21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Ibyanditswe ubishimikiriye bituma intekerezo z’umwigishwa zihuzwa n’ubwenge butagerwa.

Abantu bo ku isi bafite ubwenge bwinshi kandi b’abanyamurava ndetse n’abagendera mu

mahame atunganye, bibahesha ubwenge butabashaga gutangwa n’inyigisho ikomeye ituruka

ku bucurabwenge bwa muntu. “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa

ubwenge. ” 41

Amahame yigishijwe na Wycliffe yamaze igihe akomeza gukwira hose. Abayoboke be

bahabwaga akazina kamwitirirwa ngo Wikilifite; ntibigisha mu Bwongereza gusa ahubwo

bakwiye no mu bindi bihugu bajyanye ubutumwa bwiza. Ariko noneho ubwo umuyobozi

wabo yari atakiriho, abo babwiriza bakoranye umuhati uruta uwa mbere kandi abantu benshi

bazaga kumva inyigisho zabo. Bamwe mu bakomeye, ndetse n’umugore w’umwami ubwe,

babarizwaga mu bahindutse bagakurikira izo nyigisho. Ahantu henshi habayeho ivugururwa

rikomeye mu mibereho y’abantu kandi ibimenyetso biranga kuramya ibigirwamana

by’abanyaroma byakuwe mu nsengero. Bidatinze umugambi mubisha w’akarengane umeze

nk’umugaru wasohoreye ku bantu bari barahangaye kwemera Bibiliya ngo ibabere

umuyobozi.

Kubera gushaka gukomeza ubutegetsi bwabo bishingikirije ku gushyigikirwa na Roma,

ntabwo abami b’Ubwongereza batindiganyije kwicisha Abagorozi. Byabaye ubwa mbere mu

mateka y’Ubwongereza maze itegeko ryo gutwikira abantu ku mambo rishyirirwaho

abayobotse ubutumwa bwiza. Abicwaga bahowe ibyo bagendaga basimburana.

Abarwaniriraga ukuri, abaciwe n’abicwaga urw’agashinyaguro nta wundi babashaga gutakira

uretse Umwami Nyiringabo. Bahigwaga nk’abanzi b’itorero n’abagambanyi b’igihugu,

bakomeje kujya babwiririza ahantu hihishe, bakabona ko kwikinga mu nzu zoroheje

z’abakene ari byo byiza kandi akenshi bihishaga mu buvumo no mu bihanamanga.

Nubwo akarengane kari gafite ubukana bukabije, mu myaka myinshi hakomeje kubaho

uburyo butuje, burimo kwihangana n’umurava bwo guhakana ukwangirika k’ukwizera mu

by’idini kwariho icyo gihe. Abakristo bo muri icyo gihe cya mbere bari bazi ukuri by’igice

nyamara bari barize gukunda no kumvira Ijambo ry’Imana, kandi bari barababajwe

bihanganye kubwa ryo. Nk’uko abigishwa bo mu gihe cy’intumwa bari bameze, abantu

benshi bataye ibyabo kubwa Kristo. Abari bemerewe kuba mu mazu yabo bakiranaga

umunezero abavandimwe babo bameneshejwe mu miryango yabo kandi iyo nabo

bameneshwaga, bemeraga kuba ibicibwa bishimye. Ni iby’ukuri ko hari abantu ibihumbi

byinshi baterwaga ubwoba n’uburakari bukaze bw’ababatotezaga maze bagurana ukwizera

kwabo umudendezo, bityo basohoka muri gereza bari bafungiwemo bambaye imyambaro yo

kwihana bajya gutangaza kwisubiraho kwabo. Nyamara umubare w’abahamirije ukuri muri

gereza no mu gihe cyo kwicwa urw’agashinyaguro no gutwikwa ntiwari muto. Muri bo

harimo abantu bavuka mu miryango y’abakomeye kimwe n’aboroheje. Bicwaga kandi

bagatwika bashimishijwe n’uko bahiswemo ngo “basangire imibabaro n’Umukiza.”

65

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!