Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Wycliffe yasohotse mu mwijima w’igihe cy’Imyaka y’Umwijima. Nta wundi muntu wigeze abaho mbere ye ngo Wycliffe ahere ku murimo maze atunganye umurimo w’ubugorozi. Yahagurutse nka Yohana Umubatiza kugira ngo arangize inshingano idasanzwe, yari integuza y’igihe gishya cyari kigiye gutangira. Nyamara mu migendekere y’ukuri yigishije, harimo ubumwe no kuzura abagorozi bamukurikiye batabashije kurenzaho kandi bamwe ntibanabigezeho haba no mu myaka amagana menshi yakurikiyeho. Urufatiro yashinze rwari rugari kandi rwimbitse, imiterere yarwo yari inoze ari ntamakemwa ku buryo abamukurikiye batakeneye kurusubiraho ngo bongere barwubake. Iryo tsinda mpinduramatwara rikomeye Wycliffe yatangije ryagombaga kubatura imitima n’ubwenge by’abantu, ndetse rigahesha umudendezo ibihugu byari bimaze igihe kirekire biri mu bubata bwa Roma. Iryo tsinda ryari rifite isoko yaryo muri Bibiliya. Aho niho nkomoko y’isoko y’umugisha yatembye nk’amazi y’ubugingo mu gihe cy’imyaka myinshi uhereye mu kinyejana cya cumi na kane. Wycliffe yemeye Ibyanditswe Byera afite kwizera adashidikanya ko Ibyanditswe ari ihishurwa ry’ubushake bw’Imana kandi ko ari byo muyobozi uhagije wo kwizera n’ibikorwa. Wycliffe yari yararezwe atozwa gufata ko Itorero ry’i Roma ari ubutware bwashyizweho n’Imana kandi butibeshya. Yari yaramenyerejwe kwemerana kwumvira kudashidikanya inyigisho n’imigenzo bimaze imyaka ibihumbi byinshi; nyamara ibyo byose abitera umugongo yiyemeza kumvira Ijambo ryera ry’Imana. Iri jambo ni ryo mutware yararikiye abantu kuyoboka. Mu mwanya w’itorero ricisha inyigisho zaryo muri Papa; Wycliffe yavuze ko ubuyobozi nyakuri bwonyine ari ijwi ry’Imana rivugira mu Ijambo ryayo. Ntabwo yigishije kandi gusa ko Bibiliya ari yo hishurwa nyakuri ry’ubushake bw’Imana, ahubwo yanavuze ko Mwuka Muziranenge ari we musobanuzi waryo rukumbi, kandi ko kwiga inyigisho zaryo ari inshingano ya buri muntu ku giti cye. Ubwo nibwo buryo yashoboye kuvana intekerezo z’abantu kuri Papa no ku Itorero ry’i Roma maze azerekeza ku Ijambo ry’Imana. Wycliffe yabaye umwe mu bagorozi bakomeye. Ku byerekeranye n’ubwenge, mu bitekerezo bitunganye, mu gushikama ku kuri ndetse no mu bushizi bw’amanga mu kurwanirira ukuri, bake cyane bo mu bagorozi bakurikiyeho ni bo babashije kugera ku rugero rwe. Umugorozi wabimburiye abandi yaranzwe n’imibereho itunganye, kudakebakeba mu kwiga no mu murimo yiyemeje, ubunyangamugayo, urukundo rwa gikristo no kuba umwiringirwa mu murimo we. Nyamara yari ameze atyo mu gihe cy’umwijima w’icuraburindi mu bwenge n’imyitwarire mibi y’abantu bariho mu gihe cye. Imico ya Wycliffe ni igihamya cy’imbaraga yigisha kandi ihindura y’Ibyanditswe Byera. Bibiliya niyo yamugize uko yari ameze. Umwete wo kwakira ukuri gukomeye kwahishuwe utera imbaraga ubushobozi bwose bw’umubiri kandi ukabuhindura bushya. Uwo mwete utuma ubwenge bwaguka, intekerezo zigakanguka kandi gushyira mu gaciro bikagera ku rugero rukwiye. Kwiga Bibiliya bizatunganya buri ntekerezo, uko umuntu yiyumva ndetse n’imigambi ku rwego rutagerwaho n’indi myigire iyo ari yo yose. Bitera kugira imigambi ihamye, ukwihangana, ubutwari n’umurava. Bitunganya imico kandi bikeza umutima. Kwiga 64
