21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Ubwo burere bwari ishuri ry’umuruho no kubabara ariko bwatumaga babaho neza, ibyo

bikaba ari byo umuntu waguye mu cyaha akeneye. Ni ryo shuri Imana yamushyiriyeho kugira

ngo rimwigishe kandi rimukuze. Nubwo urwo rubyiruko rwamenyerezwaga umuruho no

gukora cyane, ntibirengagizaga no kubigisha iby’ubwenge. Babigishaga ko ubushobozi

bwose bafite ari ubw’Imana kandi ko bwose bagomba kubwongera no kubuteza imbere ngo

bukoreshwe umurimo wayo.

Amatorero y’Abawalidense, mu butungane no kwiyoroshya kwayo, yasaga n’itorero ryo

mu gihe cy’intumwa. Ayo matorero yamaganaga ubutware bw’ikirenga bwa papa ndetse

n’abepisikopi, akizera ko Bibiliya ari yo muyobozi umwe rukumbi w’ikirenga kandi utabasha

kwibeshya. Mu buryo buhabanye n’uko abapadiri b’abanyagitugu b’i Roma babigenzaga,

abayobozi b’ayo matorero bakurikizaga icyitegererezo cy’Umwigisha wabo utarazanywe no

gukorerwa, ahubwo wazanywe no gukorera abandi. Matayo 20:28 . Abo bayobozi

bagabuririraga umukumbi w’Imana mu bwatsi butoshye bakanawuhira amasoko afutse byo

mu Ijambo ryayo riziranenge. Abo bantu bateranaga mu buryo butarimo kwiyerekana

n’ubwirasi bya kimuntu. Ntibateraniraga mu nsengero zirimbishijwe cyane cyangwa muri za

katederali nini cyane, ahubwo bateraniraga ahikinze izuba ho munsi y’imisozi, mu bibaya bya

Alpine, cyangwa baba bari mu gihe cy’akaga bagateranira mu bihome byo mu rutare,

bateranyijwe no kumva amagambo y’ukuri yavugwaga n’abagaragu ba Kristo.

Ntabwo icyo abo bayobozi bakoraga ari ukwigisha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo

banasuraga abarwayi, bigishaga abana, bakeburaga abari mu buyobe, kandi bihatiraga

gukemura impaka abantu bagiranaga no kubumvikanisha no kubazanamo urukundo rwa

kivandimwe. Mu bihe by’amahoro, abo bayobozi b’umukumbi w’Imana batungwaga

n’amaturo rubanda rwatangaga ku bushake; nyamara, nk’uko Pawulo yari umuboshyi

w’amahema, buri wese muri bo yigaga ubukorikori cyangwa umwuga runaka wamutunga

biramutse bibaye ngombwa.

Urubyiruko rwigishwaga n’abayobozi babo. Nubwo bitaga ku masomo agendanye

n’ubumenyi rusange, Bibiliya ni yo yari icyigwa nyamukuru. Bafataga mu mutwe ubutumwa

bwiza bwanditswe na Matayo na Yohana ndetse na nyinshi mu nzandiko zo muri Bibiliya.

Babakoreshaga mu kwandukura Ibyanditswe byera. Zimwe mu nyandiko zabo zandikishijwe

intoki zabaga zigizwe na Bibiliya yose, izindi zigizwe n’imigabane yayo runaka banditse mu

ncamake ku buryo ubusobanuro bumwe na bumwe bwayo bworoheje bwongerwagaho

n’ababaga bashoboye gusobanura Ibyanditswe Byera mu buryo bwimbitse. Uko ni ko

hashyizwe ahagaragara ubutunzi bw’ukuri kwari kwaramaze igihe kinini kwarapfukiranywe

n’abashakaga kwishyira hejuru y’Imana.

Ibyanditswe byarandukuwe, umurongo ku murongo, igice ku gice, kubw’uwo murimo abo

bantu bakoze badacogora. Rimwe na rimwe bawukoreraga mu buvumo burebure kandi

bucuze umwijima cyane bakamurikirwa n’imuri z’ibiti. Uko ni ko umurimo wakomeje

gukorwa maze ubushake bw’Imana bwahishuwe bugaragara bumeze nk’izahabu itunganye.

45

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!