Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Abayoboke ba Papa bari barananiwe kugenza Wycliffe uko bashaka igihe yari akiriho. Bityo urwango rwabo ntirwashoboraga kunyurwa igihe cyose umubiri we uruhukiye mu gituro. Kubw’iteka ryaciriwe mu nama y’Abepisikopi yabereye i Constance (Konsitanse), nyuma y’imyaka isaga mirongo ine Wycliffe apfuye, hemejwe ko amagufwa ye akurwa mu gituro, agatwikirwa ku karubanda maze ivu ryayo rikajugunywa mu kagezi kari hafi aho. Hari umwanditsi wa kera wavuze ati, “Aka kagezi kajyanye iryo vu mu mugezi witwa Avon, na wo urijyane muri Savern, Savern nayo irijyane mu nyanja ifunganye, nyuma rigere mu nyanja ngari. Bityo none iryo vu ry’amagufwa ya Wycliffe ribe ikimenyetso cy’amahame ye yakwiriye ku isi yose muri iki gihe.” Abo banzi be ntibasobanukiwe bihagije n’ubusobanuro bw’igikorwa cy’ubugome bakoze. 42 Inyigisho za Wycliffe, zatumye John Huss (Yohana Huse) w’i Boheme, agera ubwo yamagana amakosa menshi yakorwaga n’itorero ry’i Roma kandi yinjira mu murimo w’ubugorozi. Uko ni ko muri ibyo bihugu bibiri bitegeranye habibwe imbuto y’ukuri. Umurimo waturutse i Boheme usakara no mu tundi turere. Ibitekerezo by’abantu byongera kwerekezwa ku Ijambo ry’Imana ryari rimaze igihe kirekire ryaribagiranye. Ukuboko kw’Imana kwateguraga ubundi Bugorozi bukomeye. 66

Ibintu By'Ukuri Igice Cya 6 - Intwari Ebyiri Ubutumwa bwiza bwari bumaze gushinga imizi i Boheme kuva mu itangira ry’ikinyejana cya cyenda. Bibiliya yari isobanuwe kandi ibiterane rusange by’amasengesho byakorwaga mu rurimi rwumvwa noneho n’abantu bose. Nyamara uko ububasha bwa Papa bwarushagaho kwiyongera, niko Ijambo ry’Imana ryibagiranaga. Gregori wa VII, wari wariyemeje gucisha bugufi ubwibone bw’abami, yari anagendereye kugira abantu inkoreragahato ze. Ni cyo cyatumye hasohoka urwandiko rubuzanya ko kuramya mu ruhame byakorwa mu rurimi rwa ab’i Boheme. Papa yavuze ko “Imana ishimishwa n’uko kuyiramya byakorwa mu rurimi rutazwi kandi ko ibibi byose n’ubuyobe byakomotse ku kudakurikiza iryo tegeko.” 43 Nguko uko Roma yategetse ko umucyo w’Ijambo ry’Imana wazima kandi abantu bakarindagirira mu mwijima. Nyamara Imana yari yarateganyije ubundi buryo buzatuma itorero ryayo ridahungabana. Benshi mu Bawalidensi n’Abalibijensi bari barameneshejwe mu ngo zabo mu Bufaransa n’Ubutaliyani baje i Boheme. Nubwo batatinyukaga kwigisha ku mugaragaro, bakoranaga umwete rwihishwa. Nguko uko kwizera nyakuri kwagiye kurindwa uko ibihe byagiye biha ibindi. Mbere y’igihe cya Huse, i Boheme hadutse abantu bahagurukiye kwamagana ku mugaragaro amakosa y’itorero n’ibyaha byakorwaga n’abantu b’icyo gihe. Ibyo bakoraga byakanguye abantu ba hafi na kure. Abatware bakuru ba Roma bagize ubwoba maze baherako bahagurukira abigishwa b’ubutumwa bwiza barabatoteza. Byabaye ngombwa ko bajya bagirira ibiterane by’amasengesho mu mashyamba no mu misozi maze abasirikare bakabahiga kandi benshi baricwaga. Hashize igihe, hatanzwe itegeko ko abantu bose bitandukanyije n’imisengere y’itorero ry’i Roma bakwiriye gutwikwa. Ariko mu kwemera kubura ubuzima bwabo, abo Bakristo bari bategereje intsinzi y’umurimo biyemeje. Ubwo umwe mu bigishaga ko “agakiza kabonerwa mu kwizera Umukiza wabambwe” yapfaga, yaravuze ati: “Ubu umujinya w’abanzi b’ukuri waduhagurukiye nyamara ntuzahoraho iteka; hazaduka umuntu uvuye muri rubanda rugufi, adafite inkota cyangwa ubutware, kandi ntibazashobora kumuhangara.” 44 Igihe cyo kuza kwa Luteri cyari kitaragera, nyamara hari uwari yatangiye guhaguruka kandi ubuhamya bwe burwanya Roma bwari kunyeganyeza amahanga. Yohana Huse yavukiye mu muryango woroheje, kandi se yapfuye Huse akiri muto cyane amusiga ari impfubyi. Nyina yari umubyeyi w’imico myiza wabonaga ko uburere bwiza no kubaha Imana ari byo butunzi bukomeye kuruta ubundi, bityo yashatse gusigira uyu murage uwo mwana we. Huse yize mu ishuri ryo mu cyaro, aza kuzashobora kwinjira muri Kaminuza y’i Prague yamwakiriye akajya yiga afashwa n’ishuri. Mu rugendo rwe ajya i Prague yaherekejwe na nyina wari umupfakazi kandi akennye. Nta mpano zo mu butunzi bw’isi nyina yari afite ngo azihe uwo muhungu we, ariko ubwo bari bageze hafi y’umujyi munini, yapfukamye iruhande rw’umwana we w’impfubyi maze amusabira imigisha kuri Se wo mu ijuru. Uwo mubyeyi ntiyasobanukirwaga neza n’uburyo isengesho rye ryajyaga kuzasubizwa. 67

