21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ibyaha byanjye.” Bishingikirizaga byimazeyo ku byo Yesu yakoze, bagasubira muri aya

magambo bati: “ Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza.” 27 ‘ Kandi nta wundi agakiza

kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye

gukirizwamo.” 28

Bamwe mu bafite imitima itentebutse ntibyaboroheye gusobanukirwa n’ubwishingizi

bw’urukundo rw’Umukiza. Ariko guhumurizwa byazanaga kwari kwinshi. Umucyo mwinshi

warabarasiye kugeza babaye nk’abageze mu ijuru. Ibiganza byabo byari bishikamye mu

kiganza cya Kristo; kandi ibirenge byabo byari bishinzwe ku Rutare rw’iteka. Gutinya urupfu

kose ntikwari kukibarangwamo. Bajyaga guhitamo gushyirwa mu nzu y’imbohe cyangwa

gukubitwa ibiboko kubw’uko kugirirwa batyo byahesha icyubahiro izina ry’Umucunguzi

wabo.

Uko ni ko Ijambo ry’Imana ryagezwaga ahantu hihishe kandi rimwe na rimwe

rigasomerwa umuntu umwe, ubundi rigasomerwa itsinda ry’abantu babaga bifuza cyane

kwakira umucyo n’ukuri. Kenshi bakeshaga ijoro baryiga. Gutangara kw’ababaga bateze

amatwi kwabaga ari kwinshi ku buryo kenshi uwavugaga ubutumwa bw’ubuntu yahatirwaga

kudahagarika gusoma kugeza ubwo abantu babashije gusobanukirwa ubutumwa bw’agakiza.

Kenshi habashaga kumvikanaga amagambo nk’aya ngo: “Mbese Imana izemera ituro

ryanjye? Mbese Imana izamwenyurira? Mbese izambabarira?” Hasomwaga igisubizo ngo: “

Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura.” 29

Ukwizera kwakiraga isezerano maze hakumvikana igisubizo kinejeje ngo: “Hehe no

kongera gukora ingendo ndende; gukora ingendo njya ku tununga dutagatifu birashize.

Nshobora gusanga Yesu uko ndi, ndi umunyabyaha kandi ntatunganye, kandi ntazasubiza

inyuma isengesho ryo kwihana. ‘Ibyaha byawe urabibabariwe.’ “Ibyaha byanjye nabyo

bishobora kubabarirwa!”

Ibyishimo byabashaga kuzura umutima kandi izina rya Yesu rikererezwa binyuze mu

gusingiza no gushima. Abo bantu babaga banezerewe basubiraga mu ngo zabo bagiye

gukwirakwiza umucyo, bagakora uko bashoboye kose kugira ngo babwire abandi

iby’imibereho yabo mishya; bakababwira ko bamaze kubona Inzira nyakuri kandi nzima. Mu

magambo Ibyanditswe Byera byabwiraga imitima y’abari basonzeye ukuri hari harimo

imbaraga idasanzwe kandi ikomeye. Ryari jwi ry’Imana kandi ryateye abaryumvise kwemera.

Intumwa yamamazaga ukuri yakomeje urugendo rwayo; ariko kwicisha bugufi kwayo,

kuvugisha ukuri, kumaramaza kwayo, ubwitange n’umurava byahoraga bizirikanwa. Ahenshi

abategaga iyo ntumwa amatwi ntabwo bayibajije aho iturutse n’aho igana. Abantu bari

barishimye cyane, ubwa mbere bafite gutangara nyuma gukurikirwa no gushima n’ibyishimo,

ku buryo batigeze batekereza kwibaza iby’iyo ntumwa. Iyo bamurarikiraga kujyana nabo mu

ngo zabo, yasubizaga ko agomba gusura intama zazimiye zo mu mukumbi. Ibyo byatumaga

bibaza niba atari Umumarayika waturutse mu ijuru.

50

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!