21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ikaramu y’umuriro. Amagambo yayo yari mu nyuguti zigaragara cyane ku buryo umuntu

wese ashobora kuyisomera bitamugoye. Nuko ubwenge bw’abantu burakanguka, umwijima

w’imigenzo y’abantu n’ubuhakanyi, uhanagurika mu bitekerezo by’abantu bose, maze

amagambo cumi y’Imana, ari mu ncamake, yumvikana kandi afite ububasha bukomeye

yerekwa abatuye ku isi.

Ntibishoboka kubona amagambo yasobanura ubwoba n’ubwihebe bw’abasuzuguye

amabwiriza yera y’Imana. Uhoraho yabahaye amategeko ye; bagombaga kugereranya imico

yabo n’ayo mategeko maze bakimenyaho ubusembwa bwabo hari hakiri igihe cyo kwihana

no kwivugurura; nyamara kubwo gushaka gutona mu b’isi, bayashyize ku ruhande, maze

bigisha abantu kuyagomera. Biyemeje guhatira abantu b’Imana guhumanya Isabato yayo.

None dore amategeko basuzuguye niyo abaciriye ho iteka. Muri uko kwitandukanya gukabije,

basobanukiwe neza ko nta rwitwazo bafite. Bihitiyemo uwo bagomba gukorera no kuramya.

Malaki aravuga ati: “Bityo muzongera mumenye itandukaniro riri hagati y’intungane

n’abagome, n’iriri hagati y’abankorera n’abatankorera.’‘ 10

Abanzi b’amategeko y’Imana, uhereye ku babwiriza bakomeye ukageza ku boroheje bo

muri bo, bafite imyumvire mishya ku kuri n’inshingano. Bazaba baratinze kubona ko Isabato

ari ryo tegeko rya kane ari ikimenyetso cy’Imana Ihoraho. Baje kumenya ukuri kw’isabato

yabo y’impimbano barakererewe kandi basobanukirwa n’urufatiro bubatseho ko rudakomeye.

Basanze ibyo bakoraga ari ukurwanya Imana. Abayobozi b’idini bigishije abantu babayobora

mu irimbukiro, nyamara bavuga ko babayobora ku marembo ya Paradizo. Ku munsi ukomeye

w’ingororano nibwo bazasobanukirwa n’uko abantu bakora imirimo yo mu buturo bwera

bafite inshingano ikomeye, kandi ko hari ingaruka ziteye ubwoba z’abadasohoza inshingano

zabo. Mu bihe bidashira, nibwo tuzashobora gucishiriza gusa tukamenya ko kuzimiza umuntu

umwe, ari ububi buteye ubwoba. Habonye ishyano uzabwirwa aya magambo ngo:” Mva

imbere wa mugaragu mubi we.’‘ Ijwi ry’Imana ryumvikanira mu ijuru ritangaza umunsi

n’isaha byo kugaruka kwa Yesu no guha abantu bayo isezerano rihoraho. Ayo magambo

yumvikana ku isi ameze nko kubomborekana kw’inkuba n’imirabyo. Maze Ubwoko

b’wImana burahagarara butegera amatwi ayo magambo kandi butumbiriye mu ijuru. Mu

maso habo harabagirana umucyo w’ubwiza bwe, harabagirana nko mu maso ha Mose ubwo

yamanukaga ku musozi Sinayi. Abanyabyaha ntibashoboraga guhangara kubareba. Kandi

ubwo imigisha yahabwaga abubashye Imana bakomeza Isabato yayo yera, nibwo humvikanye

amajwiy’indirimbo zo kunesha.

Bidatinze iburasirazuba haboneka agacu gato kirabura, kajya kungana na kimwe cya kabiri

cy’ikiganza cy’umuntu. Ako gacu kari kazengurutse Umukiza kandi kasaga n’agakikijwe

n’umwijima impande zose. Ubwoko bw’Imana bumenya ko icyo ari ikimenyetso cy’Umwana

w’umuntu. Bakomeza gutumbira ako gacu mu ituze ryinshi, uko gakomeza kuza buhoro

buhoro kegera isi, ni nako karushagaho kugira umucyo urabagirana n’ubwiza, kugeza igihe

gahinduka igicu kinini, cy’umweru nk’amahindu, kandi aho gitangirira hasaga n’ibirimi

by’umuriro, naho hejuru yacyo hari umukororombya w’isezerano. Yesu niwe wari imbere

463

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!