21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

mbona nta muntu uhari, inyoni zo mu kirere zose zahunze. Nongeye kwitegereza mbona

ibibaya birumbuka byarahindutse ubutayu, kandi imidugudu yose yarahindutse amatongo. ”

716

Icyo gihe isi izaba yahindutse ubuturo bwa Satani n’abamarayika be, aho bazatura

bakahamara imyaka igihumbi. Azaba azitiriwe muri uwo mwijima kuko azaba aboshywe

adashobora kugera mu yandi masi ngo abe yashuka n’abandi batigeze gukora icyaha. Ibyo

bigaragaza neza ko azaba afungishijwe iminyururu: nta muntu n’umwe uzaba asigaye ngo

amwerekanireho ububasha bwe. Azaba yarambuwe rwose umurimo w’ubuhendanyi n’uwo

kurimbura yamaze imyaka myinshi ashimishwa no guteza mu bantu.

Umuhanuzi Yesaya asubije amaso inyuma mu gihe Satani yacibwaga mu ijuru, aratangara

ati: “Mbese wahanantutse ute mu ijuru, Lusiferi wowe nyenyeri irabagirana mu rukerera?

Wajugunywe ute ku isi, wowe wigeze gutsinda amahanga? … Waribwiraga uti ‘Nzazamuka

ngere mu ijuru, intebe yanjye nzayishyira hejuru y’inyenyeri z’Imana. … Nzareshya n’Imana

Isumbabyose.’ Nyamara dore wahananturiwe ikuzimu, washyizwe mu rwobo hasi cyane.

Abakubona barakwitegereza cyane, baguhanze amaso ubudahumbya bibaza bati ‘Mbese uyu

ni wa muntu wahindishaga ab’isi umushyitsi, wa wundi wateraga ubwoba ibihugu, wa muntu

wahinduye isi ubutayu, wa wundi warimbuye imijyi, wanze kurekura imfungwa kugira ngo

zisubire iwabo?’ ” 717

Mu myaka ibihumbi bitandatu, umurimo wa Satani w’ubwigomeke “wahindishije ab’isi

umushyitsi.” Yari “yarahinduye isi ubutayu, arimbura imijyi y’aho.” Ndetse ni we “wanze

kurekura imfungwa kugira ngo zisubire iwabo.” Mu myaka ibihumbi bitandatu, iyi gereza

afungiwemo, niyo yari yarafungiyemo ubwoko bw’Imana kandi we yari yaragambiriye

kubafungiramo ubuzira herezo; ariko Kristo yaciye izo ngoyi maze afungura izo mfungwa.

Ndetse na bugingo n’ubu ababi ntibakiri munsi y’ubutware bwa Satani, ubwe ni we wari

usigaranye n’abamarayika be babi kugira ngo barebe ingaruka z’umuvumo icyaha cyazanye

mu isi. “Koko rero, abami bose b’amahanga bahambanwa icyubahiro, buri wese ashyingurwa

mu mva ye. Nyamara wowe wajugunywe hanze y’imva yawe, wajugunywe nk’ishami riteye

ishozi. … Ntuzahambwa nk’abandi bami, koko rero washenye igihugu cyawe, wishe kandi

abantu bawe. ” 718

Mu gihe cy’imyaka igihumbi, Satani azaba abuyera ku isi y’umwirare yitegereza ingaruka

zo kugomera amategeko y’Imana kwe. Muri icyo gihe, umubabaro we uzaba ukomeye.

Guhera igihe yagomeraga Imana, umuhati we wo gukora ubutaruhuka watumaga atihugiraho

ngo atekereze amaherezo y’ibizamubaho; ariko noneho yari yambuwe imbaraga ze zose,

asigirwa gusa umurimo wo kwitegereza umugabane w’ibyo yari yaramaze gukora ubwo ariwe

wabaye nyambere mu kugomera ubutegetsi bw’ijuru, no kureba umubabaro umutegereje

kubw’ibyo bibi byose yakoze, n’igihano cy’ibyaha bigwiriye ku isi yose ari we bikomotseho,

ibyo bigatuma agira ubwoba bwinshi maze agahinda umushyitsi.

476

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!