Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Igice Cya 41 – Isi Ihinduka Umusaka “Erega ibyaha byayo byarenze ihaniro, kandi Imana ntiyibagiwe ubugome bwa Babiloni. … Inzoga ikaze yabahaye muyiyihe irushijeho gukara incuro ebyiri. Aho Babiloni iyo yageze yiha ikuzo n’umurengwe, muhageze kuyiteza ububabare n’icyunamo. Dore iribwira iti, ‘Ndimakajwe, ndi umwamikazi, sindi umupfakazi kandi sinteze kugira uwo ngira mu cyunamo bibaho! Ni yo mpamvu ibyorezo biyigenewe, ari byo ndwara zica no gupfusha n’inzara bizayigwira icyarimwe. Izashya ikongoke, kuko Nyagasani Imana yayiciriye urwo rubanza igira amaboko. Abami b’isi bihaye gusambana n’icyo cyatwa Babiloni bakarengwa, bazarira baboroge … bagire bati, ‘Mbega ishyano! Mbega ishyano rikugwiriye, wowe Babiloni mujyi w’icyatwa w’igihangange! Isaha imwe irahagije kugira ngo akawe kabe gashobotse!” 703 “Abacuruzi bo ku isi,” ‘’bakungahajwe n’umurengwe wayo utagira akagero’‘, bazayitaza babonye inkongi y’umwotsi wayo kubera gutinya ububabare bwayo, bayiririre baboroga bagira bati: mbega Babuloni, Umujyi ukomeye ngo uragusha ishyano! Yambaye imyenda itukura kandi y’agaciro, yirimbishishije amabuye n’ibintu by’igiciro gihanitse bikozwe mu izahabu y’agaciro n’amabuye y’agahebuzo. Bazayiririra bayiraburire, kuko mu isaha imwe gusa, ubutunzi bwayo buhindutse umuyonga”. 704 Uko niko Babiloni izacirwaho iteka ku munsi ukomeye w’umujinya w’Imana. Yamaze gusendereza urugero rwo gukiranirwa kwayo, igihe cyayo kirasohoye, igiye gusarura kurimbuka. Ubwo ijwi ry’Imana rizatangaza gucungurwa kw’ubwoko bwayo, hazaba ububyutse bukomeye kuri ba bandi batakaje byose mu ntambara y’ubuzima bwabo. Mu gihe imbabazi zari zikiriho, Satani yakomeje kubarindagiza, bakomeza gushishikazwa no kwitsindishiriza. Abakire biratanaga icyubahiro cy’ubutunzi bwabo, bagasuzugura abakene, kandi ubutunzi bwabo barabubonye banyuze mu nzira yo kugomera amategeko y’Imana. Ntibagaburiye abashonji, ntibambitse imyambaro abambaye ubusa, ntibakurikije ukuri ngo bagire urukundo n’imbabazi. Baharaniye kwishyira hejuru ngo bahabwe ikuzo n’abantu baremwe nka bo. None banyazwe ubutunzi bwabo bwose bwabaheshaga icyubahiro, basigaye batakigira kirengera, bararebana agahinda kenshi kurimbuka kw’ibigirwamana byabo bari barasimbuje Umuremyi wabo. Bagurishije ubugingo bwabo kugira ngo babone ubutunzi bw’isi n’ibinezeza byayo, ntibigeze batekereza ibyo kuba abatunzi mu by’Imana. Ingaruka yabaye kubura ubugingo bwabo, ubutunzi bwabo burabora, ibinezeza by’isi bibahindukira umwaku, umunezero wabo uhinduka umubabaro, maze ibyo bungutse mu buzima bwabo byose, biyoyoka mu mwanya muto. Abakire bitegereje kurimbuka kw’amazu yabo y’ibitabashwa, izahabu n’ifeza byabo bitumurwa n’umuyaga. Ariko imiborogo yabo ihoshwa n’ubwoba bw’uko nabo ubwabo bagiye kurimburanwa n’ibishushanyo byabo basengaga. 472

