Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri kunywa.” “Abakene n’abatindi bashakashaka amazi ntibayabone, dore bishwe n’inyota nyamara jyeweho Uhoraho nzabagoboka, jyewe Imana ya Isirayeli sinzabatererana.” 19 “Nyamara kandi naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto,bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, n’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, ntakabuza ko nishimira Uwiteke, nkanezerwa mu mana y’agakiza kanjye.” 20 ‘‘Uhoraho niwe ukurinda; Uhoraho aguhora hafi akakubera ubwugamo. Ku manywa izuba ntirizakwica, nijoro nabwo ukwezi ntacyo kuzagutwara. Uhoraho azakurinda ikibi cyose. Azarinda ubugingo bwawe. Koko niyo izakurinda umutego umwanzi agutega ikurinde n’icyorezo gitsemba abantu. Izakubundikira n’amababa yayo, kandi amababa yayo azakubera ubuhungiro. Umurava wayo niwo ngabo nto n’inini zigukingira. Ntuzatinya igitera ubwoba cya nijoro, nta n’ubwo uzatinya imyambi bakurasa ku manywa, ntuzatinya icyorezo gitera mu gicuku, nta nubwo uzatinya mugiga itsemba abantu ku manywa y’ihangu. N’ubwo abantu igihumbi bagwa iruhande rwawe, ibihumbi cumi bikagwa iburyo bwawe, ariko wowe ntibizakugeraho. Uzabyitegereza gusa, wirebere igihano cy’abagome. Kuko wagize Uhoraho ubuhungiro bwawe, Isumbabyose uyigira ubuturo bwawe. Bityo nta kibi kizakugeraho, nta n’icyago kizegera aho utuye.’‘ 21 Nyamara ukurikije imirebere y’umuntu bizasa nk’aho abantu b’Imana bagomba guhamisha ikimenyetso cy’amaraso yabo bidatinze nk’uko byagenze ku bababanjirije. Bo ubwabo bazabanza kugira ubwoba bibwira ko Uhoraho yabatereranye mu maboko y’abanzi babo. Kizaba ari igihe gikuye umutima. Bazatakira Imana ku manywa na nijoro ngo ibatabare. Ababi bazibwira ko batsinze maze babishime hejuru, barangurure bati: “Ubu se kandi kwizera kwanyu kuri he ? Niba koko muri abantu b’Imana kuki itabakijije amaboko yacu ? Ariko abategereje bazibuka ko n’igihe Yesu yapfiraga i Kaluvari ku musaraba, abatambyi bakuru n’abatware b’ubwoko baranguruye amajwi yabo, baramukoba bavuga bati: Yakijije abandi, none ntashobora kwikiza. Niba ari Umwami wa Isirayeli namanuke ave ku musaraba, tubone kumwizera.” 22 Nka Yakobo, nabo bazaba bakirana n’Imana. Ishusho yabo izaba yerekana intambara yo mu mitima yabo. Gutentebuka bizagaragara mu maso habo. Nyamara ntabwo bazareka gusaba babikuye ku mutima. Abantu bashoboye guhabwa iyerekwa mvajuru, babona inteko nini z’abamarayika bafite imbaraga bazengurutse abo bose bihanganye bagakomeza Ijambo rya Kristo. Bashishikaye kandi bafite impuhwe nyinshi, abamarayika babonye imibabaro yabo kandi bumvise amasengesho yabo. Bategereje gusa itegeko ry’Umugaba wabo, kugira ngo babarure mu muriro w’ako kaga. Ariko bagomba kumara ikindi gihe bategereje. Abantu b’Imana bagomba kunywa ku gikombe kandi bakabatizwa wa mubatizo. Uko gukererwa kubabaje ni igisubizo cyiza cy’amasengesho yabo. Uko bahirimbanira gutegereza biringiye gutabarwa n’Uhoraho, bizatuma bagira kwizera, ibyiringiro no kwihangana batigeze bagira mu mibereho yabo ya gikristo. Ariko kubwo intore z’Imana icyo gihe cy’amakuba kizagirwa kigufi. ‘’Mbese Imana ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro ?... Ndababwira yuko izazirengera 456

