Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri rwihisho kopi za Bibiliya yose cyangwa iz’imigabane imwe yayo; maze uko babonye uburyo bagakundisha ababaguriraga ibicuruzwa izo nyandiko zayo zabaga zandikishije intoki. Kenshi ibyo byateraga abo bantu ubushake bwo gusoma Ijambo ry’Imana, maze ababaga bifuza kuryakira bakabasigira umugabane runaka waryo. Umurimo w’abo babwirizabutumwa watangiriye mu bibaya n’ibisiza byari munsi y’imisozi bari baturiye, nyamara waragutse urenga izo mbibi. Abo bavugabutumwa bagendaga nta nkweto bambaye ndetse babaga bambaye imyenda iciriritse kandi yandujwe n’urugendo nk’uko iy’Umwigisha wabo yabaga imeze. Banyuraga mu mijyi minini kandi bakinjira mu turere twa kure. Ahantu hose bahabibaga imbuto y’agaciro gahebuje. Aho banyuraga hashingwaga amatorero, kandi amaraso y’abicwaga bahowe kwizera kwabo yahamyaga ukuri. Umunsi w’Imana uzahishura umubare w’abantu bakijijwe n’umurimo uvunanye wakozwe n’abo bantu b’indahemuka. Mu buryo buhishwe kandi butuje, Ijambo ry’Imana ryakwiraga ahantu hose harangwa ubukristo kandi rikakiranwa urugwiro mu ngo no mu mitima y’abantu. Ku Bawalidense Ibyanditswe Byera ntibyari inyandiko ivuga ibyo Imana yakoreye abantu mu bihe byashize gusa, ndetse n’ihishurwa ry’inshingano n’ibyo abantu bagomba gukora ubu, ahubwo banabifataga nk’ihishurwa ry’imibabaro n’ubwiza by’ahazaza. Bizeraga ko begereje iherezo ry’ibintu byose, kandi uko bigaga Bibiliya basenga kandi babogoza amarira, imitima yabo yarushagaho gukorwaho n’amagambo afite agaciro gakomeye ayanditswemo ndetse n’inshingano yabo yo kumenyesha abandi ukuri gukiza kuyirimo. Babonaga inama y’agakiza ihishurwa mu buryo bugaragara neza mu Byanditswe Byera, maze kwizera Yesu bikabahumuriza, bikabaha ibyiringiro ndetse n’amahoro. Uko umucyo wamurikiraga ubwenge bwabo kandi ugatera imitima yabo ibyishimo, bifuzaga kugeza imirasire yawo ku bari mu mwijima w’ibinyoma by’ubupapa. Babonaga ko abantu benshi cyane bayobowe na papa n’abapadiri barushywa n’ubusa baharanira kubona imbabazi binyuze mu kubabaza imibiri yabo bayihora ibyaha byabo. Kubera ko bari barigishijwe kwiringira imirimo yabo myiza kugira ngo bakizwe, bahoraga birebaho, bagahoza intekerezo zabo ku mibereho yabo y’ibyaha, bakabona ko barindijwe umujinya w’Imana, bakababaza ubugingo bwabo n’imibiri yabo, nyamara ntibabone ihumure. Uko ni ko abantu b’inziramakemwa bari baraboshywe n’inyigisho za Roma. Abantu ibihumbi byinshi basigaga incuti n’ab’imiryango yabo bakajya kwibera mu bigo by’abapadiri. Abantu ibihumbi byinshi barushwaga n’ubusa bashakira amahoro y’umutima mu kwiyiriza ubusa kenshi no kwikubita bakibabaza cyane, mu masengesho yo mu gicuku, mu kumara igihe kirekire bapfukamye ku mabuye akonje kandi atose yo mu mazu acuze umwijima babagamo, mu gukora ingendo ndende cyane, mu kwicuza ibyaha byabo bicishije bugufi no mu kwibabaza bikabije. Kubera kubuzwa amahwemo no kumva ari abanyabyaha ndetse no guhora bafite ubwoba bwo kugerwaho n’igihano cy’umujinya w’Imana, benshi muri bo bakomezaga kubabara batyo. Barababaraga kugeza ubwo bashiramo imbaraga maze bagapfa bagahambwa nta murasire w’umucyo cyangwa ibyiringiro babonye. 48