Ibintu By'Ukuri Abanyabyaha bagira agahinda gakomeye, batabitewe n’uko bacumuye ku Mana no kuri bagenzi babo, ahubwo bababajwe n’uko Imana ari yo yanesheje. Baganyishwa n’izo ngaruka zimeze zityo; ariko ntibihana ububi bwabo. Iyo baza kugira ubushobozi, bari gukoresha uburyo bwose ngo bigarurire isi. Abo ku isi bitegereza ya nteko y’abantu bari barahinduye ibishungero, basuzuguye, bashakaga gutsemba mu mwanya muto, barokotse ibyorezo, imiraba n’imitingito y’isi. Wa wundi ubera abica amategeko ye umuriro ukongora, abera ubwoko bwe ubwugamo n’ubuhungiro. Umugabura ugurisha ukuri kugira ngo ashimwe n’abantu, ubu noneho asobanukiwe n’imiterere hamwe n’ingaruka z’inyigisho ze. Amenya neza ko ijisho ry’Uzibyose ryamukurikiranaga ari ku ruhimbi, ari mu nzira agenda, no mu gihe yabaga ari hamwe n’abantu mu bihe bitandukanye byo mu buzima bwe. Icyo umutima we utekereje cyose, umurongo wose w’amagambo yandika, ijambo ryose avuze, umurimo wose watuma abantu bashakira umutekano mu binyoma, byose binyanyagizwa ahantu hose nk’imbuto; none izo mpabe, abo bantu bamuzengurutse, bagiye kurimbuka yirebera uwo musaruro. Uwiteka aravuga ati: “Uruguma rw’umukobwa w’ubwoko bwanjye barwomoye baruca hejuru bavuga bati: ni amahoro, ni amahoro, kandi ari nta mahoro ariho.’‘ ‘’Kuko ibinyoma byanyu ari byo mwateje umutima w’umukiranutsi agahinda, mugakomeza amaboko y’inkozi y’ibibi kugira ngo idahindukira ikava mu nzira yayo mbi ikabaho.” 705 “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano. Dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze.” “Nimuboroge mwa bungeri mwe, mutake cyane mwigaragure mu ivu yemwe batahiza b’umukumbi, kuko iminsi y’icyorezo n’iyo gutatana isohoye, kandi abungeri bazabura aho bahungira n’abatahiza b’imikumbi babure aho bacikira.” 706 Abungeri na rubanda babonye ko batakomeje kugirana isano nyakuri n’Imana. Basobanukirwa ko bagomeye Uwahanze amategeko y’intabera kandi yo gukiranuka. Bateshutse ku mabwiriza y’ijuru, ahubwo baha urwaho ibihumbi n’ibihumbi byo soko y’ibibi byose: amacakubiri, inzangano, gukiranirwa kugeza ko isi yose ihindutse ikotaniro ry’intambara z’amagambo no kwononekara kw’uburyo bwose. Uko niko abanze ukuri bagahitamo ibinyoma bameze muri iki gihe. Nta magambo ashobora gukoreshwa ngo asobanure umubabaro n’agahinda abagome banze Imana bazagira babonye ko babuze ubugingo buhoraho by’iteka ryose. Abantu isi yaramyaga kubera impano zabo n’imvugo zabo nziza, ubu noneho abatuye isi biboneye ukuri kw’ibintu uko byakabaye. Babonye ko ibyo bakoraga byari ubugome, noneho bikubita ku birenge by’abizera basuzuguraga, bakabahindura urw’amenyo, bahamya urukundo Imana yabakunze. Abantu bamaze kumenya neza ko bayobye, basubiranyemo bamwe barega abandi ko babayoboye mu nzira yo kurimbuka; ariko cyane cyane, bose babigereka ku bungeri babo. 473

Ibintu By'Ukuri

Abanyabyaha bagira agahinda gakomeye, batabitewe n’uko bacumuye ku Mana no kuri

bagenzi babo, ahubwo bababajwe n’uko Imana ari yo yanesheje. Baganyishwa n’izo ngaruka

zimeze zityo; ariko ntibihana ububi bwabo. Iyo baza kugira ubushobozi, bari gukoresha

uburyo bwose ngo bigarurire isi.

Abo ku isi bitegereza ya nteko y’abantu bari barahinduye ibishungero, basuzuguye,

bashakaga gutsemba mu mwanya muto, barokotse ibyorezo, imiraba n’imitingito y’isi. Wa

wundi ubera abica amategeko ye umuriro ukongora, abera ubwoko bwe ubwugamo

n’ubuhungiro.

Umugabura ugurisha ukuri kugira ngo ashimwe n’abantu, ubu noneho asobanukiwe

n’imiterere hamwe n’ingaruka z’inyigisho ze. Amenya neza ko ijisho ry’Uzibyose

ryamukurikiranaga ari ku ruhimbi, ari mu nzira agenda, no mu gihe yabaga ari hamwe

n’abantu mu bihe bitandukanye byo mu buzima bwe. Icyo umutima we utekereje cyose,

umurongo wose w’amagambo yandika, ijambo ryose avuze, umurimo wose watuma abantu

bashakira umutekano mu binyoma, byose binyanyagizwa ahantu hose nk’imbuto; none izo

mpabe, abo bantu bamuzengurutse, bagiye kurimbuka yirebera uwo musaruro.

Uwiteka aravuga ati: “Uruguma rw’umukobwa w’ubwoko bwanjye barwomoye baruca

hejuru bavuga bati: ni amahoro, ni amahoro, kandi ari nta mahoro ariho.’‘ ‘’Kuko ibinyoma

byanyu ari byo mwateje umutima w’umukiranutsi agahinda, mugakomeza amaboko y’inkozi

y’ibibi kugira ngo idahindukira ikava mu nzira yayo mbi ikabaho.” 705

“Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.

Dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze.” “Nimuboroge mwa bungeri mwe, mutake cyane

mwigaragure mu ivu yemwe batahiza b’umukumbi, kuko iminsi y’icyorezo n’iyo gutatana

isohoye, kandi abungeri bazabura aho bahungira n’abatahiza b’imikumbi babure aho

bacikira.” 706

Abungeri na rubanda babonye ko batakomeje kugirana isano nyakuri n’Imana.

Basobanukirwa ko bagomeye Uwahanze amategeko y’intabera kandi yo gukiranuka.

Bateshutse ku mabwiriza y’ijuru, ahubwo baha urwaho ibihumbi n’ibihumbi byo soko y’ibibi

byose: amacakubiri, inzangano, gukiranirwa kugeza ko isi yose ihindutse ikotaniro

ry’intambara z’amagambo no kwononekara kw’uburyo bwose. Uko niko abanze ukuri

bagahitamo ibinyoma bameze muri iki gihe. Nta magambo ashobora gukoreshwa ngo

asobanure umubabaro n’agahinda abagome banze Imana bazagira babonye ko babuze

ubugingo buhoraho by’iteka ryose. Abantu isi yaramyaga kubera impano zabo n’imvugo zabo

nziza, ubu noneho abatuye isi biboneye ukuri kw’ibintu uko byakabaye. Babonye ko ibyo

bakoraga byari ubugome, noneho bikubita ku birenge by’abizera basuzuguraga,

bakabahindura urw’amenyo, bahamya urukundo Imana yabakunze.

Abantu bamaze kumenya neza ko bayobye, basubiranyemo bamwe barega abandi ko

babayoboye mu nzira yo kurimbuka; ariko cyane cyane, bose babigereka ku bungeri babo.

473

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!