21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ubutabera bw’Imana bizaba bimeze. Marayika w’Imana aravuga ati: “Uri intabera kuko

wagennye guca imanza utyo, wowe Muziranenge, uriho kandi wahozeho. Kubera ko

bamennye amaraso y’intore zawe, n’ay’abahanuzi bawe, nicyo gitumye nawe ubaha amaraso

ngo abe ariyo banywa, ubakaniye urubakwiye.” 16 Uko baciraga abantu b’Imana urubanza

rwo gupfa, babaga bagiweho n’amaraso y’igicumuro cyabo nk’aho aribo bayavushije. Ni muri

ubwo buryo Kristo yahamirije Abayuda bo mu gihe cye, ko bamennye amaraso y’intore ze

uhereye kuri Abeli umukiranutsi w’Imana; kuko bose bari bahuje imigambi kandi bashaka

gukora umurimo nk’uwabo bicanyi wo kurenganya abahanuzi.

Mu cyago cyakurikiyeho, izuba ryahawe ubushobozi bwo kotsa abantu bikabije. Abantu

bababazwa n’icyokere cyinshi. Abahanuzi basobanura uko isi izaba imeze muri icyo gihe

giteye ubwoba: “Dore imirima yarononekaye, ingano zaragwingiye, divayi nshya

ntikiboneka, amavuta y’iminzenze na yo yarabuze. Mwa bahinzi mwe, nimwihebe, abahinga

imizabibu, nimuboroge. Nimuboroge kubera ko ingano zanyu za nkungu zarumbye, iza

bushoki kimwe n’imyaka yose yo mu murima na byo ni uko. Imizabibu yarumye, ibiti

by’imitini byararabiranye, ibiti by’imikomamanga n’imikindo n’iby’amapera na byo ni uko,

ibiti byose byo mu murima byarumye. Bityo nta byishimo bikirangwa mu butayu.’‘ ‘’Imbuto

zumiye mu mayogi, ingano zaragwingiye, ibigega birimo ubusa. . . Nimwumve Amatungo

maremare yabuze inzuri, . . . Imigezi yarakamye, umuriro nawo watwitse inzuri zo mu cyanya.

Uwo munsi abaririmbaga mu ngoro basengeramo bazacura umuborogo. Ahantu hose

imirambo izaba myinshi, bazayijugunya bumiwe. “ 17

Ibi byago ntabwo ari rusange, bitabaye ibyo, abatuye ku isi barimbukira rimwe. Nyamara

hazaba hari ibiteye ubwoba bikabije bitigeze kumenywa n’umwana w’umuntu. Ibyago byose

bizagera ku bantu imbabazi ziri hafi kurangira, bizaba bivanzemo n’imbabazi. Amaraso ya

Kristo yaviriye umunyabyaha amukingira igihano cy’ibyaha bye; ariko mu rubanza ruheruka,

umujinya uzasukwa ku munyabyaha uzaba utangaje utakirimo imbabazi.

Kuri uwo munsi, abantu benshi cyane bazifuza ubwihisho mu mbabazi z’Imana,

basuzuguye igihe kirekire. “Dore iminsi uzaza, niko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu

gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari

iyo kumva amagambo y’Uwiteka. Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi,

bazava iburasirazuba bajye iburengerazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo

ry’Uwiteka be kuribona.” 18

Ubwoko bw’Imana ntibuzabura kugerwaho n’umubabaro; ariko ubwo bazaba

barenganywa kandi bababazwa, igihe bazaba bamburwa ibyabo kandi bicwa n’inzara, ntabwo

Imana izabahana ngo bashireho. Iyo Mana yarinze Eliya ntabwo izirengagiza abana

bayiyeguriye. Imenya umubare w’imisatsi iri ku mitwe yabo, izabarinda kandi no mu bihe

by’inzara bazahazwa. Igihe ababi bazaba bicwa n’inzara n’ibyorezo, abamarayika bazaba

bitaye ku bakiranutsi babahe icyo bakeneye cyose. Ugendera mu butungane yahawe iri

sezerano ngo: “Ibitare ntamemnwa bizamubera ubuhungiro, azahorana ibyo kurya n’ibyo

455

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!