21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igihe aba Saxons bigaruriraga Ubwongereza, igihugu cyategetswe n’ubupagani. Abo

bafashe icyo gihugu basuzuguye guhabwa inyigisho n’abacakara babo bituma abakristo

biyemeza guhungira mu misozi no mu bisambu. Nyamara nubwo uwo mucyo wamaze igihe

uhishwe wakomeje kumurika. Mu kinyejana cyakurikiyeho, uwo mucyo wamuritse muri

Scotland cyane ku buryo wasakaye no mu turere twa kure. Haje umunyabwuzu witwa

Columba na bagenzi be baturutse muri Ireland begeranya abizera Kristo bari baratataniye ku

kirwa cyari cyonyine cyitwa Iona, maze aho hantu bahagira ihuriro ry’umurimo

w’ibwirizabutumwa. Umwe muri abo babwirizabutumwa yubahirizaga Isabato yemewe na

Bibiliya, bityo abahatuye bigishwa uko kuri. Kuri icyo kirwa cya Iona hashinzwe ishuri

ryasohokagamo ababwirizabutumwa batigishaga ubutumwa bwiza gusa muri Scotland no mu

Bwongereza, ahubwo bajyaga kubwigisha no mu Budage, mu Busuwisi ndetse no mu

Butariyani.

Nyamara Roma yari ihanze ijisho ku Bwongereza maze yiyemeza kubwigarurira ngo

ibutegeke. Mu kinyejana cya gatandatu, abavugabutumwa b’Abanyaroma batangiye igikorwa

cyo guhindura abakristo aba Saxons bari abapagani. Abanyaroma bakiriwe neza n’abo

bavamahanga b’abirasi maze batera abantu ibihumbi byinshi kwemera imyizerere y’itorero

gatolika ry’i Roma. Uko umurimo wabo wateraga imbere, abayobozi b’idini y’ubupapa

n’abayoboke babo bagiranye amakimbirane n’abakristo bo mu gihe cya mbere. Izo mpande

zombi zagaragaje guhabana gukomeye. Abakristo bari abantu boroheje, bicisha bugufi kandi

imico yabo, inyigisho zabo, ndetse n’imigirire yabo byari bikurikije imyigishirize

y’Ibyanditswe Byera; mu gihe imyitwarire y’abo bandi yagaragazaga imyizerere idafite

ishingiro, kwiyerekana ndetse no kwishyira hejuru y’abandi.

Intumwa ya Roma yasabye ko ayo matorero y’abakristo yemera ubushobozi bw’ikirenga

bwa Papa. Abongereza basubije bicishije bugufi ko umugambi wabo ari ugukunda abantu

bose, ariko ko papa nta bushobozi bw’ikirenga afite mu Itorero, kubw’ibyo, icyubahiro

bashobora kumuha kikaba ari igikwiriye umuyoboke wese wa Kristo. Bagerageje incuro

nyinshi kwemeza abo bakristo kuyoboka papa ariko abo bakristo bicishaga bugufi, bamaze

gutangazwa n’ubwirasi bw’intumwa ye, basubije bashikamye ko umuyobozi bemera ari

Kristo wenyine.

Icyo gihe ni bwo imigambi nyayo y’ubupapa yagaragaye. Umuyobozi w’i Roma

yarababwiye ati: “Nimutemera kwakira abavandimwe banyu babashakira amahoro, muzakira

abanzi banyu babazaniye intambara. Nimutemera gufatanya natwe kwereka aba Saxons inzira

y’imibereho, bazabazanira urupfu.” 23

Ntabwo iryo jambo ryari iryo gukinishwa. Mu kurwanya abo bahamya bo kwizera

gukomoka muri Bibiliya hakoreshejwe intambara, uburyarya ndetse n’ibinyoma, kugeza

ubwo amatorero yo mu Bwongereza asenywe bitaba ibyo agahatirwa kuyoboka ubutegetsi

bwa Papa.

41

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!