21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

kare uko kuza kwe kwa kabiri kuzaba kumeze. “Hazaduka abiyita kristo n’abahanuzi

b’ibinyoma, bakorera ibimenyetso n’ibitangaza byinshi kugira ngo nibibashobokera bayobye

n’abatoranyijwe.... “Kandi nibababwira ko Kristo ari mu butayu; ntimuzajye yo, nibabwira

bati dore Kristo ari hano mu cyumba cya wenyine, ntimuzabyemere! Kuko nk’uko umurabyo

urabiriza aho izuba rirasira, ukabonekera aho rirengera, niko no kuza k’Umwana w’umuntu

kuzaba kumeze.” 13 Uko gutunguka ntawabasha kukwigana ngo abishobore. Kuzamenywa

n’isi yose, kandi kuzabonwa n’abatuye isi bose.

Abazaba barabaye abigishwa b’Ibyanditswe gusa Byera batajenjetse kandi bakakira

urukundo rw’ukuri rw’Imana, bazarokoka icyo gishuko gikomeye kizigarurira isi yose.

Ibihamya byo muri Bibiliya gusa nibyo bizashobora guhishura amayeri y’umushukanyi. Igihe

cy’ibigeragezo kizagera ku bantu bose. Mu gihe cy’ishungura niho abakristo nyakuri

bazagaragara. Mbese aho abantu b’Imana bashinze imizi batajegajega mu Ijambo ryayo

kugira ngo batazagendera ku ntekerezo zabo bwite? Mbese muri icyo gihe gikomeye

bazitabaza Bibiliya yonyine? Satani azakora uko ashoboye kose kugira ngo ababuze

kwitegura kuzahagarara bashikamye kuri uwo munsi. Azabambira inzira zabo, abuzuzemo

irari ryo gushaka ubutunzi bw’isi, abikoreze imitwaro iremereye, kugira ngo imitima yabo

yuzurwe n’amaganya yo muri ubu buzima, maze umunsi wo kugeragezwa uzabatungure

nk’umujura.

Ubwo iteka ryashyizweho n’abategetsi banyuranye bo mu bihugu bya Gikristo ngo

rirwanye abakomeza amategeko y’Imana, rizatuma Leta z’ibihugu byabo zitakibarengera,

maze bagahanwa mu maboko y’abifuza kubarimbura, ubwoko bw’Imana buzahunga buve mu

mijyi minini no mu midugudu, maze bihurize hamwe bajye kwibera mu butayu n’ahantu bari

bonyine. Abenshi bazabona ubuhungiro mu ubuvumo yo mu mpinga z’imisozi. Nk’uko

byabaye ku bakristo b’Abavoduwa, impinga z’imisozi miremire nizo bazahindura insengero,

maze bashimire Imana ubuvumo bw’ibitare yabashakiye. Ariko abantu bo mu mahanga yose

n’inzego zose, abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene, abirabura n’abera, bazashyirwa

mu bucakara bubabaje kandi butababarira. Abatoni b’Imana bazanyura mu bihe bikomeye,

baboheshwe iminyururu, bafungirwe muri gereza zubakishijwe ibyuma, bacirwe urwo gupfa,

abandi bazaba bari hafi yo gupfa bishwe n’inzara n’inyota aho mu tuzu dufunganye kandi

ducuze umwijima kandi turimo umwanda. Nta gutwi k’umuntu kuzaba gushaka kumva

iminiho yabo; nta kuboko k’umwana w’umuntu kuzaba kwiteguye kubafasha.

Mbese muri iyi saha y’ibigeragezo Uwiteka azibagirwa ubwoko bwe? Mbese yigeze

yibagirwa Nowa wakiranukaga igihe abantu ba mbere y’umwuzure bacirwagaho iteka?

Mbese yigeze yibagirwa Loti ubwo umuriro wamanukaga mu ijuru, ugakongora abaturage bo

mu mijyi yo mu bibaya ? Mbese yibagiwe Yosefu ubwo yari azengurutswe n’abasenga

ibigirwamana bo muri Egiputa ? Mbese yibagiwe Eliya ubwo yaterwaga ubwoba n’indahiro

ya Yezebeli kubwo urupfu rw’abahanuzi ba Baali? Mbese yibagiwe Yeremiya ubwo yari

afungiwe mu mwobo muremure w’umwijima? Mbese yibagiwe abasore batatu bakiranuka

453

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!