Ibintu By'Ukuri vuba.” 23 Imperuka izaza vuba birenze uko abantu babitekereza. Ingano zizarundanywa maze bazihambiremo imitwaro ishyirwa mu kigega cy’Imana; urukungu ruzarundwamo ibirundo rujugunywe mu muriro w’irimbukiro. Abarinzi bo mu ijuru b’indahemuka ku murimo wabo, bakomeje kuba maso. N’ubwo itegeko-teka rizaba ryamaze gushyiraho isaha yo gutsemba abakomeza amategeko, abanzi babo bazatanguranwa n’iryo tegeko, bashaka kwaka intore z’Imana ubugingo bwazo mbere y’igihe cyagenwe. Nyamara nta n’umwe uzabasha guhita ku barinzi b’abanyambaraga bazaba bazengurutse buri mwizera wese w’indahemuka. Bamwe bazatabwa muri yombi igihe bazaba bahunga bava mu mijyi no mu midugudu; ariko inkota zizaba zibanguriwe kubatanyagura zizavunika maze zigwe hasi nk’ibikenyeri. Abandi bazarwanirirwa n’abamarayika bihinduye nk’abantu bambariye urugamba. Mu bihe byose, Imana yagiye yohereza abamarayika baziranenge gutabara no kurokora ubwoko bwayo. Ibyo biremwa byo mu ijuru byagize uruhare rugaragara mu bikorwa by’ikiremwamuntu. Bigaragaje bambaye imyambaro irabagirana nk’umurabyo; bagaragaye kenshi nk’abagenzi bagendagenda baturutse kure. Abamarayika bagendereraga abantu b’Imana bafite ishusho y’abantu. Bagiye baruhukira mu bicucu by’ibiti nk’abantu bananiwe mu gihe cya ku manywa. Bakirwaga nk’abashyitsi mu miryango y’abantu. Bakoze nk’abayobozi bayobora abagenzi mu rugendo. Bakoresheje amaboko yabo gukongeza umuriro wo ku gicaniro. Bakinguye inzugi za gereza maze bafungura abagaragu b’Uhoraho bari bazifungiwemo. Bambaye icyubahiro cy’ijuru, baje kubirindura igitare cyari ku muryango w’igituro cy’Umukiza. Kenshi na kenshi, abamarayika bajyaga mu materaniro y’abakiranutsi; ndetse basuraga n’aho inkozi z’ibibi ziteraniye, nk’igihe bajyaga i Sodomu gukora urutonde rw’ibyo bakoraga kugira ngo barebe ko bamaze kurenga aho kwihangana kw’Imana kugarukiye. Uhoraho ashimishwa no kubabarira; kandi kubera umubare muto w’abamukorera by’ukuri, akumira ibyorezo kandi akongera igihe cy’amahoro kuri benshi. Iyo abanyabyaha bacumuye ku Mana gato, baba bishyizeho umwenda mu bugingo bwabo kuko bashimishijwe no gukerensa intungane nke kandi bakanazikandamiza. N’ubwo abatware b’iyi si batabizi, nyamara Abamarayika bajya babasura mu nama zabo ndetse bakanababera abavugizi. Amaso y’abantu yarababonye; amatwi yabo yumvise kurarika kwabo; indimi z’abantu zagiye zirwanya ibitekerezo byabo kandi zigahinyura inama zabo; amaboko y’abantu yakoze ibyo kubasebya no kubarwanya. Mu byumba by’inama no mu nzu zicirwamo imanza, izo ntumwa mvajuru zagaragaje ko zimenyereye kwifatanya n’abantu mu mateka yabo; ubwabo bakiyemeza kuburanira abarengana kurenza abarengezi babo bose bafite ubuhanga buhanitse. Bagiye batahura imigambi mibi kandi bagakoma ibibi mu nkokora byajyaga kudindiza umurimo w’Imana kandi bigateza umubabaro ukomeye mu bwoko bw’Imana. Ku isaha cy’ibyago n’amakuba “Umumarayika w’Uhoraho ashinga ibirindiro ahazengurutse abubaha Imana akabakiza.” 24 457

Ibintu By'Ukuri

vuba.” 23 Imperuka izaza vuba birenze uko abantu babitekereza. Ingano zizarundanywa maze

bazihambiremo imitwaro ishyirwa mu kigega cy’Imana; urukungu ruzarundwamo ibirundo

rujugunywe mu muriro w’irimbukiro.

