21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 4 – Itara Ryaka

Mu gihe cy’umwijima wari ubuditse ku isi ubwo ubupapa bwamaraga igihe kirekire

butegeka isi, ntabwo umucyo w’ukuri wigeze uzima burundu. Mu bihe byose habagaho

abantu bahamya Imana, bakomezaga kwizera ko Kristo ari wenyine uhuza Imana n’abantu,

bakomezaga kugira Bibiliya umugenga w’imibereho yabo, kandi bakubahiriza Isabato

nyakuri. Ntabwo abari kuzakurikiraho bari kuzigera bamenya ibyiza byinshi abatuye isi

bakesha abo bantu. Abantu babitaga abahakanyi, barwanyaga imigambi yabo, baneguraga

imyitwarire yabo, bazimanganyaga ibyo banditse, bakabisobanura uko bitari, cyangwa

bakabikuramo iby’ingenzi. Nyamara bakomeje gushikama, maze uko ibihe bihaye ibindi

bagumana kwizera kwabo kuzima, bakagufata nk’umurage utunganye uzigamiwe abo mu

bisekuru bizakurikiraho.

Amateka y’abantu b’Imana yo mu gihe cy’umwijima cyamaze imyaka amagana menshi,

ubwo Abanyaroma bari bafite ubutegetsi, yanditswe mu ijuru, nyamara mu nyandiko z’abantu

wayasangaga ahantu hake cyane. Udusigisigi tw’amateka avuga iby’imibereho yabo, ni duke

cyane, keretse urebeye mu birego by’ababatotezaga. Ubutegetsi bw’Abanyaroma bwari bufite

umurongo bwagenderagamo wo gutsembaho igisigisigi cyose cy’umuntu witandukanyaga

n’inyigisho zabwo cyangwa amategeko yabwo. Ubwo butegetsi bwashakishaga uko

butsembaho ikintu cyose cyanyuranyaga n’amahame n’imyemerere yabwo, baba abantu

cyangwa inyandiko. Gushidikanya cyangwa kwibaza ku bubasha bw’amahame yashyizweho

n’abapapa byabaga bihagije gucisha umutwe ubihangaye yaba umukire cyangwa umukene,

ukomeye cyangwa uworoheje. Roma kandi yihatiraga gusibanganya inyandiko zose zihishura

ubugome yagiriraga abatavuga rumwe na yo. Inama zikoreshejwe na papa zategekaga ko

ibitabo n’inyandiko byanditswemo iby’ubwo bugome zitwikwa. Icapiro ritarabaho hariho

ibitabo bike kandi bikozwe mu buryo buruhije kubibika. Kubw’ibyo, ibintu byari kubera

inkomyi Abanyaroma ngo batagera kuri uwo mugambi wabo byari bikeya.

Nta torero na rimwe ryari riherereye aho ubutegetsi bw’Abanyaroma bwageraga ryasigaye

ritambuwe umudendezo wo kwishyira ukizana mu mitekerereze. Ubupapa bukigera ku

butegetsi bwahise bukandamiza abantu bose bangaga kwemera ubuyobozi bwabwo, maze ayo

matorero agenda yemera urusorongo kuyoboka ubutegetsi bwabwo.

Mu Bwongereza, Ubukristo bwo mu bihe bya mbere bwari bwarashinze imizi kera.

Kubera iyo mpamvu, ubutumwa bwiza Abongereza bakiriye mu binyejana bya mbere ntabwo

bwari bwangijwe n’inyigisho z’ubuyobe bw’Abanyaroma. Akarengane kakozwe n’abami

b’abapagani kakagera no muri ibyo bice bya kure bikikije inyanja ni cyo kintu kimwe rukumbi

amatorero ya mbere yo mu Bwongereza yahawe na Roma. Benshi mu bakristo bavaga mu

Bwongereza bahunze akarengane bahungiye muri Scotland; aho ni ho ukuri kwageze muri

Ireland guturutse, kandi muri ibyo bihugu byose abantu bakwakiranye ibyishimo.

40

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!