Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Wycliffe yasohotse mu mwijima w’igihe cy’Imyaka y’Umwijima. Nta wundi muntu wigeze abaho mbere ye ngo Wycliffe ahere ku murimo maze atunganye umurimo w’ubugorozi. Yahagurutse nka Yohana Umubatiza kugira ngo arangize inshingano idasanzwe, yari integuza y’igihe gishya cyari kigiye gutangira. Nyamara mu migendekere y’ukuri yigishije, harimo ubumwe no kuzura abagorozi bamukurikiye batabashije kurenzaho kandi bamwe ntibanabigezeho haba no mu myaka amagana menshi yakurikiyeho. Urufatiro yashinze rwari rugari kandi rwimbitse, imiterere yarwo yari inoze ari ntamakemwa ku buryo abamukurikiye batakeneye kurusubiraho ngo bongere barwubake. Iryo tsinda mpinduramatwara rikomeye Wycliffe yatangije ryagombaga kubatura imitima n’ubwenge by’abantu, ndetse rigahesha umudendezo ibihugu byari bimaze igihe kirekire biri mu bubata bwa Roma. Iryo tsinda ryari rifite isoko yaryo muri Bibiliya. Aho niho nkomoko y’isoko y’umugisha yatembye nk’amazi y’ubugingo mu gihe cy’imyaka myinshi uhereye mu kinyejana cya cumi na kane. Wycliffe yemeye Ibyanditswe Byera afite kwizera adashidikanya ko Ibyanditswe ari ihishurwa ry’ubushake bw’Imana kandi ko ari byo muyobozi uhagije wo kwizera n’ibikorwa. Wycliffe yari yararezwe atozwa gufata ko Itorero ry’i Roma ari ubutware bwashyizweho n’Imana kandi butibeshya. Yari yaramenyerejwe kwemerana kwumvira kudashidikanya inyigisho n’imigenzo bimaze imyaka ibihumbi byinshi; nyamara ibyo byose abitera umugongo yiyemeza kumvira Ijambo ryera ry’Imana. Iri jambo ni ryo mutware yararikiye abantu kuyoboka. Mu mwanya w’itorero ricisha inyigisho zaryo muri Papa; Wycliffe yavuze ko ubuyobozi nyakuri bwonyine ari ijwi ry’Imana rivugira mu Ijambo ryayo. Ntabwo yigishije kandi gusa ko Bibiliya ari yo hishurwa nyakuri ry’ubushake bw’Imana, ahubwo yanavuze ko Mwuka Muziranenge ari we musobanuzi waryo rukumbi, kandi ko kwiga inyigisho zaryo ari inshingano ya buri muntu ku giti cye. Ubwo nibwo buryo yashoboye kuvana intekerezo z’abantu kuri Papa no ku Itorero ry’i Roma maze azerekeza ku Ijambo ry’Imana. Wycliffe yabaye umwe mu bagorozi bakomeye. Ku byerekeranye n’ubwenge, mu bitekerezo bitunganye, mu gushikama ku kuri ndetse no mu bushizi bw’amanga mu kurwanirira ukuri, bake cyane bo mu bagorozi bakurikiyeho ni bo babashije kugera ku rugero rwe. Umugorozi wabimburiye abandi yaranzwe n’imibereho itunganye, kudakebakeba mu kwiga no mu murimo yiyemeje, ubunyangamugayo, urukundo rwa gikristo no kuba umwiringirwa mu murimo we. Nyamara yari ameze atyo mu gihe cy’umwijima w’icuraburindi mu bwenge n’imyitwarire mibi y’abantu bariho mu gihe cye. Imico ya Wycliffe ni igihamya cy’imbaraga yigisha kandi ihindura y’Ibyanditswe Byera. Bibiliya niyo yamugize uko yari ameze. Umwete wo kwakira ukuri gukomeye kwahishuwe utera imbaraga ubushobozi bwose bw’umubiri kandi ukabuhindura bushya. Uwo mwete utuma ubwenge bwaguka, intekerezo zigakanguka kandi gushyira mu gaciro bikagera ku rugero rukwiye. Kwiga Bibiliya bizatunganya buri ntekerezo, uko umuntu yiyumva ndetse n’imigambi ku rwego rutagerwaho n’indi myigire iyo ari yo yose. Bitera kugira imigambi ihamye, ukwihangana, ubutwari n’umurava. Bitunganya imico kandi bikeza umutima. Kwiga 64

