21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

yajyaga guhatirwa guhakana inyigisho ze bitaba ibyo agasohorwa mu rukiko ajyanwa

gutwikwa.

Nyamara ntabwo Wycliffe yagamburuye, ntabwo yashoboraga kwiyoberanya. Yakomeye

ku nyigisho ze ashize amanga maze avuguruza ibirego by’abamurenganyaga. Yageze aho

areka kwizirikana, yibagirwa icyo ari cyo n’aho yari ari maze ashyira abamuteze amatwi

imbere y’urukiko rw’Imana bityo uburiganya n’uburyarya bwabo abishyira ku munzani

w’ukuri guhoraho. Imbaraga ya Mwuka Muziranenge yumvikanye muri icyo cyumba.

Umwuka uturutse ku Mana wagendereye abari bateze amatwi. Basaga n’abadafite imbaraga

ibabashisha kuva aho hantu. Amagambo y’umugorozi yari ameze nk’umwambi urashwe

n’Imana yahuranyije imitima yabo. Ikirego cy’ubuyobe bari bamushyizeho yacyerekeje kuri

bo afite imbaraga itsinda imitima. Yababajije impamvu bahangara gukwirakwiza ibinyoma

byabo bagambiriye inyungu maze bakagurisha ubuntu bw’Imana?

Yasoje agira ati, “Mutekereza ko murwana na nde? Ese ni umusaza nka njye uri ku munwa

w’imva? Reka da! Ahubwo murarwana n’Ukuri, Ukuri kubarusha imbaraga kandi

kuzabatsinda.” 38 Amaze kuvuga ibyo, yasohotse mu rukiko maze ntihagira umuntu n’umwe

mu banzi be utinyuka kumuhagarika.

Wycliffe yari ku ndunduro y’umurimo we. Ibendera ry’ukuri yari yaratwaye igihe kirekire

ryari rigiye gukurwa mu ntoke ze ariko yagombaga kongera guhamya ubutumwa bwiza. Ukuri

kwagombaga kuvugirwa mu ndiri y’ubwami bw’ikinyoma. Wycliffe yahamagariwe gucirwa

urubanza imbere y’urukiko rwa Papa i Roma rwari rwaravushije amaraso kenshi

y’abazirakarengane. Ntabwo Wycliffe yari ayobewe akaga kamutegereje; nyamara iyo

atabuzwa n’indwara yo kugagara ingingo aba yaritabye iryo hamagarwa. Icyakora nubwo ijwi

rye ritabashaga kumvikana i Roma, yashoboraga kuhavugira mu buryo bw’urwandiko kandi

iki ni cyo yiyemeje gukora. Aho yari ari mu buyobozi bw’ishuri rikuru, Wycliffe yandikiye

Papa urwandiko mu mvugo irangwamo kubaha ndetse n’umwuka wa Gikristo. Urwo

rwandiko ubwibone no kwishyira hejuru by’ubutegetsi bwa papa.

Yaravuze ati: “Ni ukuri ndishimye cyane kuba mbonye uburyo bwo kumenyesha umuntu

wese ibyo kwizera kwanjye ndetse by’umwihariko kubimenyesha Umwepisikopi mukuru w’i

Roma. Kuko nzi ko ibyo nizera bitunganye kandi ari ukuri, nawe arahamya uko kwizera

anezerewe cyangwa nikuba ari ubuyobe abikosore.

Ubwa mbere, niringira ko Ubutumwa bwiza bwa Kristo bukubiye hamwe amategeko

y’Imana. . . nemera ko niba Papa ari we uhagarariye Kristo ku isi akwiriye kubahiriza

amategeko y’Imana kurusha abandi bantu bose. Kuko kuba mukuru mu bigishwa ba Kristo

bidashingiye ku byubahiro by’isi, ahubwo bishingiye ku gukurikiza Kristo neza mu mibereho

ye n’imigendere ye. . . Igihe Kristo yari mu rugendo rwe muri iyi isi, yari umukene uri

hanyuma y’abandi, akigizayo kandi akanga kugirwa umutware kose ndetse n’icyubahiro

cy’isi…

62

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!