21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Abungeri gito bagiye babwiriza abantu ibyo kubanezeza gusa; batumye ababumva bahinyura

amategeko y’Imana kandi barenganya n’abashaka kuyakomeza. Mu kwiheba kw’abo bigisha,

baturira imbere ya rubanda ko babayobeje. Nuko abantu bazabiranywa n’uburakari

bugurumana. Batera hejuru n’ijwi rirenga bati: “Turarimbutse kandi nimwe tuzize.” Maze

bahindukirira ba bigisha b’ibinyoma, abo bajyaga barata cyane, noneho babahundazaho

imivumo iteye ubwoba. Amaboko yakoreshwaga mu kubashiama, ni nayo bazayazamura

kubarimbura. Inkota zakoreshejwe kurimbura abizera Imana, nizo zizakoreshwa kurimbura

abanzi babo. Ahantu hose hazaba ari imirwano no kuvusha y’amaraso.

“Urusaku ruzagera ku mpera y’isi kuko Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga,

azaburanya umuntu wese na bo abanyabyaha azabagabiza inkota.” 707 Mu myaka ibihumbi

bitandatu, hakomeje kuba intambara ikomeye; umwana w’Imana n’intumwa ze zo mu ijuru

bari ku rugamba bahanganyemo n’imbaraga z’umwijima, kugira ngo baburire, bamurikire

kandi bakize abana b’abantu. Ubu abantu bose bamaze kwihitiramo; ababi bifatanyije na

Satani mu mugambi wo kurwanya Imana. Igihe kirageze kugira ngo Imana igaragaze

ububasha bw’amategeko yayo yaribatiwe hasi. Ntabwo iyo ntambara iri hagati y’Imana na

Satani gusa, ahubwo iri no hagati y’abantu. “Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga. “Na bo

abanyabyaha azabagabiza inkota.”

Ikimenyetso cyo gucungurwa cyamaze gushyirwa ku “baniha bagatakishwa n’ibizira

bikorwa.’‘ Nuko marayika murimbuzi arakomeza nkuko bivugwa mu iyerekwa ry’umuhanuzi

Ezekiyeli, wabonye abantu bitwaje intwaro zicana, bahawe iri tegeko ngo: “mutsembe

umusaza n’umusore, inkumi n’abana bato n’abagore, ariko mumenye ntimugire icyo mutwara

umuntu wese ufite ikimenyetso. Ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera.” Umuhanuzi

akomeza agira ati: “Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y’inzu,” 708 Umurimo wo

kurimbura utangiriye ku bantu biyitaga ko ari abarinzi b’iby’umwuka mu bantu. Abarinzi gito

baguye rugikubita. Nta n’umwe uzagirirwa impuhwe cyangwa ngo arokoke. Abagabo

n’abagore, abasore n’inkumi n’abana bato barimbukira rimwe.

“Kuko Uwiteka asohotse mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa

kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri

yo.” 709 “Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanyije Yerusalemu;

bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihenehene, kandi indimi zabo zizaborera mu

kanwa. Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze

bazasubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we barwane.” 710 Muri iyo ntambara

y’umwiryane, no mu gusukwa kw’umujinya w’Imana utavanze n’imbabazi na mba uzasukwa

ku batuye ku isi: abatambyi, abanyamategeko na rubanda, abakire n’abakene, abakomeye

n’aboroheje. “Uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose uhereye ku mpera y’isi ukageza

ku yindi mpera, ntibazaririrwa cyangwa ngo bakoranywe habe no guhambwa, bazaba

nk’amase ari ku gasozi.” 711

474

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!