21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

“Nta muntu w’indahemuka wagombye gukurikira yaba Papa ubwe cyangwa uwo ari we

wese mu batagatifu, igihe cyose yiyemeje kugendera mu nzira z’Umukiza Yesu —Kristo.

Kuko Petero n’abahungu ba Zebedayo, bamukojeje isoni mu gihe bishakiraga ibyubahiro

by’isi, aho kugera ikirenge mu cya Kristo. Kubw’ibyo rero ntibakwiriye gukurikizwa muri

ayo makosa bakoze.. . .

Yakomeje agira ati, “Papa yari akwiriye kwegurira abategetsi b’isi ubutware n’ubushobozi

kandi akabisaba n’ibyegera bye kuko ibyo ari byo Kristo yakoze ndetse n’abigishwa be

by’umwihariko. Bityo rero, niba narateshutse no ku ngingo imwe muri izo mvuze, ndemera

guca bugufi ngakosorwa ndetse binyuze no mu rupfu bibaye ngombwa. Kandi niba nkora

nkurikije ubushake bwanjye n’ibyo nifuza, nakwemera rwose kwitaba umwepisokopi w’i

Roma. Ariko Umukiza yangendereye mu buryo buhabanye n’ubwo kandi yanyigishije kubaha

Imana kuruta abantu.”

Mu gusoza urwandiko rwe yaravuze ati, “Dusabe Imana yacu ngo ikorere muri Papa wacu

Urbain wa VI, nk’uko yabitangiye, ngo we ubwe n’abamwungirije babashe kugera ikirenge

mu cy’Umukiza Yesu-Kristo mu mibereho no mu myifatire; kandi ngo babashe kwigisha

abantu uko bikwiriye bityo babahe urugero rwiza bakwiriye kugenderamo.” 39

Nguko uko Wycliffe yeretse Papa n’abakaridinali be ubugwaneza no kwicishije bugufi,

abagaragariza ndetse n’abakristo bose itandukaniro hagati yabo n’Umukiza Yesu bavuga ko

bahagarariye.

Wycliffe yari yiteguye rwose ko ubuzima bwe buri buhinganywe no kuba indahemuka

kwe. Umwami, Papa n’abepisikopi bose bari bifatanyirije hamwe kumuhitana, kandi

byagaragaraga ko hasigaye amezi make gusa akicwa ariko ubutwari bwe ntibwacogoye.

Yaravuze ati: “Kuki muvuga ibyo gushakira kure uwo mwambika ikamba ahowe Imana?”

“Nimubwirize ubutumwa bwa Kristo abakuru mu by’idini bishyira hejuru bityo

abarenganirizwa ibyo ntimuzababura. Mbese nkwiriye kubaho ncecetse?. . . Ntibikabeho!

Ikigomba kumbaho cyose ndagitegereje.” 40

Nyamara ubuntu bw’Imana bwakomeje kurinda umugaragu wayo. Umugabo wamaze

igihe cyose cy’imibereho ye arwanira ukuri ashize amanga, mu kaga yahuraga na ko mu

buzima bwe bwose, ntiyabashaga kugwa mu mutego w’urwango rw’abanzi be. Nta gihe na

kimwe Wycliffe yashatse kwirwanirira ahubwo Uhoraho yagiye amubera umurinzi; kandi

ubwo abanzi be bumvaga bamushyikiriye rwose, ukuboko k’Uwiteka kwarabamukijije.

Umunsi umwe, ubwo yari mu rusengero rw’aho yayoboraga i Lutterworth, agiye gutanga

igaburo ryera, ni bwo yaguye ikinya aragagara, ahita ashiramo umwuka.

Imana ni yo yari yarahaye Wycliffe umurimo we. Ni yo yari yarashyize Ijambo ry’ukuri

mu kanwa ke kandi ni yo yamurindaga kugira ngo iryo jambo ribashe kugera ku bantu.

Ubuzima bwe bwari burinzwe kandi n’imirimo ye imara igihe kirekire ijya mbere kugeza

ubwo urufatiro rw’umurimo ukomeye w’ubugorozi rwamariye gushyirwaho.

63

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!