Abarinzi bo mu ijuru b’indahemuka ku murimo wabo, bakomeje kuba maso. N’ubwo

itegeko-teka rizaba ryamaze gushyiraho isaha yo gutsemba abakomeza amategeko, abanzi

babo bazatanguranwa n’iryo tegeko, bashaka kwaka intore z’Imana ubugingo bwazo mbere

y’igihe cyagenwe. Nyamara nta n’umwe uzabasha guhita ku barinzi b’abanyambaraga bazaba

bazengurutse buri mwizera wese w’indahemuka. Bamwe bazatabwa muri yombi igihe bazaba

bahunga bava mu mijyi no mu midugudu; ariko inkota zizaba zibanguriwe kubatanyagura

zizavunika maze zigwe hasi nk’ibikenyeri. Abandi bazarwanirirwa n’abamarayika bihinduye

nk’abantu bambariye urugamba.

Mu bihe byose, Imana yagiye yohereza abamarayika baziranenge gutabara no kurokora

ubwoko bwayo. Ibyo biremwa byo mu ijuru byagize uruhare rugaragara mu bikorwa

by’ikiremwamuntu. Bigaragaje bambaye imyambaro irabagirana nk’umurabyo; bagaragaye

kenshi nk’abagenzi bagendagenda baturutse kure. Abamarayika bagendereraga abantu

b’Imana bafite ishusho y’abantu. Bagiye baruhukira mu bicucu by’ibiti nk’abantu bananiwe

mu gihe cya ku manywa. Bakirwaga nk’abashyitsi mu miryango y’abantu. Bakoze

nk’abayobozi bayobora abagenzi mu rugendo. Bakoresheje amaboko yabo gukongeza

umuriro wo ku gicaniro. Bakinguye inzugi za gereza maze bafungura abagaragu b’Uhoraho

bari bazifungiwemo. Bambaye icyubahiro cy’ijuru, baje kubirindura igitare cyari ku

muryango w’igituro cy’Umukiza.

Kenshi na kenshi, abamarayika bajyaga mu materaniro y’abakiranutsi; ndetse basuraga

n’aho inkozi z’ibibi ziteraniye, nk’igihe bajyaga i Sodomu gukora urutonde rw’ibyo bakoraga

kugira ngo barebe ko bamaze kurenga aho kwihangana kw’Imana kugarukiye. Uhoraho

ashimishwa no kubabarira; kandi kubera umubare muto w’abamukorera by’ukuri, akumira

ibyorezo kandi akongera igihe cy’amahoro kuri benshi. Iyo abanyabyaha bacumuye ku Mana

gato, baba bishyizeho umwenda mu bugingo bwabo kuko bashimishijwe no gukerensa

intungane nke kandi bakanazikandamiza.

N’ubwo abatware b’iyi si batabizi, nyamara Abamarayika bajya babasura mu nama zabo

ndetse bakanababera abavugizi. Amaso y’abantu yarababonye; amatwi yabo yumvise

kurarika kwabo; indimi z’abantu zagiye zirwanya ibitekerezo byabo kandi zigahinyura inama

zabo; amaboko y’abantu yakoze ibyo kubasebya no kubarwanya. Mu byumba by’inama no

mu nzu zicirwamo imanza, izo ntumwa mvajuru zagaragaje ko zimenyereye kwifatanya

n’abantu mu mateka yabo; ubwabo bakiyemeza kuburanira abarengana kurenza abarengezi

babo bose bafite ubuhanga buhanitse. Bagiye batahura imigambi mibi kandi bagakoma ibibi

mu nkokora byajyaga kudindiza umurimo w’Imana kandi bigateza umubabaro ukomeye mu

bwoko bw’Imana. Ku isaha cy’ibyago n’amakuba “Umumarayika w’Uhoraho ashinga

ibirindiro ahazengurutse abubaha Imana akabakiza.” 24

457

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!