Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Abungeri gito bagiye babwiriza abantu ibyo kubanezeza gusa; batumye ababumva bahinyura amategeko y’Imana kandi barenganya n’abashaka kuyakomeza. Mu kwiheba kw’abo bigisha, baturira imbere ya rubanda ko babayobeje. Nuko abantu bazabiranywa n’uburakari bugurumana. Batera hejuru n’ijwi rirenga bati: “Turarimbutse kandi nimwe tuzize.” Maze bahindukirira ba bigisha b’ibinyoma, abo bajyaga barata cyane, noneho babahundazaho imivumo iteye ubwoba. Amaboko yakoreshwaga mu kubashiama, ni nayo bazayazamura kubarimbura. Inkota zakoreshejwe kurimbura abizera Imana, nizo zizakoreshwa kurimbura abanzi babo. Ahantu hose hazaba ari imirwano no kuvusha y’amaraso. “Urusaku ruzagera ku mpera y’isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga, azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.” 707 Mu myaka ibihumbi bitandatu, hakomeje kuba intambara ikomeye; umwana w’Imana n’intumwa ze zo mu ijuru bari ku rugamba bahanganyemo n’imbaraga z’umwijima, kugira ngo baburire, bamurikire kandi bakize abana b’abantu. Ubu abantu bose bamaze kwihitiramo; ababi bifatanyije na Satani mu mugambi wo kurwanya Imana. Igihe kirageze kugira ngo Imana igaragaze ububasha bw’amategeko yayo yaribatiwe hasi. Ntabwo iyo ntambara iri hagati y’Imana na Satani gusa, ahubwo iri no hagati y’abantu. “Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga. “Na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.” Ikimenyetso cyo gucungurwa cyamaze gushyirwa ku “baniha bagatakishwa n’ibizira bikorwa.’‘ Nuko marayika murimbuzi arakomeza nkuko bivugwa mu iyerekwa ry’umuhanuzi Ezekiyeli, wabonye abantu bitwaje intwaro zicana, bahawe iri tegeko ngo: “mutsembe umusaza n’umusore, inkumi n’abana bato n’abagore, ariko mumenye ntimugire icyo mutwara umuntu wese ufite ikimenyetso. Ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera.” Umuhanuzi akomeza agira ati: “Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y’inzu,” 708 Umurimo wo kurimbura utangiriye ku bantu biyitaga ko ari abarinzi b’iby’umwuka mu bantu. Abarinzi gito baguye rugikubita. Nta n’umwe uzagirirwa impuhwe cyangwa ngo arokoke. Abagabo n’abagore, abasore n’inkumi n’abana bato barimbukira rimwe. “Kuko Uwiteka asohotse mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.” 709 “Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanyije Yerusalemu; bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihenehene, kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa. Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazasubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we barwane.” 710 Muri iyo ntambara y’umwiryane, no mu gusukwa kw’umujinya w’Imana utavanze n’imbabazi na mba uzasukwa ku batuye ku isi: abatambyi, abanyamategeko na rubanda, abakire n’abakene, abakomeye n’aboroheje. “Uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi mpera, ntibazaririrwa cyangwa ngo bakoranywe habe no guhambwa, bazaba nk’amase ari ku gasozi.” 711 474
Ibintu By'Ukuri Ubwo Kristo azagaruka, abanyabyaha bazarandurwa ku isi hose- bazakongorwa n’umwuka uvuye mu kanwa ke kandi batsembwe n’ukurabagirana kw’ubwiza bwe. Nuko Kristo ajyane abantu be mu Murwa w’Imana, kandi icyo gihe isi izasigara ari umwirare. “Dore Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika atatanya abaturage bayo.” “Isi izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ariwe wabivuze.” “Kuko bagomeye amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Nicyo gituma umuvumo utsemba isi n’abayibamo, nicyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake. ” 712 Isi igaragara imeze nk’ubutayu. Imijyi ikomeye n’imidugudu birimburwa n’umutingito w’isi, ibiti birariduka, inyanja zijugunya ibitare hejuru biramenagurika bikwira ku isi hose, maze imyorera miremire isigara ariyo yerekana aho imisozi yahoze ihagaze. Ubu noneho igikorwa kizakurikiraho ni icyashushanywaga n’umurimo uheruka wakorwaga ku munsi w’impongano. Igihe umurimo ukorerwa ahera cyane wabaga