21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

n’iry’amazi menshi asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti:

“Haleluya ! Kuko Umwami Imana yacu Ishobora byose iri ku ngoma.” 739

Ubwo isi yari itwikiriwe n’ibirimi by’umuriro, abera bari barindiwe mu Murwa Wera.

Kuko bari bafite umugabane mu muzuko wa mbere, urupfu rwa kabiri ntirwari rubafiteho

ububasha. Mu gihe ku banyabyaha Imana ari umuriro ukongora, ku bakiranutsi bo, ni izuba

n’ingabo ibakingira. 740

Nuko mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize.

741 Umuriro warimbuye abanyabyaha ni wo wejeje isi. Akamenyetso kose k’umuvumo

w’icyaha kazaba gahanaguwe. Nta muriro wa gihenomu uzahora waka iteka ryose ngo uhore

wibutsa ingaruka z’icyaha ziteye ubwoba.

Urwibutso ruzahoraho ni rumwe gusa: Umucunguzi wacu azahorana inkovu zo kubambwa

Kwe. Ku mutwe we, mu rubavu, mu biganza, no ku birenge, niho gusa hazasigara ikimenyetso

cy’igikorwa giteye ubwoba icyaha cyatuzaniye. Umuhanuzi yaravuze ati: “Dore Kristo mu

cyubahiro cye, kurabagirana kwe kwari kumeze nk’umucyo, aho niho ububasha bwe bwari

bubitswe.” 742 Mu gikomere cyo mu rubavu hatembyemo isoko y’amazi avanze n’amaraso

niho urufatiro rwahuje umuntu n’Imana, niho icyubahiro cye gitangirira, niho “habitswe

ububasha bwe.” Ububasha bukiza buboneka binyuze mu nama y’agakiza, afite ububasha bwo

gucira iteka abasuzugura ubuntu bw’Imana. Ikimenyetso cye cyo gucishwa bugufi, nicyo

cyahindutse icyubahiro cye; mu bihe by’iteka ryose, ibikomere by’i Kaluvari bizakomeza

kwerekana ishimwe, kandi bitangaze imbaraga ze.

“Nawe Munara w’umukumbi, umusozi w’umukobwa w’i Siyoni, ubutware bwa mbere

buzakugarukira.” 743Igihe kirageze, ubwo abera bategereje bafite amatsiko menshi, uhereye

igihe inkota zakaga umuriro zabuzaga ababyeyi bacu ba mbere kugaruka muri Edeni, igihe

cyo “gucungura burundu abo Imana yagize abayo.” 744 Umuntu yahawe isi mu itangira ngo

ayitegeke, maze umuntu ayitanga mu maboko ya Satani, yakomeje kuba mu butware bw’uwo

munyabugome, yongeye kumugarurirwa n’inama ikomeye y’agakiza. Icyapfukiranwe

n’icyaha cyose kirakomorerwa. Inama y’Imana ya mbere yari iyo kurema isi ituwemo

n’abacunguwe. “Kuko Uwiteka waremye ijuru ariwe Mana, ariwe waremye isi akayibumba,

akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo.” 745

Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka ryose. ” 746

Impungenge z’uko ahazaza tuzaragwa umurage uzahoraho, zateye abantu benshi

gushidikanya ukuri kwatumaga dutegereza kuzabona iwacu heza. Kristo yasezeraniye

abigishwa be yuko agiye kubategurira amazu meza mu rugo rwa Se. Abizera inyigisho zo mu

ijambo ry’Imana bose, ntibazabura gusobanukirwa n’ibyerekeye iwacu mu ijuru. “Kandi

iby’ijisho ritigeze kubona cyangwa ngo byumvishwe amatwi, bikaba bitigeze kwinjira mu

mutima w’umuntu, ni byo Imana yateguriye abayikunda.” 747 Imvugo ya mwene muntu

ntishobora gusobanura agaciro k’ingororano izahabwa abakiranutsi. Uzayimenya wenyine ni

486

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!