21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ry’imibabaro. Kubwo kwizera Yesu, ab’isi barabarwanyije; banzwe urunuka, bashinjwe

ibinyoma. Bamukurikiye mu nzira z’umubabaro ukomeye yanyuzemo; bahaze amagara yabo

mu bihe by’umubabaro ukomeye kandi bagirirwa nabi. Muri iyo mibabaro ikaze bahuye nayo,

bahigiye ububi bw’icyaha, imbaraga zacyo, ubuhendanyi bwacyo, n’ishyano kigusha ku

bagikunda; ibyo bikabatera kukigendera kure. Ubusobanuro bw’igitambo gihoraho

cyatanzwe kuba umuti wo kuvura icyaha, bwacishije bugufi imitima yabo, maze isabwa

n’ishimwe no guhimbaza Imana ku buryo abataracumuye batashobora gushyikira. Bakunda

cyane kuko bababariwe byinshi. Kuko basangiye imibabaro na Kristo, bafite uburenganzira

bwo gusangira na we ikuzo rye.

Abaragwa b’Imana bavuye mu masenga, mu buvumo, muri kasho, muri gereza, ku biti

babamanikagaho, mu misozi, mu butayu, mu bihanamanga n’imuhengeri mu nyanja. Mu isi

bari abatindi, ibicibwa, n’abo kugirirwa nabi. “Miliyoni nyinshi bahambwe nk’abagome kuko

bahagaze bashikamye bakanga kumvira ibishuko bya Satani. Mu nkiko zo ku isi, baciriweho

iteka ko ari abagome ruharwa. “Ariko noneho Imana ubwayo niyo Mucamanza.” Ibyemezo

bafatiwe n’ab’isi birahindutse.” Bazabita ubwoko buziranenge, abacunguwe n’Uhoraho.”

Yabageneye kubambika ikamba mu cyimbo cy’ivu n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo

cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye.’‘ 25

Ntibazongera guteguza ukundi, ntibazongera kubabara ukundi, ntibazongera gutatana ukundi

kandi ntibazongera gukoreshwa uburetwa ukundi. Uhereye ubwo bazahorana n’Umwami

wabo iteka ryose. Bazaba bari imbere y’intebe y’Ubwami bambaye amakanzu y’icyubahiro,

ayo nta munyacyubahiro wo ku isi wigeze kuyambara. Bazatamirizwa amakamba y’ubwiza

atarigera yambarwa n’abami b’icyubahiro bakomeye ku isi. Iminsi y’uburibwe no kuboroga

izaba irangiye. Umwami w’icyubahiro azaba yamaze guhanagura amarira yose ku maso yabo;

ibibabaza byose bizaba byakuweho. Bazaba bazunguza amashami y’imikindo, baririmba

indirimbo yo guhimbaza, yumvikana, iryoheye amatwi, kandi amajwi ahuye; buri jwi

ryikiranya n’irindi, kugeza ubwo ijuru ryose rizarangurrura riti: “Agakiza ni ak’Imana yacu,

yicara kuri ya ntebe y’Ubwami, kandi ni ak’Umwana w’Intama. ” Nuko abari mu ijuru bose

barikiriza bati: “Amina: Ugusingizwa n’ikuzo, ubwenge n’ugushimirwa, icyubahiro

n’ububasha, n’imbaraga n ‘iby’Imana yacu iteka ryose! Amina! ‘’ 26

Muri ubu buzima, dushobora gutangira gusobanukirwa n’insanganyamatsiko itangaje yo

gucungurwa. Mu bwenge bwacu buke, dushobora kwita cyane ku isoni n’icyubahiro,

ubugingo n’urupfu, ubutabera n’imbabazi, byose bihurira ku musaraba; nyamara umwete

wose twakorana, ibitekerezo byacu ntibishobora kugera ku busobanuro bwuzuye. Uburebure

n’umurambararo, ubugari, ubuhagarike by’urukundo rwaducunguye, tubimenyaho agace.

Inama y’agakiza ntizasobanukira abacunguwe mu buryo bwuzuye, ndetse no mu gihe bazaba

bareba nkuko barebwa, bakamenya nkuko bamenywe, ariko mu kubaho kw’iteka, ukuri

gushya kuzabahishurirwa, bagutangarire kandi kunezeze imitima. N’aho imibabaro no

kuribwa, n’ibigeragezo by’isi hamwe n’impamvu zose zabiteraga bizaba byakuweho, ubwoko

bw’Imana buzahora bunyuzwe kandi busobanukiwe n’agaciro k’agakiza kabo.

470

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!