21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

“Abo wampaye narabarinze” Mbega ibitangaza by’urukundo twacungujwe! Muri icyo gihe

Imana Data izaba yitegereza abacunguwe bavuye mu bise by’urupfu rw’umwana wayo,

izababonana ishusho yayo, amacakubiri yazanywe n’icyaha yakuweho, ububi bwose

bw’icyaha bwatsembweho, abantu bongeye gushyikirana n’ijuru!

NukoYesu yakirana abacunguwe urukundo rutangaje ati nimuze mwinjire mu munezero

wa Shobuja. Umukiza azanezezwa no kubona abantu mu bwami bw’icyubahiro, bakijijwe

binyuze mu mibabaro ye no kwicisha bugufi kwe kugeza ku rupfu. Abacunguwe

bazanezeranwa na we ubwo bazabona abo bakirije Kristo binyuze mu masengesho yabo,

imirimo yabo ndetse n’urukundo rwabo rwitanga. Ubwo bazaba bagose intebe Yera

y’Ubwami ikomeye, imitima yabo izasabwa n’ibyishimo bitavugwa, nibabona abo bakirije

Kristo, kandi nabo bagahindukira bakamukiriza abandi, bose bateraniye hamwe mu

buruhukiro bw’ijuru, aho bazarambika amakamba yabo ku birenge bya Yesu, maze

bagasimburana kumusingiza ubuzira herezo.

Ubwo abacunguwe bazaba bahawe ikaze mu Murwa w’Imana, amajwi y’ishimwe no

kuramya azumvikanira mu kirere. Ba Adamu babiri bazaba bari hafi guhura. Umwana

w’Imana azaba ahagaze ateze ibiganza bye kugira ngo yakire Sekuruza w’inyokomuntu —

ikiremwa yiremeye, hanyuma agacumura k’Umuremyi we, kandi Umukiza akaba afite inkovu

ku mubiri we kubera ibyaha by’uwo byamubambishije ku musaraba. Adamu wa mbere

arabutswe inkovu z’imisumari mu biganza bya Adamu wa kabiri ntiyatinyuka kugwa mu

gituza cy’Umwami we ngo bahoberane, ahubwo yicisha bugufi agwa ku birenge bye,

ararangurura ati : “Umwana w’intama watambwe niwe ukwiriye ikuzo. ” Mu rukundo

rwinshi, Umukiza aramuhagurutsa amusaba kubura amaso ngo yongere arebe Edeni yahoze

ari iye, hakaba hashize igihe kirekire yarayikuwemo.

Nyuma yo kwirukanwa mu murima wa Edeni, Adamu yagize imibereho yuzuyemo

imibabaro n’agahinda ku isi. Ikibabi cyose cyahungukaga kikagwa hasi, igitambo cyose

cyavushwaga amaraso, guhinduka kose kwabaga ku kiremwa cyose, inenge yose yabonekaga

ku butungane bw’umuntu, ibyo byose byajyaga bimwibutsa icyaha yakoze. Yihebeshweje

cyane no kubona gukiranirwa kumukomokaho gukomeza kwiyongera, maze nk’igisubizo

cy’imiburo yari yahawe, agahora yumva ibyaremwe byose bimushinja kuba ari we

nyirabayazana. Yicishije bugufi kandi yihanganye, uwo mutwaro w’igihano cyo gukiranirwa

yawumaranye imyaka hafi igihumbi. Hanyuma yihannye icyaha cye abikuye ku mutima,

asigara yiringiye gusa Umukiza wasezeranijwe, maze apfana ibyiringiro byo kuzuka.

Umwana w’Imana yacunguye umuntu amuvana mu buhenebere bwe no gucumura kwe; none

ubu kubwo impongano Yesu yatanze, Adamu yasubijwe mu mwanya yahozemo mbere.

Asabwe n’ibyishimo, arabukwa ibiti byamunezezaga — ari nabyo ubwe yajyaga

asoromaho amatunda igihe yari akiri umuziranenge kandi anezerewe. Abona imizabibu

yajyaga ahingira n’amaboko ye, abona uburabyo bwiza yakundaga kubagarira. Ibitekerezo

bye bigerageza kwiyibutsa ukuri kwabyo; asobanukirwa ko iyo ari Edeni yongeye guhabwa,

468

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!