urangiye, n’ibyaha byose by’Abisiraheli byamaze gukurwa mu buturo bwera mu muhango w’amaraso y’igitambo cy’icyaha, icyo gihe ihene ya Azazeli yerekanirwaga imbere y’Uwiteka ikiri nzima, maze umutambyi mukuru ari imbere y’iteraniro akayaturiraho “gukiranirwa kw’Abiraheli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose akabishyira mu ruhanga rw’iyo hene.” 713 Niko bizamera ubwo umurimo wo guhongerera ibyaha uzaba urangiye mu buturo bwera bwo mu ijuru, imbere y’Imana n’imbere y’abamarayika bera n’imbere y’ingabo z’abacunguwe, ibyaha byakozwe n’ubwoko bw’Imana bizashyirwa kuri Satani; ahamywe ko ariwe Se w’ibibi byose yakoresheje abantu. Kandi nkuko ihene ya Azazeli yoherwaga mu butayu butagira abantu, niko na Satani azoherwa mu isi yabaye umwirare, ikidaturwa n’ubutayu bucuze umwijima. Umuhishuzi yasobanuye iby’uko koherwa kwa Satani avuga n’uko isi y’umwirare izaba imeze, avuga n’uko izamara imyaka igihumbi imeze ityo. Nyuma yo gusobanura uko kugaruka kw’Umwami no kurimbuka kw’inkozi z’ibibi kuzaba kumeze, umuhanuzi akomeza agira ati:” Mbona marayika amanuka ava mu ijuru, afite urufunguzo rwo gufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka ari cyo ya nzoka ya kera ari yo mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi akijugunya ikuzimu aragifungirana, agishyiraho ikimenyetso gifatanya kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora iyo myaka nishira, gikwiriye kubohorwa kugira ngo kimare igihe gito. ” 714 Ubusobanuro bw’ijambo “ikuzimu” bwerekana isi iri mu kayubi kandi itwikiriwe n’umwijima w’icuraburindi, buboneka n’o mu zindi nyandiko. Ibyerekeranye n’uko isi yari imeze ikiremwa, Bibiliya ivuga ko “mbere na mbere” isi “itagiraga ishusho kandi ko yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri.” 715 Ubuhanuzi butwigisha ko isi izongera kumera ityo. Turebye imbere ku munsi ukomeye w’Imana, umuhanuzi Yeremiya aravuga ati: “Nitegereje isi, mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru naryo nta mucyo rifite. Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose nayo inyeganyega. Nitegereje 475
- Page 431 and 432: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 36 - Inta
- Page 433 and 434: Ibintu By'Ukuri bagira icyo bagerah
- Page 435 and 436: Ibintu By'Ukuri bifatanye n’ububa
- Page 437 and 438: Ibintu By'Ukuri ahirimbanira guteza
- Page 439 and 440: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 37 - Ibya
- Page 441 and 442: Ibintu By'Ukuri Yesu Kristo yabonye
- Page 443 and 444: Ibintu By'Ukuri ari ibyo nihangiye.
- Page 445 and 446: Ibintu By'Ukuri ntibihinduka; igihe
- Page 447 and 448: Ibintu By'Ukuri rwo gupfa. Ku rundi
- Page 449 and 450: Ibintu By'Ukuri murimo, ubupapa n
- Page 451 and 452: Ibintu By'Ukuri bazunga ubumwe n’
- Page 453 and 454: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 39 - Igih
- Page 455 and 456: Ibintu By'Ukuri Ijoro Yakobo yagiri
- Page 457 and 458: Ibintu By'Ukuri umutima no kwibaza
- Page 459 and 460: Ibintu By'Ukuri nyakujya, kwizinukw
- Page 461 and 462: Ibintu By'Ukuri kare uko kuza kwe k
- Page 463 and 464: Ibintu By'Ukuri ubutabera bw’Iman
- Page 465 and 466: Ibintu By'Ukuri vuba.” 23 Imperuk
- Page 467 and 468: Ibintu By'Ukuri cyangwa kwicwa urub
- Page 469 and 470: Ibintu By'Ukuri Mu gicuku hagati ni
- Page 471 and 472: Ibintu By'Ukuri ikaramu y’umuriro
- Page 473 and 474: Ibintu By'Ukuri guhagarara adatsinz
- Page 475 and 476: Ibintu By'Ukuri Abakiranutsi bakiri
- Page 477 and 478: Ibintu By'Ukuri ifite ubwiza burenz
- Page 479 and 480: Ibintu By'Ukuri Umusaraba wa Kristo
- Page 481: Ibintu By'Ukuri Abanyabyaha bagira
- Page 485 and 486: Ibintu By'Ukuri Ku ruhande rw’aba
- Page 487 and 488: Ibintu By'Ukuri ububasha bwe kugira
- Page 489 and 490: Ibintu By'Ukuri basuzuguye, amagamb
- Page 491 and 492: Ibintu By'Ukuri Ubwo Satani yabonag
- Page 493 and 494: Ibintu By'Ukuri nabo buzura umwuka
- Page 495 and 496: Ibintu By'Ukuri uzayihabwa. Nta bwe
- Page 497: Ibintu By'Ukuri yakoresheje ukuboko
Ibintu By'Ukuri