Ibintu By'Ukuri Ibyanditswe ubishimikiriye bituma intekerezo z’umwigishwa zihuzwa n’ubwenge butagerwa. Abantu bo ku isi bafite ubwenge bwinshi kandi b’abanyamurava ndetse n’abagendera mu mahame atunganye, bibahesha ubwenge butabashaga gutangwa n’inyigisho ikomeye ituruka ku bucurabwenge bwa muntu. “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge. ” 41 Amahame yigishijwe na Wycliffe yamaze igihe akomeza gukwira hose. Abayoboke be bahabwaga akazina kamwitirirwa ngo Wikilifite; ntibigisha mu Bwongereza gusa ahubwo bakwiye no mu bindi bihugu bajyanye ubutumwa bwiza. Ariko noneho ubwo umuyobozi wabo yari atakiriho, abo babwiriza bakoranye umuhati uruta uwa mbere kandi abantu benshi bazaga kumva inyigisho zabo. Bamwe mu bakomeye, ndetse n’umugore w’umwami ubwe, babarizwaga mu bahindutse bagakurikira izo nyigisho. Ahantu henshi habayeho ivugururwa rikomeye mu mibereho y’abantu kandi ibimenyetso biranga kuramya ibigirwamana by’abanyaroma byakuwe mu nsengero. Bidatinze umugambi mubisha w’akarengane umeze nk’umugaru wasohoreye ku bantu bari barahangaye kwemera Bibiliya ngo ibabere umuyobozi. Kubera gushaka gukomeza ubutegetsi bwabo bishingikirije ku gushyigikirwa na Roma, ntabwo abami b’Ubwongereza batindiganyije kwicisha Abagorozi. Byabaye ubwa mbere mu mateka y’Ubwongereza maze itegeko ryo gutwikira abantu ku mambo rishyirirwaho abayobotse ubutumwa bwiza. Abicwaga bahowe ibyo bagendaga basimburana. Abarwaniriraga ukuri, abaciwe n’abicwaga urw’agashinyaguro nta wundi babashaga gutakira uretse Umwami Nyiringabo. Bahigwaga nk’abanzi b’itorero n’abagambanyi b’igihugu, bakomeje kujya babwiririza ahantu hihishe, bakabona ko kwikinga mu nzu zoroheje z’abakene ari byo byiza kandi akenshi bihishaga mu buvumo no mu bihanamanga. Nubwo akarengane kari gafite ubukana bukabije, mu myaka myinshi hakomeje kubaho uburyo butuje, burimo kwihangana n’umurava bwo guhakana ukwangirika k’ukwizera mu by’idini kwariho icyo gihe. Abakristo bo muri icyo gihe cya mbere bari bazi ukuri by’igice nyamara bari barize gukunda no kumvira Ijambo ry’Imana, kandi bari barababajwe bihanganye kubwa ryo. Nk’uko abigishwa bo mu gihe cy’intumwa bari bameze, abantu benshi bataye ibyabo kubwa Kristo. Abari bemerewe kuba mu mazu yabo bakiranaga umunezero abavandimwe babo bameneshejwe mu miryango yabo kandi iyo nabo bameneshwaga, bemeraga kuba ibicibwa bishimye. Ni iby’ukuri ko hari abantu ibihumbi byinshi baterwaga ubwoba n’uburakari bukaze bw’ababatotezaga maze bagurana ukwizera kwabo umudendezo, bityo basohoka muri gereza bari bafungiwemo bambaye imyambaro yo kwihana bajya gutangaza kwisubiraho kwabo. Nyamara umubare w’abahamirije ukuri muri gereza no mu gihe cyo kwicwa urw’agashinyaguro no gutwikwa ntiwari muto. Muri bo harimo abantu bavuka mu miryango y’abakomeye kimwe n’aboroheje. Bicwaga kandi bagatwika bashimishijwe n’uko bahiswemo ngo “basangire imibabaro n’Umukiza.” 65
