21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igihe cyinshi ntibongeraga kubona iyo ntumwa yamamaza ukuri. Yabaga yagiye mu bindi

bihugu, cyangwa se akaba ari mu kazu k’imbohe ahantu hatazwi, cyangwa ahari amagufa ye

akaba yumira aho yari yaravugiye ukuri. Nyamara amagambo yabaga yarabasigiye

ntiyashoboraga gukurwaho burundu. Yakomezaga gukora umurimo wayo mu mitima

y’abantu kandi umusaruro mwiza wavagamo uzamenyekana mu buryo bwuzuye ku munsi

w’urubanza gusa.

Abavugabutumwa b’Abawalidense (Abavoduwa) bigaruriraga ubwami bwa Satani bityo

imbaraga z’umwijima zihagurukana ubukana bwinshi. Satani yitegerezaga umuhati wose

wakoreshwaga mu guteza imbere ukuri maze akangura ubwoba bw’abakozi be. Abayobozi

bakorera Papa babonye akaga kazaba ku murimo wabo gaturutse mu bikorwa by’abo

bavugabutumwa bakorana ubwitonzi no kwicisha bugufi. Iyo umucyo w’ukuri uza

kwemererwa kurasa nta nkomyi ushyizwe imbere, uba wareyuye ibicu by’ubuyobe byari

bigose abantu. Washoboraga kwerekeza intekerezo z’abantu ku Mana yonyine kandi

ugasenya isumbwe rya Roma.

Kubaho kw’aba bantu bari bagishikamye ku kwizera kw’Itorero rya mbere, byari

igihamya kidahinduka kigaragaza ubuyobe bwa Roma kandi ku by’ibyo kwabyukije urwango

rukomeye n’akarengane gakabije. Kwanga gutatira ibyanditswe kwabo nako kwabaye icyaha

Roma itabasha kwihanganira. Roma yagambiriye kubakura mu isi. Hahise hatangira ubugizi

bwa nabi bwo guhiga ubwoko bw’Imana mu ngo zabo zari mu misozi. Babakurikiranaga aho

banyuze hose kandi akenshi hasubirwagamo ibyabaye kuri Abeli umuziranenge waguye

imbere ya Kayini w’umwicanyi.

Inshuro nyinshi imirima yabo yarumbukaga cyane yagirwaga imyirare, amazu yabo

n’insengero bigasenywa ku buryo ahantu hose habaga imirima irumbuka n’ingo z’abantu

b’inziramakemwa kandi b’abanyamurava hasigaye ari nk’ubutayu. Nk’uko inyamaswa

irushaho kuba inkazi bitewe no kunywa amaraso, ni ko umujinya w’inkazi w’abayoboke ba

Papa warushijeho kuba mwinshi bitewe n’imibabaro y’abo bicaga. Umubare munini w’abo

bahamya b’ukwizera nyakuri wakurikiranywe mu misozi kandi bagahigwa mu bibaya aho

bihishaga mu mashyamba y’inzitane no mu mpinga z’ibitare.

Nta kirego cy’imico mibi bashoboraga gushyira kuri iri tsinda ryari ryarahawe akato.

Ndetse n’abanzi babo bemezaga rwose ko ari abanyamahoro, batuje kandi ko ari

inyangamugayo. Icyaha cyabo gikomeye cyari uko batemeraga gusenga Imana mu buryo

buhuje n’ubushake bwa Papa. Kubw’iki cyaha, bagezweho no gukozwa isoni kose, ibitutsi no

kwicwa urw’agashinyaguro abantu cyangwa abadayimoni bashobora guhimba.

Ubwo igihe kimwe Roma yiyemezaga kurimbura iryo tsinda ryangwaga, Papa yasohoye

itegeko ribaciraho iteka ko ari abahakanyi kandi bakwiriye kwicishwa inkota. Ntibarezwe ko

ari abanebwe cyangwa abariganya cyangwa abateza umuvurungano; ahubwo byavugwaga ko

ari abantu barangwaho ubwitonzi n’ubutungane byareshyaga “intama z’umukumbi nyakuri.”

Ni cyo cyatumye Papa atanga itegeko yuko niba batemera kwisubiraho “ako gatsiko

51

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!