21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

gihugu; kandi abanzi be ntibabashaga kubona aho bahera barwanya ubugorozi bashingiye ku

bujiji cyangwa intege nke z’ukurangaje imbere.

Igihe Wycliffe yari akiri mu mashuri nibwo yatangiye kwiga Ibyanditswe. Muri ibyo bihe

bya mbere ubwo Bibiliya yari yanditswe mu ndimi za kera gusa, abari barize ni bo babashaga

kubona inzira ibageza ku isoko y’ukuri. Iyo nzira yari ifunzwe ku matsinda y’abari batarize.

Bityo inzira yari yaramaze gutegurirwa Wycliffe mu murimo yari kuzakora nk’Umugorozi.

Abantu bajijutse bari barize Ijambo ry’Imana kandi bari barabonye ukuri gukomeye k’ubuntu

bw’Imana buhishurwa muri byo. Mu myigishirize yabo bari barakwirakwije uku kuri kandi

bari barayoboye abandi ngo bagaruke ku nyigisho nzima.

Ubwo intekerezo za Wycliffe zerekeraga ku Byanditswe, yitangiye kubicukumburana

umwete nk’uwo yari afite wari waramubashishije kumenya neza ibyo yigaga mu mashuri.

Kugeza icyo gihe yari yarumvise hari icyo abura gikomeye adashobora kubona mu byo yize

cyangwa ngo agikure mu nyigisho z’idini. Mu Ijambo ry’Imana yabonyemo icyo yari

yarabuze mbere hose. Yasanze inama y’agakiza ihishurwa mu Byanditswe kandi na Kristo

yerekanwa nk’umuvugizi umwe rukumbi w’umuntu. Yitangiye gukora umurimo wa Kristo

kandi yiyemeza kwamamaza ukuri yari yaravumbuye.

Kimwe n’abagorozi bakurikiyeho, ku itangira ry’umurimo we, ntabwo Wycliffe yabonaga

aho uzamugeza. Ntabwo yapfuye kwiyemeza kutavuga rumwe na Roma. Ariko uko yari

yariyeguriye ukuri nta kindi byajyaga gukora uretse kumutera guhangana n’ikinyoma. Uko

yarushagaho kubona neza amakosa y’ubupapa ni ko yongeraga umurego mu kwigisha

inyigisho ya Bibiliya. Yabonye ko Roma yari yarasimbuje Ijambo ry’Imana imigenzo

y’abantu. Yavuze ashize amanga maze ashinja abapadiri kuba barabuzanyije Ibyanditswe

Byera, kandi asaba ko Bibiliya yakongera guhabwa abantu ndetse ikongera guhabwa agaciro

kayo mu itorero. Yari umwigisha ubishoboye kandi w’umunyamurava ndetse yari

n’umubwiriza w’intyoza. Ikindi kandi, imibereho ye ya buri munsi yagaragazaga ukuri

yabwirizaga. Ubumenyi bw’Ibyanditswe yari afite, imbaraga ze zo gutekereza, ubutungane

bw’imibereho ye, umurava we udacogora n’ubunyangamugayo bwe byamuhesheje

icyubahiro n’icyizere muri rubanda. Uko babonaga uburyo icyaha cyari cyarahawe intebe mu

itorero ry’i Roma, abenshi muri rubanda bari barageze aho bumva bazinutswe imyizerere

isanzwe, bityo bakirana ibyishimo bitavugwa ibitekerezo bizanywe na Wycliffe; nyamara

abapadiri bari buzuye uburakari bukaze ubwo babonaga ko uyu Mugorozi ari kugira ijambo

kubarusha.

Wycliffe yari umuhanga ubasha kuvumbura ikosa, kandi yarwanyije ibibi byakorwaga

n’ubutegetsi bwa Roma ashize ubwoba. Mu gihe yari ashinzwe iby’iyobokomana i bwami,

yarwanyije itegeko rya Papa ryasabaga umwami w’Ubwongereza guha Papa umusoro kandi

yerekana ko ubutware ubupapa bwihaye ku batware b’isi bwari bunyuranyije n’umutimanama

ndetse n’ibyo Imana ihishurira abantu. Ibyo Papa yasabaga byari byarateje abantu kuzinukwa

ku buryo inyigisho za Wycliffe zahinduye ibitekerezo by’abategetsi bakuru mu gihugu.

55

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!