Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri bashyiragaho kandi akandika igitekerezo cy’ibikorwa bibi cyane bakoraga ku buryo bitahingutswa imbere y’amaso y’abantu. “Babuloni ikomeye ” yari “yarasinze amaraso y’intore z’Imana.” Abantu miliyoni nyinshi batotezwaga bahorwa kwizera Imana kwabo batakiraga Imana ngo ibahorere kuri ubwo butegetsi bwayimuye. Ubupapa bwari bwarabaye umutware w’abari ku isi utegekesha igitugu. Abami n’abami b’abami bumviraga amategeko ashyizweho n’umupapa w’i Roma. Imibereho y’abantu, yaba iy’icyo gihe cyangwa iy’iteka ryose, yasaga naho iri mu maboko ye. Mu binyejana byinshi, inyigisho z’i Roma zari zaremewe mu bantu benshi kandi mu buryo butaziguye, imihango yayo yakoranwaga icyubahiro, ndetse n’iminsi mikuru yayo ikubahirizwa n’abantu bose muri rusange. Abapadiri n’abepisikopi barubahwaga kandi bagashyigikirwa mu buryo busesuye. Nta gihe cy’icyubahiro, ikuzo n’ububasha birenze ibyo cyigeze kibaho ku Itorero ry’i Roma. Nyamara “amanywa y’ihangu ubupapa byari bugezemo yari ijoro ry’icuraburindi ku batuye isi.” 22 - Ibyanditswe Byera byasaga rwose n’ibitazwi atari muri rubanda gusa, ahubwo no mu bapadiri. Kimwe n’Abafarisayo bo mu gihe cya kera, abategetsi b’abapapa bangaga umucyo washyira ahagaragara ibyaha byabo. Bamaze gukuraho amategeko y’Imana, yo remezo ryo ry’ubutungane, bakoresheje ububasha bwabo nta garuriro bafite kandi bakora ibibi batagira ikibatangira. Ubujura, inyota yo kugira ubutunzi ndetse no kwishyira ukizana mu gukora ibibi byari byiganje ahantu hose. Ntabwo abantu batinyaga kugira ikibi icyo ari cyo cyose bakora cyabahesha ubutunzi n’umwanya w’icyubahiro. Ingoro z’abapapa n’abepisikopi zakorerwagamo ubusambanyi bw’indengakamere. Bamwe mu bepisikopi bayoboraga itorero bashinjwaga gukora amahano akomeye cyane ku buryo abategetsi batari abanyedini bihatiye kubakura kuri iyo myanya yabo y’icyubahiro bavuga ko ari abagome cyane barenze kwihanganirwa. Hashize ibinyejana byinshi Uburayi budatera imbere mu by’ubumenyi, ubugeni ndetse n’umuco n’ikoranabuhanga. Ubukristo bwari bwaragezweho no kugwa ikinya mu by’ubwenge n’imico mbonera. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanyaroma, imibereho y’abatuye isi yerekanaga mu buryo butangaje kandi buteye ubwoba gusohora kw’ibyo umuhanuzi Hoseya yahanuye ngo: « Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge: ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka,... ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.” “Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri, cyangwa kugira neza, haba no kumenya Imana. Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba, no gusambana, bagira urugomo, kandi amaraso agasimbura andi maraso.” Hoseya 4:6,1,2. Izo ni zo zabaye ingaruka zo kwimura Ijambo ry’Imana. 38

Ibintu By'Ukuri 39

<strong>Ibintu</strong> By'Ukuri<br />

39

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!