21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

k’indyarya kuzuye ubwibone kagomba kwicwa nk’inzoka z’ubusabwe.”-Wylie, b.16, ch.I.

Mbese uyu muyobozi w’ikirenga w’idini wirataga yarazirikanaga ko azabazwa iby’ayo

magambo? Mbese yaba yari azi ko ayo magambo yanditswe mu bitabo byo mu ijuru kugira

ngo azamubere umushinja ku munsi w’urubanza? Yesu yaravuze ati, “ Ndababwira ukuri

yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data, aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye

mwabikoreye.” 30

Iryo tegeko rya Papa ryararikiraga abayoboke b’itorero bose guhagurukira kurwanya

abanyuranya nabo. Agahimbazamusyi kahabwaga abirunduriraga muri iki gikorwa cyo

kuvusha amaraso kari uko, ‘byaheshaga umuntu imbabazi ku gihano cyose cy’icyaha cyose

gikorewe itorero cyaba ikiri rusange cyangwa icyihariye; abantu bose bajyaga muri uru

rugamba rwo kuvusha byabakuragaho indahiro zose bari bararahiye, bikabahesha

uburenganzira bwemewe n’amategeko ku mitungo bashoboraga kuba baragezeho mu buryo

butemewe; kandi umuntu wese wabashaga kwica uwo ari we wese utaremeraga inyigisho

z’ubupapa yasezeranirwaga imbabazi z’ibyaha bye byose. Iryo tegeko ryakuragaho

amasezerano y’uburyo bwose umuntu yabaga yaragiranye n’Abavoduwa, rigategeka

ababakoreraga mu ngo bose kubavaho, rikabuza abantu bose kugira ubufasha ubwo ari bwo

bwose babaha kandi rigahesha uburenganzira abantu bose bwo kwigarurira imitungo

y’Abavoduwa.’ -Wylie, b.16. ch.I. Iryo tegeko rihishura mu buryo bugaragara umwuka wari

wihishe inyuma y’ibyabaga. Ni ukuvuga kw’ikiyoka, ntabwo ari ijwi rya Kristo ryumvikana

muri iyo nyandiko.

Ntabwo abayobozi bashyizweho n’ubupapa bashakaga ko imico yabo igendera ku

mahame ntavuguruzwa y’amategeko y’Imana. Ahubwo bashyizeho urugero ruhuje

n’ubushake bwabo bwite kandi biyemeza guhatira abantu bose kubikurikiza kubera ko ari ko

Roma yabishakaga. Hakozwe ubugome buteye ubwoba bikabije. Abapadiri n’abapapa

bangiritse kandi batukishaga Imana bakoraga umurimo Satani yabashinze. Nta mbabazi

zabarangwagamo. Umwuka wabambishije Kristo kandi ukica intumwa, wa wundi

wakoresheje Nero wagiraga inyota yo kuvusha amaraso akarwanya indahemuka ku Mana zo

mu gihe cye, wari ku murimo kugira ngo utsembeho abo Imana yakundaga.

Akarengane kamaze imyaka ibinyejana byinshi kibasiye aba bantu bubahaga Imana,

bakihanaganiye badatezuka kandi badakebakeba bubaha Umukiza wabo. Nubwo bari

bugarijwe n’ibyo bitero byabahigaga ndetse no kwicwa bunyamaswa, bakomeje kohereza

abavugabutumwa babo kugira ngo bajye kwamamaza ukuri kw’agaciro kenshi. Barahigwaga

kugeza ubwo biciwe ariko amaraso yabo yavomereraga imbuto babaga babibye kandi

ntiyaburaga kwera imbuto. Nguko uko Abavoduwa bahamije Imana mu binyejana byinshi

mbere yo kuvuka kwa Luteri (Luther). Batatanirijwe mu turere twinshi, babibye imbuto

z’ivugurura (ubugorozi) ryatangiye mu gihe cya Wycliffe, zikarushaho kwamamara no

gushinga imizi mu gihe cya Luteri, kandi kugeza ku iherezo ry’ibihe, zigomba gukomeza

kwamamazwa n’abemera kubabazwa kose “babahora Ijambo ry’Imana no guhamya kwa

Yesu” 31

52

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!