21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

rwihisho kopi za Bibiliya yose cyangwa iz’imigabane imwe yayo; maze uko babonye uburyo

bagakundisha ababaguriraga ibicuruzwa izo nyandiko zayo zabaga zandikishije intoki.

Kenshi ibyo byateraga abo bantu ubushake bwo gusoma Ijambo ry’Imana, maze ababaga

bifuza kuryakira bakabasigira umugabane runaka waryo.

Umurimo w’abo babwirizabutumwa watangiriye mu bibaya n’ibisiza byari munsi

y’imisozi bari baturiye, nyamara waragutse urenga izo mbibi. Abo bavugabutumwa

bagendaga nta nkweto bambaye ndetse babaga bambaye imyenda iciriritse kandi yandujwe

n’urugendo nk’uko iy’Umwigisha wabo yabaga imeze. Banyuraga mu mijyi minini kandi

bakinjira mu turere twa kure. Ahantu hose bahabibaga imbuto y’agaciro gahebuje. Aho

banyuraga hashingwaga amatorero, kandi amaraso y’abicwaga bahowe kwizera kwabo

yahamyaga ukuri. Umunsi w’Imana uzahishura umubare w’abantu bakijijwe n’umurimo

uvunanye wakozwe n’abo bantu b’indahemuka. Mu buryo buhishwe kandi butuje, Ijambo

ry’Imana ryakwiraga ahantu hose harangwa ubukristo kandi rikakiranwa urugwiro mu ngo no

mu mitima y’abantu.

Ku Bawalidense Ibyanditswe Byera ntibyari inyandiko ivuga ibyo Imana yakoreye abantu

mu bihe byashize gusa, ndetse n’ihishurwa ry’inshingano n’ibyo abantu bagomba gukora ubu,

ahubwo banabifataga nk’ihishurwa ry’imibabaro n’ubwiza by’ahazaza. Bizeraga ko begereje

iherezo ry’ibintu byose, kandi uko bigaga Bibiliya basenga kandi babogoza amarira, imitima

yabo yarushagaho gukorwaho n’amagambo afite agaciro gakomeye ayanditswemo ndetse

n’inshingano yabo yo kumenyesha abandi ukuri gukiza kuyirimo. Babonaga inama y’agakiza

ihishurwa mu buryo bugaragara neza mu Byanditswe Byera, maze kwizera Yesu

bikabahumuriza, bikabaha ibyiringiro ndetse n’amahoro. Uko umucyo wamurikiraga

ubwenge bwabo kandi ugatera imitima yabo ibyishimo, bifuzaga kugeza imirasire yawo ku

bari mu mwijima w’ibinyoma by’ubupapa.

Babonaga ko abantu benshi cyane bayobowe na papa n’abapadiri barushywa n’ubusa

baharanira kubona imbabazi binyuze mu kubabaza imibiri yabo bayihora ibyaha byabo.

Kubera ko bari barigishijwe kwiringira imirimo yabo myiza kugira ngo bakizwe, bahoraga

birebaho, bagahoza intekerezo zabo ku mibereho yabo y’ibyaha, bakabona ko barindijwe

umujinya w’Imana, bakababaza ubugingo bwabo n’imibiri yabo, nyamara ntibabone ihumure.

Uko ni ko abantu b’inziramakemwa bari baraboshywe n’inyigisho za Roma. Abantu ibihumbi

byinshi basigaga incuti n’ab’imiryango yabo bakajya kwibera mu bigo by’abapadiri. Abantu

ibihumbi byinshi barushwaga n’ubusa bashakira amahoro y’umutima mu kwiyiriza ubusa

kenshi no kwikubita bakibabaza cyane, mu masengesho yo mu gicuku, mu kumara igihe

kirekire bapfukamye ku mabuye akonje kandi atose yo mu mazu acuze umwijima babagamo,

mu gukora ingendo ndende cyane, mu kwicuza ibyaha byabo bicishije bugufi no mu

kwibabaza bikabije. Kubera kubuzwa amahwemo no kumva ari abanyabyaha ndetse no

guhora bafite ubwoba bwo kugerwaho n’igihano cy’umujinya w’Imana, benshi muri bo

bakomezaga kubabara batyo. Barababaraga kugeza ubwo bashiramo imbaraga maze bagapfa

bagahambwa nta murasire w’umucyo cyangwa ibyiringiro babonye.

48

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!