21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 42 – Indunduro Y’Intambara

Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, Kristo yongera kugaruka Ku isi. Aza aherekejwe

n’ibihumbi byinshi by’abacunguwe kandi bashagawe n’ingabo z’abamarayika. Akimanuka

mu cyubahiro n’igitinyiro, ahamagarira abanyabyaha kuzuka kugira ngo bacirweho iteka.

Bava mu bituro, ari iteraniro rinini, ringana n’umusenyi wo ku nyanja. Mbega itandukaniro

hagati yabo n’abazutse ku muzuko wa mbere! Abakiranutsi bazutse bambaye ishusho yo

kudapfa kandi y’ubwiza n’imbaraga za gisore. Abanyabyaha bo bazukana ibimenyetso

by’indwara n’urupfu.

Muri iryo teraniro ry’abantu batabarika, ijisho ryose rizarangamira ikuzo ry’Umwana

w’Imana. Abanyabyaha bahuriza hamwe bati: “Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka!” Aya

magambo ntibayavugishijwe no gukunda Yesu. Imbaraga yo guhamya ukuri niyo yahatiye

iminwa yabo kuvuga ibyo badashaka. Nk’uko abanyabyaha bamanuwe mu bituro byabo, niko

babisohotsemo bacyanga Yesu kandi bagifite wa mwuka w’ubugome. Ntabwo bari bakeneye

ikindi gihe cy’imbabazi cyo gutunganya imibereho yabo yo mu gihe cyashize. N’undi

mwanya wo kwihana bahabwa waba ari imfabusa. Igihe bamaze bagomera Imana nticyateye

imitima yabo koroha ngo ihinduke mishya. Igihe cy’imbabazi bakongera guhabwa

bagikoresha nk’icya mbere barwanya amategeko y’Imana no kubyutsa imvururu boshya

abandi kuyigomera.

Kristo amanukira ku musozi wa Elayono, aho yazamukiye ajya mu ijuru ubwo yari amaze

kuzuka, igihe abamarayika basubiraga mu isezerano ryo kugaruka kwe. Umuhanuzi ati:

“Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bose. “Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi

wa Elayono werekeye iburasirazuba bwa Yerusalemu. Uwo musozi wa Elayono

uzasadukamo kabiri, maze ucikemo igikombe kinini cyane. Kandi Uwiteka azaba Umwami

w’isi yose. Uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.” 727 Ubwo

Yerusalemu Nshya, izamanuka mu ijuru, ifite ubwiza burabagirana, ishyirwe ahantu

hatunganyijwe kandi hategururiwe kuyakira, maze Kristo n’ubwoko bwe n’abamarayika

binjire mu Murwa Wera.

Ubwo nibwo Satani azitegura kurwana urugamba rukomeye kandi ruheruka agira ngo

afate ubutegetsi. Nubwo yambuwe imbaraga yahoranye, agatandukanywa n’umurimo we

w’ubushukanyi, umutware w’ibibi byose yari asigaye ari yihebye kandi anyinyiriwe; ariko

abonye akikijwe n’ingabo zitabarika z’abanyabyaha bazutse, yongera kugira ibyiringiro,

agambirira kutavirira iyo ntambara ikomeye. Azajya imbere y’izo ngabo zose z’abazimiye

zigendere munsi y’ibendera rye maze abone uko asohoza umugambi we. Abanyabyaha bose

ni imbohe ze. Mu kwanga Kristo bahisemo kuyoboka uwamugomeye, ariwe muyobozi

w’abagome. Bari biteguye kumvira inama zose kandi bakagendera ku mategeko ye yose.

Ariko kuko yari agikoresha ubucakura bwe bwa kera, ntiyigeze yemera ko ari we Satani.

Yababwiye ko ari we gikomangoma kigenewe kuragwa isi, none akaba yarahugujwe umurage

wari uwe. Agaragariza izo ngabo yayobeje ko ari umucunguzi wabo, abemeza ko yakoresheje

478

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!