaga n’itorero ry’i Roma kandi yinjira mu murimo

w’ubugorozi. Uko ni ko muri ibyo bihugu bibiri bitegeranye habibwe imbuto y’ukuri.

Umurimo waturutse i Boheme usakara no mu tundi turere. Ibitekerezo by’abantu byongera

kwerekezwa ku Ijambo ry’Imana ryari rimaze igihe kirekire ryaribagiranye. Ukuboko

kw’Imana kwateguraga ubundi Bugorozi bukomeye.

66