21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

umutima no kwibaza ko buri cyaha cyose cyicujijwe, kandi ko kubera ayo makosa yabo

ubwabo, batazasohorezwa amasezerano y’Umukiza agira ati: “Nzakurinda mu gihe

cy’ibigeragezo bigiye gutera ku isi yose, kugerageza abari mu isi.” 6 Baramutse bagize

ibyiringiro by’uko bababariwe, ntibatinya gushinyagurirwa cyangwa kwicwa; ariko

bagaragaje ko badashyitse, maze bakabura ubugingo bwabo kubera imico yabo idatungane,

ibyo byagayisha izina ry’Imana.

Ku mpande zose, bumva icurwa ry’imigambi y’ubugambanyi kandi bakabona n’ibikorwa

by’urugomo; maze muri bo bakumva bifuza bafite imitima itaryarya, ko ubu buhakanyi

bukomeye bwakurwaho n’ibibi ababi bakora bikagira iherezo. Kandi ubwo batakambira

Imana kubatsindira imbaraga z’umugome, nibwo bazaba bigaya ko batagize ubushobozi bwo

guhangana n’ububasha bw’umubi, maze bongere kwihamagarira ibibi by’umugome.

Bazumva ko Satani atari kubahangara iyo bakoresha ubushobozi bwabo bwose mu murimo

wa Kristo, bakikomeza uko bukeye n’uko bwije.

Bashengukira imitima yabo imbere y’Imana, bagaragaza ibyaha byinshi bihannye mu gihe

cyashize, maze bagasaba gusohorezwa isezerano ry’Umukiza ngo: “Nyamara abarinzi banjye

nibampungiraho, tuzagirana amasezerano y’amahoro.” 7 Kwizera kwabo ntigucogora ngo

n’uko amasengesho yabo adasubijwe ako kanya. Nubwo bagira umubabaro, ubwoba no

guhangayika bikomeye, ntibareka gutakamba. Bakomeza kwishingikiriza ku mbaraga

z’Imana nk’uko Yakobo yagundiriye Marayika, maze imvugo y’imitima yabo ibe:

” Sinkurekura, utampaye umugisha. ”

Iyo Yakobo atabanza kwicuza icyaha yakoze cyo gukoresha uburiganya, akiba umugisha

wagenewe umwana w’imfura, Imana ntiba yarumvise amasengesho ye ngo irokore ubugingo

bwe. No mu gihe cy’amakuba, ubwoko bw’Imana nibuba bugifite ibyaha buticujije mbere,

igihe imitima yabo izaba ishengurwa n’ubwoba n’agahinda, bazacika intege, kwizera kwabo

gucogore, kandi ntibazaba biringiye gutakambira Imana ngo ibarokore. Ariko igihe bazaba

bumva ubwabo ko badashyitse, nta cyaha bazasigarana kiticujijwe, ibyaha byabo bizaba

byarajyanywe mu rubanza, kandi byarahanaguwe nabo ubwabo ntibazaba bakibyibuka

ukundi.

Satani atuma abantu benshi bizera ko Imana itazita ku kugukiranirwa k’utuntu duto two

mu mibereho yabo; ariko Uwiteka yerekana ko atazihanganira cyangwa ngo abure guhana

ikibi uko cyaba kingana kose nk’uko yabigenje kuri Yakobo. Abihatira gutanga inzitwazo

cyangwa gutwikira ibyaha byabo, maze bakemera ko bikomeza kugaragara mu bitabo byo mu

ijuru biticujijwe ngo bibabarirwe, bazatsindwa na Satani. Uko barushaho kurata imyizerere

yabo, uko imyanya barimo yaba yubashywe kose, niko ibyo bakora birushaho gushavuza

Imana, kandi ari nako barushaho gutiza umwanzi wabo umurindi wo gutsinda. Abakomeza

gukererwa kwitegura umunsi w’Umwami, ntibazaba bagishobora kwitegura mu gihe

cy’amakuba cyangwa mu gihe icyo ari cyo cyose. Ibya bene abo bantu biteye agahinda !

449

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!