Ibintu By'Ukuri Ibyanditswe ubishimikiriye bituma intekerezo z’umwigishwa zihuzwa n’ubwenge butagerwa. Abantu bo ku isi bafite ubwenge bwinshi kandi b’abanyamurava ndetse n’abagendera mu mahame atunganye, bibahesha ubwenge butabashaga gutangwa n’inyigisho ikomeye ituruka ku bucurabwenge bwa muntu. “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge. ” 41 Amahame yigishijwe na Wycliffe yamaze igihe akomeza gukwira hose. Abayoboke be bahabwaga akazina kamwitirirwa ngo Wikilifite; ntibigisha mu Bwongereza gusa ahubwo bakwiye no mu bindi bihugu bajyanye ubutumwa bwiza. Ariko noneho ubwo umuyobozi wabo yari atakiriho, abo babwiriza bakoranye umuhati uruta uwa mbere kandi abantu benshi bazaga kumva inyigisho zabo. Bamwe mu bakomeye, ndetse n’umugore w’umwami ubwe, babarizwaga mu bahindutse bagakurikira izo nyigisho. Ahantu henshi habayeho ivugururwa rikomeye mu mibereho y’abantu kandi ibimenyetso biranga kuramya ibigirwamana by’abanyaroma byakuwe mu nsengero. Bidatinze umugambi mubisha w’akarengane umeze nk’umugaru wasohoreye ku bantu bari barahangaye kwemera Bibiliya ngo ibabere umuyobozi. Kubera gushaka gukomeza ubutegetsi bwabo bishingikirije ku gushyigikirwa na Roma, ntabwo abami b’Ubwongereza batindiganyije kwicisha Abagorozi. Byabaye ubwa mbere mu mateka y’Ubwongereza maze itegeko ryo gutwikira abantu ku mambo rishyirirwaho abayobotse ubutumwa bwiza. Abicwaga bahowe ibyo bagendaga basimburana. Abarwaniriraga ukuri, abaciwe n’abicwaga urw’agashinyaguro nta wundi babashaga gutakira uretse Umwami Nyiringabo. Bahigwaga nk’abanzi b’itorero n’abagambanyi b’igihugu, bakomeje kujya babwiririza ahantu hihishe, bakabona ko kwikinga mu nzu zoroheje z’abakene ari byo byiza kandi akenshi bihishaga mu buvumo no mu bihanamanga. Nubwo akarengane kari gafite ubukana bukabije, mu myaka myinshi hakomeje kubaho uburyo butuje, burimo kwihangana n’umurava bwo guhakana ukwangirika k’ukwizera mu by’idini kwariho icyo gihe. Abakristo bo muri icyo gihe cya mbere bari bazi ukuri by’igice nyamara bari barize gukunda no kumvira Ijambo ry’Imana, kandi bari barababajwe bihanganye kubwa ryo. Nk’uko abigishwa bo mu gihe cy’intumwa bari bameze, abantu benshi bataye ibyabo kubwa Kristo. Abari bemerewe kuba mu mazu yabo bakiranaga umunezero abavandimwe babo bameneshejwe mu miryango yabo kandi iyo nabo bameneshwaga, bemeraga kuba ibicibwa bishimye. Ni iby’ukuri ko hari abantu ibihumbi byinshi baterwaga ubwoba n’uburakari bukaze bw’ababatotezaga maze bagurana ukwizera kwabo umudendezo, bityo basohoka muri gereza bari bafungiwemo bambaye imyambaro yo kwihana bajya gutangaza kwisubiraho kwabo. Nyamara umubare w’abahamirije ukuri muri gereza no mu gihe cyo kwicwa urw’agashinyaguro no gutwikwa ntiwari muto. Muri bo harimo abantu bavuka mu miryango y’abakomeye kimwe n’aboroheje. Bicwaga kandi bagatwika bashimishijwe n’uko bahiswemo ngo “basangire imibabaro n’Umukiza.” 65