- Page 21 and 22: Ibintu By'Ukuri kumanuka ngo yinjir
- Page 23 and 24: Ibintu By'Ukuri gusubiranamo zikica
- Page 25 and 26: Ibintu By'Ukuri benshi bafatwaga ba
- Page 27 and 28: Ibintu By'Ukuri umusubizo kandi mu
- Page 29 and 30: Ibintu By'Ukuri Ariko nk’uko byag
- Page 31 and 32: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 2 - Umuri
- Page 33 and 34: Ibintu By'Ukuri kuducira urubanza,.
- Page 35 and 36: Ibintu By'Ukuri n’akarengane byag
- Page 37 and 38: Ibintu By'Ukuri cy’akarengane n
- Page 39 and 40: Ibintu By'Ukuri Imwe mu nyigisho zi
- Page 41 and 42: Ibintu By'Ukuri Icyakora uwo mushuk
- Page 43 and 44: Ibintu By'Ukuri igahoshwa n’amatu
- Page 45 and 46: Ibintu By'Ukuri Nguko uko amakosa a
- Page 47 and 48: Ibintu By'Ukuri 39
- Page 49 and 50: Ibintu By'Ukuri Igihe aba Saxons bi
- Page 51 and 52: Ibintu By'Ukuri b’Imana by’ukur
- Page 53 and 54: Ibintu By'Ukuri Ubwo burere bwari i
- Page 55 and 56: Ibintu By'Ukuri Barazigendanaga maz
- Page 57 and 58: Ibintu By'Ukuri Abawalidense (Abavo
- Page 59 and 60: Ibintu By'Ukuri Igihe cyinshi ntibo
- Page 61 and 62: Ibintu By'Ukuri 53
- Page 63 and 64: Ibintu By'Ukuri gihugu; kandi abanz
- Page 65 and 66: Ibintu By'Ukuri gihugu. Nyamara nub
- Page 67 and 68: Ibintu By'Ukuri ni jye ngabo igukin
- Page 69 and 70: Ibintu By'Ukuri murimo wo kuyanduku
- Page 71: Ibintu By'Ukuri “Nta muntu w’in
- Page 75 and 76: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 6 - Intwa
- Page 77 and 78: Ibintu By'Ukuri by’igiciro, abanj
- Page 79 and 80: Ibintu By'Ukuri bwabo hamwe n’iny
- Page 81 and 82: Ibintu By'Ukuri urupfu rwanjye rugo
- Page 83 and 84: Ibintu By'Ukuri Kristo itazigera ih
- Page 85 and 86: Ibintu By'Ukuri bwashegeshe ubuzima
- Page 87 and 88: Ibintu By'Ukuri baranyeganyeje inyi
- Page 89 and 90: Ibintu By'Ukuri kigabwa. Mu bihugu
- Page 91 and 92: Ibintu By'Ukuri Nk’uko byagendeke
- Page 93 and 94: Ibintu By'Ukuri yashoboraga kujya k
- Page 95 and 96: Ibintu By'Ukuri ashyizeho umwete, I
- Page 97 and 98: Ibintu By'Ukuri Itorero ry’i Roma
- Page 99 and 100: Ibintu By'Ukuri amanika ku rugi rwa
- Page 101 and 102: Ibintu By'Ukuri icyigisho cy’inge
- Page 103 and 104: Ibintu By'Ukuri maboko. Umugorozi L
- Page 105 and 106: Ibintu By'Ukuri igikomangoma cy’i
- Page 107 and 108: Ibintu By'Ukuri kubishimangira mu m
- Page 109 and 110: Ibintu By'Ukuri Kurwanywa niwo muga
- Page 111 and 112: Ibintu By'Ukuri Ubwo inkuru yakwira
- Page 113 and 114: Ibintu By'Ukuri y’abategetsi baku
- Page 115 and 116: Ibintu By'Ukuri Imbaga y’abantu y
- Page 117 and 118: Ibintu By'Ukuri twarwanye. Ariko ni
- Page 119 and 120: Ibintu By'Ukuri amasomo amwe muri B
- Page 121 and 122: Ibintu By'Ukuri Abari bateraniye ah
Ibintu By'Ukuri

