21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

gihugu. Nyamara nubwo bamaraga igihe biberaho gikungu kandi bishimisha, batumaga

abantu b’injiji bashobora guca imigani itangaje, no kuvuga ibitekerezo by’ibihimbano

n’inzenya kugira ngo basetse abantu, bityo barusheho gukomeza kuba abayoboke babo. Abo

bapadiri babaga mu bigo bakomeje kwigarurira imbaga y’abantu bizeraga ubupfumu maze

babatera kwizera ko inshingano yose mu myizerere ikubiyemo kwemera ubutware bwa Papa,

gusenga abatagatifu no guha impano abapadiri kandi ko ibyo bihagije kugira ngo bibaheshe

rwose umwanya mu ijuru.

Abantu b’abanyabwenge kandi b’inyangamugayo bari baragerageje kuzana impinduka mu

mikorere y’ibyo bigo by’abapadiri nyamara biba iby’ubusa. Ariko Wycliffe, mu mirebere ye

yuzuye gusobanukirwa neza, yarwanyije ikibi ahereye mu mizi, avuga yeruye ko iyo gahunda

y’ibyo bigo ubwayo itari ukuri kandi ko ikwiriye kuvaho.

Ibyo byateje impaka n’ibibazo. Uko abapadiri bagendaga mu gihugu bagurisha impapuro

zatanzwe na Papa zihesha imbabazi z’ibyaha, abantu benshi bageze ubwo bashidikanya

uburyo bukoreshwa bwo kugura imbabazi amafaranga, maze bibaza niba batabasha gusaba

imbabazi Imana aho kuzishaka ku mutware w’ikirenga w’i Roma. Ntabwo ari abantu bake

batangazwaga n’ubwambuzi bw’abo bapadiri babaga mu bigo bari bafite umururumba

utarigeraga ushira. Abantu baravugaga bati, “Abihayimana bikingirana mu bigo hamwe

n’abapadiri bashyizweho na Roma bari kutumunga nka kanseri. Imana ikwiye kuturokora

nibitaba ibyo abantu bazarimbuka.” 33

Mu rwego rwo guhisha umururumba wabo, abo bapadiri basabirizaga bahamyaga ko

bakurikiza urugero rw’Umukiza, bakavuga ko Yesu n’intumwa ze babeshwagaho n’impano

bahawe n’abantu. Urwo rwitwazo rwateje akaga mu murimo wabo kuko byatumye abantu

benshi bajya gusoma Bibiliya kugira ngo bimenyere ukuri. Iyo yabaye ingaruka ikomeye

Roma itifuzaga na gato. Intekerezo z’abantu zerekejwe ku Isoko y’ukuri Roma yari

yaragambiriye guhisha.

Wycliffe yatangiye kwandika no gukwirakwiza inyandiko zivuguruza abapadiri, nyamara

ntiyifuzaga cyane ku kujya impaka nabo, ahubwo yari ashishikajwe no kwerekeza intekerezo

z’abantu ku byo Bibiliya yigisha no ku Uwayandikishije. Yavuze ko uretse n’abapadiri

basanzwe na Papa ubwe adafite ubushobozi bwo kubabarira ibyaha cyangwa ubwo guca

umuntu mu itorero kereka uwo muntu ubwe abanje kwizanira gucibwaho iteka n’Imana. Nta

bundi buryo bwiza yajyaga gukoresha asenya gahunda iremereye ityo y’ubuyobozi

bw’iby’umwuka yashyizweho na Papa kandi yari yaragize imbohe miliyoni nyinshi z’abantu.

Wycliffe yongeye guhamagarirwa kurengera uburenganzira bw’ubwami

bw’Ubwongereza imbere yo kubuvogera kwa Roma. Amaze kugirwa uhagarariye

(ambasaderi) umwami, Wycliffe yamaze imyaka ibiri mu Buholandi agirana ibiganiro

n’intumwa za Papa. Muri ibyo biganiro yabashije kuvugana n’abayobozi b’idini bavuye mu

Bufaransa, Ubutaliyani, na Esipanye, kandi agira umwanya wo kubona ibyari byihishe

inyuma y’ibyakorwaga no kumenya ibintu byinshi atari kuzasobanukirwa ari mu

57

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!