Ibintu By'Ukuri Abawalidense (Abavoduwa) bifuzaga cyane kumanyagurira umutsima w’ubugingo abo bantu bashonje, bakabamenyesha ubutumwa bw’amahoro buri mu masezerano y’Imana kandi bakabereka Kristo we byiringiro byabo rukumbi by’agakiza. Bari basobanukiwe neza ko inyigisho ivuga ko imirimo myiza ishobora guhesha imbabazi uwishe itegeko ry’Imana ishingiye ku kinyoma. Kwishingikiriza ku byo umuntu ashobora gukora bibuza umuntu kubona urukundo rwa Kristo rutagerwa. Yesu yarapfuye abera umuntu igitambo kubera ko ntacyo inyokomuntu yacumuye ishobora gukora cyatuma yemerwa n’Imana. Ibyo Umukiza wabambwe akazuka yakoze ni byo shingiro ryo kwizera kwa Gikristo. Kwishingikiriza kuri Kristo k’umuntu ni ngombwa kandi umuntu agomba kugirana isano na We mu buryo bomatanye nk’uko amaguru n’amaboko biba bifashe ku mubiri cyangwa nk’uko ishami riba ku muzabibu. Inyigisho z’abapapa n’abapadiri zari zaratumye abantu biyumvisha ko imico y’Imana ndetse n’iya Kristo ari iy’umwaga, umwijima n’iterabwoba. Umukiza yatekerezwaga nk’utagirira impuhwe umuntu mu bunyacyaha bwe ku buryo hagomba kwitabazwa ubuhuza bukozwe n’abapadiri n’abatagatifu. Abari bafite ibitekerezo byari byaramurikiwe n’Ijambo ry’Imana, bifuzaga kwerekeza abantu kuri Yesu nk’Umukiza wabo w’umunyampuhwe, wuje urukundo kandi uramburiye amaboko ararika bose kumusanga bamuzaniye imitwaro yabo y’ibyaha, ibibarushya n’ibibaremereye. Bifuzaga gukura mu nzira inzitizi zose Satani yari yarashyizemo kugira ngo abantu batabona amasezerano y’Imana kandi badahita bayisanga, bakatura ibyaha byabo ngo bahabwe imbabazi n’amahoro. Umuvugabutumwa w’Umuvoduwa yigishanyaga umwete n’ubwuzu abafite ubushake bwo kumenya ukuri guhebuje kw’ubutumwa bwiza. Yakoranaga ubushishozi n’ubwitonzi mu kwerekana imigabane imwe y’Ibyanditswe Byera. Yanezezwaga cyane no guha ibyiringiro umutima w’indakemwa, wihebeshejwe n’icyaha wabonaga ko umugambi w’Imana ari uguhora ndetse ko yiteguye guhana gusa. Akenshi uwo muvugabutumwa w’Umuvoduwa yarapfukamaga, akavugana intimba n’amarira maze akabwira abavandimwe be amasezerano meza cyane ahishura ibyiringiro bimwe rukumbi by’umunyabyaha. Uko ni ko umucyo w’ukuri wacengeye mu bantu benshi bari bari mu mwijima maze ugatamurura igihu cy’umubabaro barimo kugeza ubwo Izuba ryo gukiranuka rimurikiye mu mitima rifite gukiza mu mirasire yaryo. Kenshi byabaga ngombwa ko umugabane umwe wo mu Byanditswe usomwa ugasubirwamo, uteze amatwi yifuje kuwusubirirwamo kugira ngo amenye ko yabyumvise koko. By’umwihariko, bifuzaga cyane gusubirirwamo aya magambo ngo: “ Amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.” ‘ 25 Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa; kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho„26 Abantu benshi bari baratahuye ubushukanyi bwa Roma. Bari barasobanukiwe ko byaba ari imfabusa ko umunyabyaha yasabirwa imbabazi n’abantu cyangwa Abamarayika. Ubwo umucyo nyakuri wageraga mu ntekerezo zabo, basabwaga n’ibyishimo bakavuga bati: “Kristo ni we mutambyi wanjye; amaraso ye ni yo gitambo cyanjye; urutambiro rwe ni rwo nicurizaho 49
