21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Ku ruhande rw’abana b’Imana, ukoherwa kwa Satani kuzabatera umunezero n’ibyishimo.

Umuhanuzi aragira ati, “Uwo munsi Uwiteka namara kukuruhura umubabaro n’umuruho

n’agahato bagukoreshaga, umwami w’i Babuloni (ushushanya hano Satani) uzamukina ku

mubyimba uti: “Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w’izahabu na wo ushizeho, Uwiteka

avunnye inkoni y’abanyabyaha, niyo nkoni y’abategeka, bakubitishaga amahanga umujinya

badahwema, bagategekesha amahanga uburakari, bakarenganya ntihagire ubabuza. ” 719

Mu gihe cy’imyaka igihumbi, hagati y’umuzuko wa mbere n’uwa kabiri, nibwo

abanyabyaha bazacirwa imanza. Intumwa Pawulo avuga ko uru rubanza ari igikorwa

kizakurikira kugaruka kwa Yesu. “Nicyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu

cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari

byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mutima.” 720 Umuhanuzi

Daniyeli ahamya ko igihe Umukuru Nyiribihe byose yazaga, “igihe cyarageze intore

z’Ishoborabyose zirarenganurwa.” 721 Muri icyo gihe, abakiranutsi bazaba ari abami

n’abatambyi b’Imana. Mu Byahishuwe, Yohana aravuga ati: “Mbona intebe z’Ubwami

mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza.” “Bazaba abatambyi b’Imana na Kristo kandi

bazimana na We imyaka igihumbi.” 722Nk’uko intumwa Pawulo abivuga, ni muri icyo gihe

“abera bazacira isi urubanza. ” 723 Hamwe na Kristo, abakiranutsi bazacira abakiranirwa

imanza, hakurikijwe amahame ya Bibiliya, urubanza rucibwe hakurikijwe iby’umuntu wese

yakoze akiriho. Kandi na none bazagenera igihano kibabaje umuntu wese hakurikijwe ibyo

yakoze; maze byandikwe imbere y’amazina yabo aboneka mu gitabo cy’urupfu.

Satani n’abamarayika be na bo bazacirwa urubanza na Kristo hamwe n’abera: Intumwa

Pawulo abivuga yeruye ati, “Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza? ” Yuda na

we avuga ko “Abamarayika batarinze ubutware bwabo, ahubwo bakareka ubuturo bwabo,

ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka

ku munsi ukomeye.” 724

Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, hazabaho umuzuko wa kabiri. Abanyabyaha bazazuka,

bahagarare imbere y’Imana kugira ngo harangizwe urubanza rwaciriwe mu ijuru. Nyuma yo

gusobanura iby’umuzuko w’abakiranutsi, umuhishuzi yaravuze ati: “Abapfuye basigaye

ntibazuka iyo myaka igihumbi itarashira.” 725 Umuhanuzi Yesaya na we yanditse ibizaba ku

banyabyaha agira ati: “Bazateranyirizwa hamwe nk’uko imbohe ziteranyirizwa mu rwobo,

bazakingiranirwa mu nzu y’imbohe, kandi iminsi myinshi nishira bazagendererwa. ” 726

477

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!