Ibintu By'Ukuri

Wycliffe yasohotse mu mwijima w’igihe cy’Imyaka y’Umwijima. Nta wundi muntu

wigeze abaho mbere ye ngo Wycliffe ahere ku murimo maze atunganye umurimo

w’ubugorozi. Yahagurutse nka Yohana Umubatiza kugira ngo arangize inshingano

idasanzwe, yari integuza y’igihe gishya cyari kigiye gutangira. Nyamara mu migendekere

y’ukuri yigishije, harimo ubumwe no kuzura abagorozi bamukurikiye batabashije kurenzaho

kandi bamwe ntibanabigezeho haba no mu myaka amagana menshi yakurikiyeho. Urufatiro

yashinze rwari rugari kandi rwimbitse, imiterere yarwo yari inoze ari ntamakemwa ku buryo

abamukurikiye batakeneye kurusubiraho ngo bongere barwubake.

Iryo tsinda mpinduramatwara rikomeye Wycliffe yatangije ryagombaga kubatura imitima

n’ubwenge by’abantu, ndetse rigahesha umudendezo ibihugu byari bimaze igihe kirekire biri

mu bubata bwa Roma. Iryo tsinda ryari rifite isoko yaryo muri Bibiliya. Aho niho nkomoko

y’isoko y’umugisha yatembye nk’amazi y’ubugingo mu gihe cy’imyaka myinshi uhereye mu

kinyejana cya cumi na kane. Wycliffe yemeye Ibyanditswe Byera afite kwizera adashidikanya

ko Ibyanditswe ari ihishurwa ry’ubushake bw’Imana kandi ko ari byo muyobozi uhagije wo

kwizera n’ibikorwa. Wycliffe yari yararezwe atozwa gufata ko Itorero ry’i Roma ari ubutware

bwashyizweho n’Imana kandi butibeshya. Yari yaramenyerejwe kwemerana kwumvira

kudashidikanya inyigisho n’imigenzo bimaze imyaka ibihumbi byinshi; nyamara ibyo byose

abitera umugongo yiyemeza kumvira Ijambo ryera ry’Imana. Iri jambo ni ryo mutware

yararikiye abantu kuyoboka. Mu mwanya w’itorero ricisha inyigisho zaryo muri Papa;

Wycliffe yavuze ko ubuyobozi nyakuri bwonyine ari ijwi ry’Imana rivugira mu Ijambo ryayo.

Ntabwo yigishije kandi gusa ko Bibiliya ari yo hishurwa nyakuri ry’ubushake bw’Imana,

ahubwo yanavuze ko Mwuka Muziranenge ari we musobanuzi waryo rukumbi, kandi ko

kwiga inyigisho zaryo ari inshingano ya buri muntu ku giti cye. Ubwo nibwo buryo yashoboye

kuvana intekerezo z’abantu kuri Papa no ku Itorero ry’i Roma maze azerekeza ku Ijambo

ry’Imana.

Wycliffe yabaye umwe mu bagorozi bakomeye. Ku byerekeranye n’ubwenge, mu

bitekerezo bitunganye, mu gushikama ku kuri ndetse no mu bushizi bw’amanga mu

kurwanirira ukuri, bake cyane bo mu bagorozi bakurikiyeho ni bo babashije kugera ku rugero

rwe. Umugorozi wabimburiye abandi yaranzwe n’imibereho itunganye, kudakebakeba mu

kwiga no mu murimo yiyemeje, ubunyangamugayo, urukundo rwa gikristo no kuba

umwiringirwa mu murimo we. Nyamara yari ameze atyo mu gihe cy’umwijima

w’icuraburindi mu bwenge n’imyitwarire mibi y’abantu bariho mu gihe cye.

Imico ya Wycliffe ni igihamya cy’imbaraga yigisha kandi ihindura y’Ibyanditswe Byera.

Bibiliya niyo yamugize uko yari ameze. Umwete wo kwakira ukuri gukomeye kwahishuwe

utera imbaraga ubushobozi bwose bw’umubiri kandi ukabuhindura bushya. Uwo mwete

utuma ubwenge bwaguka, intekerezo zigakanguka kandi gushyira mu gaciro bikagera ku

rugero rukwiye. Kwiga Bibiliya bizatunganya buri ntekerezo, uko umuntu yiyumva ndetse

n’imigambi ku rwego rutagerwaho n’indi myigire iyo ari yo yose. Bitera kugira imigambi

ihamye, ukwihangana, ubutwari n’umurava. Bitunganya imico kandi bikeza umutima. Kwiga

64

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!