- Page 5 and 6: This page has been left intentional
- Page 7 and 8: GUSHIMIRA Yeguriwe Imana.
- Page 9 and 10: Ibintu By'Ukuri 1
- Page 11 and 12: Ibintu By'Ukuri Imbonerahamwe Igice
- Page 13 and 14: Ibintu By'Ukuri 5
- Page 15 and 16: Ibintu By'Ukuri muri icyo gihe aban
- Page 17 and 18: Ibintu By'Ukuri n’iyo yaba umwe n
- Page 19 and 20: Ibintu By'Ukuri n’ibyifuzwa n’a
- Page 21 and 22: Ibintu By'Ukuri kumanuka ngo yinjir
- Page 23 and 24: Ibintu By'Ukuri gusubiranamo zikica
- Page 25 and 26: Ibintu By'Ukuri benshi bafatwaga ba
- Page 27 and 28: Ibintu By'Ukuri umusubizo kandi mu
- Page 29 and 30: Ibintu By'Ukuri Ariko nk’uko byag
- Page 31 and 32: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 2 - Umuri
- Page 33 and 34: Ibintu By'Ukuri kuducira urubanza,.
- Page 35 and 36: Ibintu By'Ukuri n’akarengane byag
- Page 37 and 38: Ibintu By'Ukuri cy’akarengane n
- Page 39 and 40: Ibintu By'Ukuri Imwe mu nyigisho zi
- Page 41 and 42: Ibintu By'Ukuri Icyakora uwo mushuk
- Page 43 and 44: Ibintu By'Ukuri igahoshwa n’amatu
- Page 45 and 46: Ibintu By'Ukuri Nguko uko amakosa a
- Page 47 and 48: Ibintu By'Ukuri 39
- Page 49 and 50: Ibintu By'Ukuri Igihe aba Saxons bi
- Page 51 and 52: Ibintu By'Ukuri b’Imana by’ukur
- Page 53 and 54: Ibintu By'Ukuri Ubwo burere bwari i
- Page 55: Ibintu By'Ukuri Barazigendanaga maz
- Page 59 and 60: Ibintu By'Ukuri Igihe cyinshi ntibo
- Page 61 and 62: Ibintu By'Ukuri 53
- Page 63 and 64: Ibintu By'Ukuri gihugu; kandi abanz
- Page 65 and 66: Ibintu By'Ukuri gihugu. Nyamara nub
- Page 67 and 68: Ibintu By'Ukuri ni jye ngabo igukin
- Page 69 and 70: Ibintu By'Ukuri murimo wo kuyanduku
- Page 71 and 72: Ibintu By'Ukuri “Nta muntu w’in
- Page 73 and 74: Ibintu By'Ukuri Ibyanditswe ubishim
- Page 75 and 76: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 6 - Intwa
- Page 77 and 78: Ibintu By'Ukuri by’igiciro, abanj
- Page 79 and 80: Ibintu By'Ukuri bwabo hamwe n’iny
- Page 81 and 82: Ibintu By'Ukuri urupfu rwanjye rugo
- Page 83 and 84: Ibintu By'Ukuri Kristo itazigera ih
- Page 85 and 86: Ibintu By'Ukuri bwashegeshe ubuzima
- Page 87 and 88: Ibintu By'Ukuri baranyeganyeje inyi
- Page 89 and 90: Ibintu By'Ukuri kigabwa. Mu bihugu
- Page 91 and 92: Ibintu By'Ukuri Nk’uko byagendeke
- Page 93 and 94: Ibintu By'Ukuri yashoboraga kujya k
- Page 95 and 96: Ibintu By'Ukuri ashyizeho umwete, I
- Page 97 and 98: Ibintu By'Ukuri Itorero ry’i Roma
- Page 99 and 100: Ibintu By'Ukuri amanika ku rugi rwa
- Page 101 and 102: Ibintu By'Ukuri icyigisho cy’inge
- Page 103 and 104: Ibintu By'Ukuri maboko. Umugorozi L
- Page 105 and 106: Ibintu By'Ukuri igikomangoma cy’i
Ibintu By'Ukuri

