21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 40 – Gutabarwa K’Ubwoko Bw’Imana

Igihe amategeko ya Leta zo ku isi azaba atakibasha kurinda abakomeza amategeko

y’Imana, mu bice byose by’isi hazaba umuvurungano wo gushaka kurimbura ubwoko

bw’Imana. Ubwo igihe cyagenwe n’itegeko-teka kizaba cyegereje, abaturage bazagambana

rwihishwa ngo babatsembe hakiri kare. Hazaba hagambiriwe ko mu ijoro rimwe gusa, hazaba

ubwicanyi buzaba butababarira n’umwe.

Bamwe mu bantu b’Imana bazaba bafungiwe muri kasho zicuje umwijima, abandi bazaba

bihishe mu mashyamba no mu bihanamanga, bakomeje gutakambira Imana ngo ibarinde, mu

gihe ku mpande zose z’isi, abantu bitwaje intwaro z’intambara, kandi bayobowe

n’abamarayika ba Satani, bazaba barimo kwitegura kubamarira ku icumu. Icyo gihe ni bwo

Imana ya Isirayeli izarogoya imigambi yabo, ikarengera ubwoko bwayo yatoranyije. Uhoraho

aravuga ati:“Icyo gihe muzaririmba nk’abari mugitaramo cy’umunsi mukuru, muzanezerwa

nk’abayobowe n’ijwi ry’umwirongi bagiye mu ngoro y’Uhoraho, muzanezerwa nk’abagana

Imana urutare rwa Isiraheli. Uhoraho azumvikanisha ijwi rye riteye ubwoba, azerekana ko

abangukira guhana arakaye, azabigaragariza mu mirabyo , azabigaragariza mu mvura

y’umugaru n’amahindu.’‘ 1

Ababi bazavuza urwamo rw’insinzi, bakwena kandi babakina ku mubyimba, icyo gihiriri

cy’inkozi z’ibibi kizaba kiri hafi kubasimbukira ngo kibarimbure, maze umwijima

w’icuraburindi uzaba ukomeye kuruta uwa mu gicuku uzatwikira isi yose. Noneho

umukororombya urabagiranishwa n’ikuzo riturutse ku ntebe y’Imana uzakwira ikirere cyose

cy’ijuru, umere nk’uzengurutse iyo nteko yose y’abizera batabaza Imana. Cya kivunge

cy’abagizi ba nabi kizatungurwa gifatirwe aho ako kanya. Rwa rwamo ntiruzumvikana

ukundi. Bazibagirwa umugambi w’ubwicanyi bari bafite. Kubera ubwoba, bazatumbira icyo

kimenyetso cy’isezerano y’Imana, bifuza gusa icyabarinda umucyo w’Imana ubahuma

amaso.

Naho ku ruhande rw’abantu b’Imana, humvikane ijwi rituje kandi rinogeye amatwi rivuga

riti:“Nimwubure imitwe yanyu”, maze bubuye amaso yabo barebye mu ijuru, babona

ikimenyetso cy’isezerano. Bya bicu bya rukokoma bicuze umwijima byari bitwikiriye ikirere

bireyuka, kandi nk’uko byagendekeye Setefano, batumbiriye mu ijuru babona ikuzo ry’Imana

n’iry’Umwana w’Umuntu bicaye ku ntebe ya cyami. Bitegereje ishusho ye y’Ubumana,

babona ibimenyetso byo kwicisha bugufi kwe; maze bumva asaba Se imbere y’abamarayika

bera ati: “Data, ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana nabo aho nzaba ndi, kugira

ngo bitegereze ikuzo wampaye kuko wakunze isi itararemwa.” 2 Hongera kumvikana ijwi

ry’indirimbo yo kunesha rivuga riti: Baraje! baraje ! Ni intungane, inziramakemwa

n’abaziranenge. “Bakomeje ijambo ryo kwihangana kwanjye, bazajya bagendera hagati

y’abamarayika;’‘ maze ba bandi bari bafite mu maso hasuherewe kandi badidimanga,

nyamara bakaba bakomeje kugundira kwizera kwabo, batera hejuru bavuza impundu zo

kunesha.

460

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!