Ibintu By'Ukuri

Abayoboke ba Papa bari barananiwe kugenza Wycliffe uko bashaka igihe yari akiriho.

Bityo urwango rwabo ntirwashoboraga kunyurwa igihe cyose umubiri we uruhukiye mu

gituro. Kubw’iteka ryaciriwe mu nama y’Abepisikopi yabereye i Constance (Konsitanse),

nyuma y’imyaka isaga mirongo ine Wycliffe apfuye, hemejwe ko amagufwa ye akurwa mu

gituro, agatwikirwa ku karubanda maze ivu ryayo rikajugunywa mu kagezi kari hafi aho. Hari

umwanditsi wa kera wavuze ati, “Aka kagezi kajyanye iryo vu mu mugezi witwa Avon, na

wo urijyane muri Savern, Savern nayo irijyane mu nyanja ifunganye, nyuma rigere mu nyanja

ngari. Bityo none iryo vu ry’amagufwa ya Wycliffe ribe ikimenyetso cy’amahame ye

yakwiriye ku isi yose muri iki gihe.” Abo banzi be ntibasobanukiwe bihagije n’ubusobanuro

bw’igikorwa cy’ubugome bakoze. 42

Inyigisho za Wycliffe, zatumye John Huss (Yohana Huse) w’i Boheme, agera ubwo

yamagana amakosa menshi yakorwaga n’itorero ry’i Roma kandi yinjira mu murimo

w’ubugorozi. Uko ni ko muri ibyo bihugu bibiri bitegeranye habibwe imbuto y’ukuri.

Umurimo waturutse i Boheme usakara no mu tundi turere. Ibitekerezo by’abantu byongera

kwerekezwa ku Ijambo ry’Imana ryari rimaze igihe kirekire ryaribagiranye. Ukuboko

kw’Imana kwateguraga ubundi Bugorozi bukomeye.

66

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!