Abawalidense (Abavoduwa) bifuzaga cyane kumanyagurira umutsima w’ubugingo abo

bantu bashonje, bakabamenyesha ubutumwa bw’amahoro buri mu masezerano y’Imana kandi

bakabereka Kristo we byiringiro byabo rukumbi by’agakiza. Bari basobanukiwe neza ko

inyigisho ivuga ko imirimo myiza ishobora guhesha imbabazi uwishe itegeko ry’Imana

ishingiye ku kinyoma. Kwishingikiriza ku byo umuntu ashobora gukora bibuza umuntu

kubona urukundo rwa Kristo rutagerwa. Yesu yarapfuye abera umuntu igitambo kubera ko

ntacyo inyokomuntu yacumuye ishobora gukora cyatuma yemerwa n’Imana. Ibyo Umukiza

wabambwe akazuka yakoze ni byo shingiro ryo kwizera kwa Gikristo. Kwishingikiriza kuri

Kristo k’umuntu ni ngombwa kandi umuntu agomba kugirana isano na We mu buryo

bomatanye nk’uko amaguru n’amaboko biba bifashe ku mubiri cyangwa nk’uko ishami riba

ku muzabibu.

Inyigisho z’abapapa n’abapadiri zari zaratumye abantu biyumvisha ko imico y’Imana

ndetse n’iya Kristo ari iy’umwaga, umwijima n’iterabwoba. Umukiza yatekerezwaga

nk’utagirira impuhwe umuntu mu bunyacyaha bwe ku buryo hagomba kwitabazwa ubuhuza

bukozwe n’abapadiri n’abatagatifu. Abari bafite ibitekerezo byari byaramurikiwe n’Ijambo

ry’Imana, bifuzaga kwerekeza abantu kuri Yesu nk’Umukiza wabo w’umunyampuhwe, wuje

urukundo kandi uramburiye amaboko ararika bose kumusanga bamuzaniye imitwaro yabo

y’ibyaha, ibibarushya n’ibibaremereye. Bifuzaga gukura mu nzira inzitizi zose Satani yari

yarashyizemo kugira ngo abantu batabona amasezerano y’Imana kandi badahita bayisanga,

bakatura ibyaha byabo ngo bahabwe imbabazi n’amahoro.

Umuvugabutumwa w’Umuvoduwa yigishanyaga umwete n’ubwuzu abafite ubushake

bwo kumenya ukuri guhebuje kw’ubutumwa bwiza. Yakoranaga ubushishozi n’ubwitonzi mu

kwerekana imigabane imwe y’Ibyanditswe Byera. Yanezezwaga cyane no guha ibyiringiro

umutima w’indakemwa, wihebeshejwe n’icyaha wabonaga ko umugambi w’Imana ari

uguhora ndetse ko yiteguye guhana gusa. Akenshi uwo muvugabutumwa w’Umuvoduwa

yarapfukamaga, akavugana intimba n’amarira maze akabwira abavandimwe be amasezerano

meza cyane ahishura ibyiringiro bimwe rukumbi by’umunyabyaha. Uko ni ko umucyo

w’ukuri wacengeye mu bantu benshi bari bari mu mwijima maze ugatamurura igihu

cy’umubabaro barimo kugeza ubwo Izuba ryo gukiranuka rimurikiye mu mitima rifite gukiza

mu mirasire yaryo. Kenshi byabaga ngombwa ko umugabane umwe wo mu Byanditswe

usomwa ugasubirwamo, uteze amatwi yifuje kuwusubirirwamo kugira ngo amenye ko

yabyumvise koko. By’umwihariko, bifuzaga cyane gusubirirwamo aya magambo ngo: “

Amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.” ‘ 25 Kandi nk’uko Mose

yamanitse inzoka mu butayu, ni ko umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa; kugira ngo

umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho„26

Abantu benshi bari baratahuye ubushukanyi bwa Roma. Bari barasobanukiwe ko byaba

ari imfabusa ko umunyabyaha yasabirwa imbabazi n’abantu cyangwa Abamarayika. Ubwo

umucyo nyakuri wageraga mu ntekerezo zabo, basabwaga n’ibyishimo bakavuga bati: “Kristo

ni we mutambyi wanjye; amaraso ye ni yo gitambo cyanjye; urutambiro rwe ni rwo nicurizaho

49