21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 5 - Abaharanira Ukuri

Mbere y’Ivugurura, hariho amakopi make cyane ya Bibiliya, ariko ntabwo Imana yari

yaremeye ko Ijambo ryayo ritsembwaho burundu. Ntabwo ukuri kwaryo kwagombaga

guhishwa by’iteka ryose. Imana yashoboraga no guca iminyururu yari iboshye amagambo

y’ubugingo biyoroheye nk’uko yabashaga gukingura imiryango ya gereza kandi igafungura

inzugi z’ibyuma kugira ngo ishyire abagaragu bayo mu mudendendezo. Mu bihugu

bitandukanye by’i Burayi, abantu bakoreshejwe na Mwuka w’Imana bashakashaka ukuri

nk’ushaka ubutunzi buhishwe. Barinzwe kandi bayobowe n’Imana ku Byanditswe Byera

kandi impapuro zabyo baziganaga umuhati mwinshi. Bari biteguye kwakira umucyo batitaye

ku byababaho ibyo ari byo byose. Nubwo batasobanukiwe neza n’ibintu byose, babashishijwe

kubona ukuri kwari kumaze imyaka myinshi kwarahishwe. Nk’intumwa zoherejwe n’Ijuru,

bagiye hirya no hino baca iminyururu y’ubuyobe n’ubupfumu bakararikira abantu bari

baragizwe imbata igihe kirekire guhaguruka bakava mu buretwa bakajya mu mudendezo.

Usibye mu Bawalidense gusa, Ijambo ry’Imana ryari ryaramaze imyaka myinshi riri mu

ndimi zari zizwi n’abize gusa gusa; ariko noneho igihe cyari kigeze kugira ngo Ibyanditswe

byera bisobanurwe mu zindi ndimi kandi bihabwe abantu bo mu bihugu bitandukanye biri mu

ndimi zabo za kavukire. Isi yari ivuye mu gihe cy’umwijima w’icuraburindi yari irimo.

Amasaha y’umwijima yari agiye kurangira, kandi mu bihugu byinshi byasaga n’aho

habonetse ibimenyetso by’urukerera.

Mu kinyejana cya cumi na kane, mu Bwongereza harashe “inyenyeri yo mu rukerera

y’Ubugorozi.” Ntabwo Johana Wiklife yari integuza y’ubugorozi mu Bwongereza gusa,

ahubwo n’ahandi hose harangwaga ubukristo. Kutemera inyigisho z’i Roma kwe gukomeye

ntikwari guteze kwibagirana. Uko kurwanya izo nyigisho kwatangije urugamba rwagombaga

gutuma habaho ukwishyira ukizana kw’abantu ku giti cyabo, amatorero ndetse n’ibihugu.

Wycliffe yari yarahawe uburere bwamuhesheje umudendezo; ku bwe gutinya Uwiteka ni

byo shingiro ry’ubwenge. Mu mashuri yigagamo yarangwagaho imico iboneye n’impano

zitangaje ndetse n’ubumenyi buhanitse. Mu mibereho ye yari ifitiye inyota ubumenyi,

yashakaga kumenya ibyigwa by’uburyo bwose. Yigishijwe iby’ubucurabwenge, amategeko

y’itorero n’iby’amategeko mbonezamubano y’igihugu cye by’umwihariko. Agaciro k’ibyo

yize akiri muto kaje kugaragara mu byo yakoze nyuma. Kumenya neza iby’ubucurabwenge

bwo mu gihe cye byamubashishije gushyira ahagaragara ubuyobe buburimo; kandi kuba

yarize iby’amategeko y’igihugu n’ay’itorero byatumye yari yiteguye kujya mu rugamba rwo

guharanira umudendezo w’abantu muri rusange no mu by’idini. Nubwo yari ashoboye

gukoresha intwaro akuye mu Ijambo ry’Imana, yari afite ikinyabupfura yakuye mu mashuri

kandi yari asobanukiwe no gukoresha amayeri nk’umuntu wize. Imbaraga z’ubuhanga bwe,

ubwinshi n’uburemere by’ubwenge bwe byatumaga abanzi n’incuti ze bamwubaha. Abari

baramuyobotse bumvaga banyuzwe n’uko ubarangaje imbere ari umwe mu bantu b’imena mu

54

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!