Wycliffe yasohotse mu mwijima w’igihe cy’Imyaka y’Umwijima. Nta wundi muntu

wigeze abaho mbere ye ngo Wycliffe ahere ku murimo maze atunganye umurimo

w’ubugorozi. Yahagurutse nka Yohana Umubatiza kugira ngo arangize inshingano

idasanzwe, yari integuza y’igihe gishya cyari kigiye gutangira. Nyamara mu migendekere

y’ukuri yigishije, harimo ubumwe no kuzura abagorozi bamukurikiye batabashije kurenzaho

kandi bamwe ntibanabigezeho haba no mu myaka amagana menshi yakurikiyeho. Urufatiro

yashinze rwari rugari kandi rwimbitse, imiterere yarwo yari inoze ari ntamakemwa ku buryo

abamukurikiye batakeneye kurusubiraho ngo bongere barwubake.

Iryo tsinda mpinduramatwara rikomeye Wycliffe yatangije ryagombaga kubatura imitima

n’ubwenge by’abantu, ndetse rigahesha umudendezo ibihugu byari bimaze igihe kirekire biri

mu bubata bwa Roma. Iryo tsinda ryari rifite isoko yaryo muri Bibiliya. Aho niho nkomoko

y’isoko y’umugisha yatembye nk’amazi y’ubugingo mu gihe cy’imyaka myinshi uhereye mu

kinyejana cya cumi na kane. Wycliffe yemeye Ibyanditswe Byera afite kwizera adashidikanya

ko Ibyanditswe ari ihishurwa ry’ubushake bw’Imana kandi ko ari byo muyobozi uhagije wo

kwizera n’ibikorwa. Wycliffe yari yararezwe atozwa gufata ko Itorero ry’i Roma ari ubutware

bwashyizweho n’Imana kandi butibeshya. Yari yaramenyerejwe kwemerana kwumvira

kudashidikanya inyigisho n’imigenzo bimaze imyaka ibihumbi byinshi; nyamara ibyo byose

abitera umugongo yiyemeza kumvira Ijambo ryera ry’Imana. Iri jambo ni ryo mutware

yararikiye abantu kuyoboka. Mu mwanya w’itorero ricisha inyigisho zaryo muri Papa;

Wycliffe yavuze ko ubuyobozi nyakuri bwonyine ari ijwi ry’Imana rivugira mu Ijambo ryayo.

Ntabwo yigishije kandi gusa ko Bibiliya ari yo hishurwa nyakuri ry’ubushake bw’Imana,

ahubwo yanavuze ko Mwuka Muziranenge ari we musobanuzi waryo rukumbi, kandi ko

kwiga inyigisho zaryo ari inshingano ya buri muntu ku giti cye. Ubwo nibwo buryo yashoboye

kuvana intekerezo z’abantu kuri Papa no ku Itorero ry’i Roma maze azerekeza ku Ijambo

ry’Imana.

Wycliffe yabaye umwe mu bagorozi bakomeye. Ku byerekeranye n’ubwenge, mu

bitekerezo bitunganye, mu gushikama ku kuri ndetse no mu bushizi bw’amanga mu

kurwanirira ukuri, bake cyane bo mu bagorozi bakurikiyeho ni bo babashije kugera ku rugero

rwe. Umugorozi wabimburiye abandi yaranzwe n’imibereho itunganye, kudakebakeba mu

kwiga no mu murimo yiyemeje, ubunyangamugayo, urukundo rwa gikristo no kuba

umwiringirwa mu murimo we. Nyamara yari ameze atyo mu gihe cy’umwijima

w’icuraburindi mu bwenge n’imyitwarire mibi y’abantu bariho mu gihe cye.

Imico ya Wycliffe ni igihamya cy’imbaraga yigisha kandi ihindura y’Ibyanditswe Byera.

Bibiliya niyo yamugize uko yari ameze. Umwete wo kwakira ukuri gukomeye kwahishuwe

utera imbaraga ubushobozi bwose bw’umubiri kandi ukabuhindura bushya. Uwo mwete

utuma ubwenge bwaguka, intekerezo zigakanguka kandi gushyira mu gaciro bikagera ku

rugero rukwiye. Kwiga Bibiliya bizatunganya buri ntekerezo, uko umuntu yiyumva ndetse

n’imigambi ku rwego rutagerwaho n’indi myigire iyo ari yo yose. Bitera kugira imigambi

ihamye, ukwihangana, ubutwari n’umurava. Bitunganya imico kandi bikeza umutima. Kwiga

64