Ubwo Kristo azagaruka, abanyabyaha bazarandurwa ku isi hose- bazakongorwa

n’umwuka uvuye mu kanwa ke kandi batsembwe n’ukurabagirana kw’ubwiza bwe. Nuko

Kristo ajyane abantu be mu Murwa w’Imana, kandi icyo gihe isi izasigara ari umwirare. “Dore

Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika atatanya abaturage bayo.” “Isi

izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ariwe wabivuze.” “Kuko bagomeye

amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Nicyo gituma umuvumo

utsemba isi n’abayibamo, nicyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake. ” 712

Isi igaragara imeze nk’ubutayu. Imijyi ikomeye n’imidugudu birimburwa n’umutingito

w’isi, ibiti birariduka, inyanja zijugunya ibitare hejuru biramenagurika bikwira ku isi hose,

maze imyorera miremire isigara ariyo yerekana aho imisozi yahoze ihagaze.

Ubu noneho igikorwa kizakurikiraho ni icyashushanywaga n’umurimo uheruka

wakorwaga ku munsi w’impongano. Igihe umurimo ukorerwa ahera cyane wabaga urangiye,

n’ibyaha byose by’Abisiraheli byamaze gukurwa mu buturo bwera mu muhango w’amaraso

y’igitambo cy’icyaha, icyo gihe ihene ya Azazeli yerekanirwaga imbere y’Uwiteka ikiri

nzima, maze umutambyi mukuru ari imbere y’iteraniro akayaturiraho “gukiranirwa

kw’Abiraheli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose akabishyira mu ruhanga

rw’iyo hene.” 713 Niko bizamera ubwo umurimo wo guhongerera ibyaha uzaba urangiye mu

buturo bwera bwo mu ijuru, imbere y’Imana n’imbere y’abamarayika bera n’imbere y’ingabo

z’abacunguwe, ibyaha byakozwe n’ubwoko bw’Imana bizashyirwa kuri Satani; ahamywe ko

ariwe Se w’ibibi byose yakoresheje abantu. Kandi nkuko ihene ya Azazeli yoherwaga mu

butayu butagira abantu, niko na Satani azoherwa mu isi yabaye umwirare, ikidaturwa

n’ubutayu bucuze umwijima.

Umuhishuzi yasobanuye iby’uko koherwa kwa Satani avuga n’uko isi y’umwirare izaba

imeze, avuga n’uko izamara imyaka igihumbi imeze ityo. Nyuma yo gusobanura uko

kugaruka kw’Umwami no kurimbuka kw’inkozi z’ibibi kuzaba kumeze, umuhanuzi akomeza

agira ati:” Mbona marayika amanuka ava mu ijuru, afite urufunguzo rwo gufungura ikuzimu,

afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka ari cyo ya nzoka ya kera ari yo

mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi akijugunya ikuzimu

aragifungirana, agishyiraho ikimenyetso gifatanya kugira ngo kitongera kuyobya amahanga

kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora iyo myaka nishira, gikwiriye kubohorwa

kugira ngo kimare igihe gito. ” 714

Ubusobanuro bw’ijambo “ikuzimu” bwerekana isi iri mu kayubi kandi itwikiriwe

n’umwijima w’icuraburindi, buboneka n’o mu zindi nyandiko. Ibyerekeranye n’uko isi yari

imeze ikiremwa, Bibiliya ivuga ko “mbere na mbere” isi “itagiraga ishusho kandi ko yariho

ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri.” 715 Ubuhanuzi butwigisha ko isi izongera

kumera ityo. Turebye imbere ku munsi ukomeye w’Imana, umuhanuzi Yeremiya aravuga ati:

“Nitegereje isi, mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru naryo nta mucyo rifite.

Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose nayo inyeganyega. Nitegereje

475