21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Mu gicuku hagati nibwo Imana izerekana imbaraga zayo zo kurokora ubwoko bwayo.

Izuba rizarasa rimurikishe umucyo w’imbaraga zaryo. Ibimenyetso n’ibitangaza bizakomeza

gusimburana vuba vuba. Inkozi z’ibibi nizibona ibibaye zizarushaho gukuka imitima no

gutangara, nyamara intungane zo zizanezezwa n’ibyo bimenyetso byo gutabarwa kwabo.

Ibyaremwe byose bizaba bimeze nk’ibyahagaritse gahunda bisanganywe. Imigezi yatembaga

izahagarara. Ibicu bya rukokoma kandi bicuze umwijima bizanyuranamo. Hagati mu kirere

cy’ijuru gicuze umwijima, hazaboneka umwanya urabagiranamo ikuzo ritarondoreka,

ahazumvikana ijwi ry’Imana rimeze nk’iry’amazi menshi asuma rigira riti: “Karabaye. ”

Iryo jwi ritigisa ijuru n’isi. Habaho umutingito ukomeye, ” kuva abantu baba ku isi,

ntihigeze habaho umutingito w’isi ukaze nk’uwo.’‘ 3 Ijuru rigaragara nk’iryikinga

rinikingura. Ikuzo rivuye ku ntebe y’Imana risa nirishashagirana. Imisozi irahubangana

nk’urubingo ruhushywe n’umuyaga, maze ibitare biremereye kandi binini birameneka

bikwira ahantu hose. Habaho gusuma nk’uguteguriza umuraba uteye ubwoba. Inyanja

izikukana umuraba ukaze. Humvikana guhinda gukomeye kumeze nk’ijwi ry’abadayimoni

bahawe inshingano yo kurimbura isi. Isi yose iradandabirana, yibira ikanuburuka nk’umuraba

wo mu nyanja. Ubutaka bwayo bwiyasa imitutu. Imfatiro z’isi ziranyeganyega. Impinga

z’imisozi zirarigita. Ibirwa bituwe n’abantu birazika. Ibyambu byo ku nyanja byari

byarahindutse nka Sodomu kubera ubugome bimirwa n’amazi yivumbagatanyije. Babuloni

ikomeye yibukwa imbere y’Imana “kugira ngo yuhirwe inzoga ibirira mu gikombe, ariyo

burakari bwayo bukaze.” Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite

uburemere bwaba nk’ibiro mirongo ine. Imirwa yuzuye ubwibone yo ku isi irasenyuka.

Imidugudu ikomeye cyane n’ingoro z’abami, aho abakomeye bo mu isi barundanyirije

ubutunzi bwabo kugira ngo bishyire hejuru, ibanza kurimbukira imbere y’amaso yabo

babyirebera. Inkuta za gereza zirarindimuka, abantu b’Imana bari barafungiwemo kubera

kwizera kwabo barasohoka.

Ibituro bizakinguka, kandi ‘’benshi mu bapfuye bagahambwa bazazuka, bamwe

bazahabwa ubugingo buhoraho, abandi bazakozwa isoni bacirwe ho iteka burundu.’‘ 4

Abapfuye bizera ubutumwa bwa marayika wa gatatu bose, bazasohoka mu bituro bafite

ubwiza, kugira ngo bumve isezerano ry’amahoro Imana yagiranye n’abakomeza amategeko

yayo bose. “Ndetse n’abatoboye umubiri we” 5, ba bandi bakwennye kandi bagashinyagurira

Kristo asamba, ndetse n’abarwanyije ukuri kwe, bakarenganya ubwoko bwe, bazazukira

kumubona aje mu ikuzo rye kandi banirebere uko abanambye kuri Kristo kandi

bakamwumvira bazahabwa icyubahiro.

Ibicu biremereye bizaba bigitwikiriye isanzure ry’ijuru; nyamara izuba rizabinyuramo,

rigaragare rimeze nk’ijisho rya Yehova rizanywe no guhora inzigo. Imirabyo ikaze iturutse

mu ijuru itwikiriza isi ibirimi by’umuriro. Muri uko guhinda kw’inkuba guteye ubwoba,

humvikana amajwi adasanzwe kandi ateye ubwoba atangaza irimbuka ry’abanyabyaha.

Abantu bose ntibabashije gusobanukirwa amagambo yavuzwe; ariko yumviswe n’abigisha

b’ibinyoma mu buryo bwihariye. Abantu bigeze gusuzugura, bibona kandi bakirata ubugome

461

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!